AMASHIRAKINYOMA UKO IJISHO RY’ABARYANKUNA RIHAGAZE KURUPFU RWA KAGAME

Spread the love

Nyuma yamasaha make dusohoye ikiganiro cyacu gifite umutwe ugira uti Kagame ntarapfa ariko arimo kwicukurira imva : Gushimuta Rusesabagina ntibimusiga amahoro, inkuru yibandaga cyane ku ikinamico-rubanza rwa bwana Paul Rusesabagina, havutse impaka zivuga ko Abaryankuna binyomoza.

Kuruhande rumwe abo muri FPR baravuga ko twinyomoje kuko twari twaravuze ko Kagame yapfuye, naho abemera ko Kagame yapfuye bakavuga ko turi kuruhande rwa Kagame aho dusa nkabashaka kumubera umuvugizi!

Ijisho ry’Abaryankuna nkikinyamakuru cy’umwuga ntikigeze cyatangaza ko Kagame yapfuye kubera nta sooko ryiyo nkuru cyangwa ibimenyetso bifatika Ijisho ry’Abaryankuna rifite. K’urundi ruhande amakuru aturuka ahantu hizewe atwemeza ko Kagame arwaye, ndetse anarembye kuburyo umunsi ku munsi ashobora kwitaba Imana. Uko kurwara kwe kukaba gusobanura itekinika ryagiye rigaragara ku mafoto no ku mashusho yasohotse hanze. Uko niko kuri Ijisho ry’Abaryankuna rihagazeho.

Uko Paul Kagame arwaye, Ijishory’Abaryankuna riherutse kubitangaza mu nkuru “Guma murugo irahisha gufungisha ijisho abasirikare bamwe mu gihe Kagame arembye ?” Iyo nkuru ikaba yari yatangajwe mu rulimi rw’icyongreza n’ikinyamakuru  www.afroamerica.net.

Ijishyo ry’Abaryankuna ntiryatangaza inkuru rifadifiye isooko kabone nubwo twabizira cyangwa bakatwomekaho icyasha. Nk’abandi Banyarwanda tubona Padiri Nahimana Thomas akomeza kwemeza ko Paul kagame yapfuye kandi ko anabifitiye ibimenyetso. Mu gihe twe ibyo bimenyetso ntabyo dufite ntitwamurwanya nkuko tutabyemeza. Tukaba twasaba Abanyarwanda kwimika ubworoherane buri wese akagira uburenganzira bwo gutangaza inkuru afitiye ibimenyetso. Cyane cyane ko twemera ko Abanyarwanda atari injiji ko bazi gushishoza no kwihitiramo.

Iyo umukuru w’igihugu abuze imbere y’Abaturage cyane cyane nko muri iki gihe cya Covid-19, ni inshingazo za buri muturage kubaza aho ari, Ijisho ry’Abaryankuna rikaba ritarahwemye kunga mu majwi y’Abanyarwanda benshi, risaba Paul Kagame kujya imbere y’abaturage ariko by’umwihariko gucyemura ibibazo by’ibihekane byugarije Abanyarwanda.

Imwe mu nkuru aho dusaba Paul Kagame kuva kuri murandasi akajya imbere y’Abaturage cyangwa niba munaniye akegura na FPR ye : ITANGAZO : GUTABARIZA ABATURAGE NO GUSABA LETA Y’U RWANDA KUVANA KU NGOYI ABATURAGE

Mu mashusho aherutse gushyirwa hanze na CNN, ari nayo twakoresheje mu kiganiro cyivuga ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina, biragaragara  ko byabaye ngombwa ko Kagame akora ikiruhuko hitwajwe imvura, nkaho mu Rwanda hatamye hagwa imvura. Ibyo bikaba bikunze kuba mu biganiro Paul Kagame agirana n’Abanyamakuru ibyo bavuga ko biba byabaye imbona nkubone. Ibyo ubwabyo abantu bari bakwiye kubyibazaho.

Ikigaragara mu Rwanda nuko ikibazo atari Kagame gusa, kuko kuva yaburirwa irengero mu ruhame, yaba yarapfuye (kubemera ko yapfuye) cyangwa arembye kandi akaba yapfa umunsi kumunsi, akaba atagishoboye gukora inshingano ze nk’umukuru w’igihugu, muri icyo gihe abaturage bakomeje guhohoterwa na FPR ye. Ntituzahwema kusaba ko Kagame na FPR ye bavaho kugirango u Rwanda rushobore kugira amahirwe yo kubakwa.

Urupfu rwa Kagame ntirukomeze kuturangaza ahubwo dukomeze inzira  yo guharanira Impinduramtawara Gacanzigo twatangiye.

Ubwanditsi