ITANGAZO : GUTABARIZA ABATURAGE NO GUSABA LETA Y’U RWANDA KUVANA KU NGOYI ABATURAGE

Spread the love

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA MURI RUSANGE

  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA rwamaganye rwivuye inyuma ibyemezo bya Leta y’u Rwanda birangwa n’ubuhubutsi no kwirengagiza nkana imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe bugarijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirusi.
  1. Nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaministre yo ku wa 04 ndetse n’iyo ku 18 Mutarama 2021, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA rwongeye kwibutsa Gouverinoma y’u Rwanda iyobowe na FPR ko kizira kikaziririzwa gufata icyemezo cya Gumamurugo cyangwa Gumamukarere mu ijoro ngo bucye cyabaye itegeko bikozwe na Gouvernement ivuga ko ifite Minisiteri ishinzwe Ubuzima, Ishinzwe Igenamigambi, Ibigo bizishamikiyeho, ndetse n’Inzego zibanze.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruributsa Gouverinoma y’u Rwanda ko ifite abakozi bahagije, itumanaho, n’inzego bihagije byo kureba imibare y’abanduye, bityo hagafatwa ibyemezo bishingiye ku igenamigambi (planification)  ribereye umunyarwanda hitawe ku mibereho ye, kandi ko ari uruhare rwa Leta kubimenyesha abanyarwanda mu buryo bubereye ikiremwamuntu. Gukomeza kwigana amahanga no kureka ba mukerarugendo bakagenda abaturage bafungiranye ni agahomamunwa.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruributsa abanyarwanda n’amahanga ko kuva iki cyorezo cyatangira Perezida wa Repubika Paul Kagame, atigeze agaragara ahumuriza abaturage nk’uko bigenda mu bindi bihugu.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA, rwamaganye rwivuye inyuma ibinyoma Perezida Paul Kagame yebeshye isi mu nama ya World Economic Forum yiswe “The Davos Agenda” yabaye hifashijijwe ikoranabuhanga aho yihanukiriye akemeza ko :

Abanyarwanda bashyiriweho ikigega cyo kuzahura ubukungu mu gihe tuzi neza ko icyo kigega nta bugenzuzi bwihariye bwerekana uko kizakora, abo kizafasha, n’uko kizacungwa.

Ko ngo muri ibi bihe bya Coronavirusi Leta y’U Rwanda yafunguriye Ibigega by’ibiryo abanyarwanda batishoboye.

Ko kandi hashyizweho gahunda zihariye zo gufasha abatishoboye ndetse ko abantu bagera muri 2000,000 bishyuriwe Mituelle.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA rurasaba Paul Kagame kuva mu bwihisho arimo akajya guhumuriza abanyarwanda  akabagezaho ingamba Leta ibafitiye aho kujya kuvuga ko yazishyize mu bikorwa kuri murandasi ya Davos.

  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruratabariza Abanyarwanda mu ngeri zose, Urubyiruko, Abagore cyane cyane abibana, Abasaza, Abakecuru n’Abarwayi, rugasaba ko uwaba afite umutima utabara wese yakwibuka gufasha uwe adategereje inkunga z’amahanga cyangwa ubufasha bwa Leta y’ U Rwanda ikomeje kugaragaza ko itabitayeho na gato.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruboneyeho kumenyesha imiryango itabara imbabare ko igomba gukora ibishoboka byose ikagoboka abanyarwanda bagizweho ingaruka zikomeye n’ibyemezo bihubutsi bya Leta y’u Rwanda ititaye ku gitugu ishyirwaho n’iyo Leta.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA rurasaba abayobozi b’amadini akorera mu Rwanda kureka gukomeza kuba ku ruhande rw’abatagira impuhwe maze bakibuka inshingano zabo zo gukunda, gutabariza no gufasha ababaye muri ibi bihe bitoroheye abanyarwanda.
  1. Mu gihe ubwandure bwa buri munsi busigaye bugera ku bantu 574 ku munsi, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruributsa Leta y’u Rwanda ko mbere yo kurinda indwara ubanza kugaburira ushonje. Inzara iterwa n’ibyemezo bihubukiyeho bifatwa niyo itera abanyarwanda gukomeza gushakisha ikibatunga bityo n’indwara ikabafatira muri urwo rwaho. Kuzamura ubukungu, kugaburira abashonje, kwita ku batishoboye nibyo bikorwa mbere yo gufungirana abantu mu mazu ubeshya ngo urabarinda indwara ahubwo ugamije kubicisha inzara.
  2. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA rusabye Abanyarwanda mu ngeri zose guhaguruka bagakomeza guharanira uburenganzira bwabo nk’uko babitangiye, bakomeza gukora ibishoboka byose bakirinda Coronavirusi, ariko kandi banarwanya igitugu kigamije kubicisha inzara mbere ya Coronavirusi.

Bikorewe i Gicumbi, tariki ya 04 Gashyantare 2021

Ubunyamabanga Bukuru.

One Reply to “ITANGAZO : GUTABARIZA ABATURAGE NO GUSABA LETA Y’U RWANDA KUVANA KU NGOYI ABATURAGE”

Comments are closed.