ISHUSHO Y’UMUHANGO WO GUCA INZIGO MU RWANDA NYUMA Y’URUHEREREKANE RW’AMAHANO YABAYE MURI IKI GIHUGU.

Spread the love

Hashize igihe kitari gito mu matwi y’Abanyarwanda humvikana urubyiruko rwishyize hamwe mu mpinduramatwara Gacanzigo, igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu Banyarwanda no guhindura uburyo bw’imiyoborere mu Rwanda. Nyamara kandi hari benshi bibaza byinshi kuri iyo mpinduramatwara cyane cyane kuri gahunda nyamukuru y’iyi mpinduramatwara ari yo “Guca Inzigo”.

Muri iyi nkuru, urwego rushinzwe guca inzigo no kunamura icimu mu rugaga Nyararwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, ari rwo komisiyo yo Guca Inzigo no Kunamura Icumu yabateguriye inkuru zizafasha abasomyi bacu gusobanukirwa byimbitse gahunda yo guca inzigo mu Rwanda, rwo hambere na gahunda yo guca inzigo nyuma y’amahano menshi yabaye mu Rwanda arimo intamabara na jenoside.

Igisobanuro cyo “Guca”

Ubundi ijambo “guca” risobanura byinshi mu Kinyarwanda bitewe n’igihe rivugiwe, bityo igisobanuro cyaryo cy’ukuri kikagenwa n’ijambo rikurikiye iyo nshinga. Hari uguca ingeso ku muntu runaka nko kuzimukomoraho, ari na byo bikomokaho ijambo “umuco”, hakaba no kumuca ku ngeso nko kumutandukanya nazo. Hari uguca umugeni, nko kumwegukana, hari uguca imanza, nko gukemura impaka n’ibindi byinshi tutarondora hano tuzagarukaho mu masomo yihariye tuzatanga.

Muri iyo gahunda yo “guca inzigo” rero, iyi nshinga ikorehswa nko gukurahoburundu ikintu utishimiye kikubagirana. Iyi gahunda yo guca inzigo mu Banyarwanda igamije kurandurana inzigo n’imizi yayo yabaye karande mu Banyarwanda hagacibwa igihango cy’amahoro mu Banyarwanda kibanisha neza Abanyarwanda. 

Impinduramatrwara Gacanzigo iganije jurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu Banyarwanda!

Mu mpinduramatwara Gacanzigo igikorwa cya mbere kizakorwa n’Ubutegetsi nyuma yo gushyiraho inzego zizewe n’abaturage ni igikorwa cyo KUNAMURA ICUMU kigamije gushyira iherezo ku ntambara Umunyarwanda arwana n’Umunyarwanda, nacyo kizagendana n’umuhango wo “GUCA INZIGO”. Uyu ni umuhango wakorwaga n’abakurambere tubona ko uramutse wizwe neza ugahuzwa n’igihe tugezemo n’ibibazo twahuye na byo, ariwo wabikemura.

Igisobanuro cy’inzigo

Ijambo inzigo rishobora kumvikana mu buryo butatu butandukanye ariko kandi bufitanye isano ya hafi:

  1. Inzika: Inzigo ni imbamutima yo kwihorera igenda ikizika mu mutima ikaba itegereje uburyo n’igihe gikwiye gusa kugira ngo igikorwa cyo kwihorera gishyirwe mu bikorwa. Guca inzigo rero ni ukurandura cyangwa guhagarika iyo nzika hagamijwe kubuza ko abantu bakomeza guhoora.
  2. Umuntu: Inzigo ni umuntu wabaga yabaye intandaro y’urwango rw’akarandagatane hagati y’imiryango ibiri bitewe n’icyaha yakoreye undi muryango (icyo cyaha cyabaga akenshi ari icyo kwica umuntu). Uwo muntu yagaragaraga nk’ikizira ku muryango wahemukiwe (wiciwe umuntu). Guca inzigo rero ni ukuvana urwikekwe no guhagarika amakimbirane ahoraho hagati y’imiryango ibiri: ufite umuntu wishe, uwiciwe.
  3. Umuryango: Inzigo kandi yabaga ari umuryango wose umuntu wishe undi akomokamo. Iyo wabaga wariciwe umuntu n’undi muntu wo mu muryango, byabaga, hari ibyo iyo miryango itashoboraga gukorana nko gushyingirana, gutabarana n’ibindi, kuko umuryango umwe wabaga ari inzigo ku wundi n’undi bityo. Aha, guca inzigo ni ukuvana uwo mupaka hagati y’iyo miryango ikongera ikabana neza, igashyingirana, ikagenderana, igatabarana nk’uko byahoze cyangwa bikwiye mu muryango nyarwanda.

