ISHYANO : ITONESHA N’IVANGURA MU GUHANGANA N’INGARUKA ZA COVID 19 MU RWANDA.

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Mu gihe gisaga hafi umwaka Abanyarwanda bahanganye na COVID 19 bagerageza kwirinda ndetse no kubahiriza amabwiriza Leta ya FPR yateruye imahanga ariko ikababera umubyeyi gito kugeza naho bamwe mubayikorera bibye amafoto kuri interineti kugirango berekane ko hari ububiko bw’ibiryo buhagije mu maso y’amahanga , ubu hagezweho gucamo ibice Abanyarwanda bagizweho ingaruka ndetse n’abakomeje kugirwaho ingaruka hitwajwe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nkuru yasohotse kur’uyu wa 4 Gashyantare 2021 ku cy’inyamakuru cya Leta Igihe.com ifite umutwe ugir’ uti “Hagaragajwe ko COVID 19 yongereye ibibazo by’ihungabana mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi” yanditswe na Iradukunda Serge ,hagaragaramo ko inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zikorana byahafi n’imiryango ifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 zemezako icyorezo cya COVID 19 cyarushijeho guhungabanya bamwe bo mu barokotse bari basanganywe icyo kibazo. Ibi bibazo byo mu mutwe birimo kwigunga,agahinda gakabije no kugira ubwoba izindi nzobere zemeza ko byatewe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID 19.

Nk’uko bisobanurwa na Umulisa Aimee Josiane ushinzwe isanamutima uhagarariye abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (GAERG) avugako ubu bwiyongere buterwa no kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba ndetse anagaragaza ko hari uburyo bwashyizweho bwo kubitaho kugera no mubyaro aho batuye. Yunze murye uhagarariye umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi barokotse Jenoside(AVEGA Agahozo) Louise Bajeneza yemeje ko icyugarije abapfakazi ari uguhangayika kuko batakaje ibyo bakoraga.

Leta iravangura aho Covid-19 yibasira bose nta kuvangura

Abaryankuna ntiturwanya kuba hafi no gufasha abarokotse Jenoside nibyiza ko bafashwa,ariko ushingiye ku mibare y’ikigo cy’iguhugu cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko abanyarwanda 11,9% bafite agahinda gakabije muri bo 35,6% aribo barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ukagendera no kumibereho ya Guma murugo n’izindi ingamba zashegeshe abanyarwanda tubona ko nta munyarwanda udahangayitse, kandi n’abatibumbiye mu miryango nka AVEGA Agahozo na GAERG) n’ubwo babuze ubarengera hari byinhsi byagiye bibahungabanya nk’ubwicanyi FPR inkotanyi zakoreye Abanyarwanda, intambara n’ingaruka zabyo k’uburyo kujya kugaragaza ingaruka ugendeye ku itsinda iri n’iri mu gihe nk’iki cy’icyorezo kitarobanura ari itonesha ndetse n’ivangura cyane ko yaba mu 16 337 barwaye COVID19 no mu 217 bapfuye ndetse kandi kuva COVID 19 yagera mu Rwanda nta kigaragaza ko hari umwihariko ugendeye k’ubushakashatsi werekana ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aribo bandura kurusha abandi kandi bakicwa na COVID 19 cyane by’umwihariko, bityo nta mpamvu yogukoresha Jenoside nk’iturufu mukugeza ubufasha ku Banyarwanda bamwe ,mu gihe hasanzwe hariho ibigega bifasha by’umwihariko abacitse kw’icumu.

Twabibutsa ko m’ubushakashatsi bw’abahanga batandukanye barimo nka W.Joost Wiersinga wo muri Kaminuza y’iby’ubuvuzi ya Amsterdam mu Buholandi dusanga kuri www.jamonetwork.com bugaragaza ko abantu bibasirwa cyane n’iki cyorezo ari abasanzwe barwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension), Diyabeti, indwara z’umutima n’izubuhumekero, umwijima n’impyiko zidakira ndetse n’abantu bageze muzabukuru.

Nibyo koko ngo akabaye icwende nti koga, niyo koze ntigacya kandi ngo niyo gacyeye ntigashira umunuko  ariko leta ya FPR igomba kwirinda kumvisha Abanyarwanda bamwe ko bababazwa na COVID19 kurusha abandi.

Twizereko FPR itarimo gutegura inzira yo gusaba inkunga zo guhangana n’ingaruka za COVID19 yitwaje Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’abayirokotse.

Byamukama Christian