Guca inzigo rero nti byari uguca umuntu wakoze icyaha cyangwa umuryango w’uwakoze icyaha cyatumye habaho ruriya rwango n’inzika idacika kandi izenguruka mu miryango; ahubwo inzigo yacibwaga ni iriya “mbamutima yo kwihorera” igenda ikaba inzika.

Uko guca inzigo byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Umuryango w’umuntu wishe wajyaga ku mwami Ukavuga icyaha bakoze, umwami agatumiza abiciwe, abantu bose bakamburwa intwaro.  Akabasangiza igihango, bakigishwa n’abiru. Bakanywa ku nzoga yo guca inzigo. Bashoboraga no gutarama, bakamarana iminsi.

Umuryango wabaga urimo umuntu wishe niwo wajyaga ibwami, bagasobanurira umwami ibyo umuntu wabo yakoze, n’uburyo yishe umuntu n’impamvu zatumye amwica, nyuma umwami akagira umwanzuro afata. Iyo yasangaga uwo muntu yarakoze icyo cyaha yabigambiriye ku buryo atari ibintu bikwiriye kurenzwa uruho rw’amazi, yatangaga uwo wishe nawe agapfa yarangiza agakora umuhango wo guca inzigo hagati y’abasigaye muri iyo miryango. Iyo yasangaga mu by’ukuri ari ibintu byakwihanganirwa yashoboraga no guca inzigo wa munyacyaha ntacyo abaye cyangwa adahowe.

Uko umwami yacaga inzigo hagati y’imiryango.   

Iyo umwami yamaraga gusuzuma ikibazo kimushyikirijwe no kugifataho umwanzuro, niba uwishe agomba kwicwa akicwa, ugomba kurekwa akarekwa, ingoma yashyirwaga ku nama, umwami akavuga ati: “Nciye inzigo hagati y’umuryango runana n’umuryango runaka”.

Haba ubwo umwami yashoboraga kumvikanisha imiryango wenda binatewe n’uko byagaragaye ko uwishe atabigize nkana ahubwo byabaye ari nk’impanuka; icyo gihe umuryango w’uwahemutse watangaga icyiru cy’inka zirindwi cyangwa umunani kandi ukanatanga umukobwa agashyingirwa mu muryango biciye kugira ngo habeho gukuraho iyo nzigo.

Umubano hagati y’imiryango nyuma yo guca inzigo

Umubano hagati y’imiryango yari yarahemukiranye warakomezaga ibyo batahuriragamo bakaba babihuriramo, nko gushyingirana, gutabarana n’ibindi. Iyo umuryango waciwe warengagaho ukajya kwica umuntu wo mu muryango wahemutse nyuma y’uko umwami aciye inzigo, byavugwaga ko ari umwami yatewe, bityo uwo muryango ukoze ibyo ukaba ukoze ishyano rirushaho kuba ribi.

Iyo inzigo idaciwe irakura, ikarabya, ikera umusaruro mubi wo kwihorera hagati y’imiryango yahemukiranye, byatinda byatebuka, biraba.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Mu nkuru itaha tuzabagezaho uko umuhango wo guca inzigo mu Rwanda nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda arimo intambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda na jenoside uzakorwa mu mpinduramatwara Gacanzigo.

Iyi nkurumwayiteguriwe n’Ubuyobozi bw’Igisata cyo Guca Inzigo no Kunamura icumu biciye muri komisiyo zacyo zose uko ari enye:

Komisiyo yo Guca Inzigo no kunamura Icumu,

Komisiyo y’Amategeko n’Ubutabera,

Komisiyo y’Amateka n’Umuco by’Igihugu na

Komisiyo y’Uburenganzira n’Inshingano.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info