URUBANZA RW’UMUNYAMAKURU PHOCAS NA BAGENZI BE RWASUBITSWE BITUNGURANYE. UMUSHINJACYAHA ASHOBORA KUBA AKIRUSHYE!

Spread the love

Mugihe Innocent Kayumba uyobora gereza ya Mageragere yari yamaze kugeza aba basore kuri gereza ya Nyanza aho bacumbitse ku ijoro ry’ejo kuwa mbere taliki ya 02 Ukuboza ngo bazindukire mu rukiko, ku buryo butunguranye mugenzi we Rutayisire Karera uyobora gereza ya Nyanza, mu gitondo cy’uyu munsi ahagana saa tatu, yamenyesheje abo bafungwa ko batakiburanye, abibabwira batageze ku rukiko  kabone n’ubwo atari umwanditsi warwo, ndetse ahita ategeka ko basubizwa i Mageragere bwangu!

Ni nyuma y’aho Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 bareganwa ibyaha bihimbano babwiriye umucamanza ko ibyo byaha ntabyo bakoze ko bityo babihakana bivuye inyuma, umushinjacyaha agatungurwa cyane ! Ubuheruka yarihanganye urubanza ruratangira ariko ageze aho yibuka ko urubanza yatangije ruri muri zimwe zisaba gushyira  hasi ubwonko, umutimanama n’amashuri cyangwa amategeko wize, ukajya kubaza uko ubigenza kabone n’iyo waba uri buhabwe amabwiriza n’umuntu ufite impamyabushobozi y’ikiburamwaka cyangwa ufite ubwonko bwahomweho n’ amaraso y’abantu benshi yamennye, kuburyo bwaguye ikinya bukaba budakora neza!

Tubibutse ko uru rubanza ubushinjacyaha na RIB bya Kagame byarukoreyemo ibibi n’udushya byinshi: igipolisi cya Kagame cyabanje gushimuta Phocas Ndayizera amara igihe yaraburiwe irengero, umuryango n’ibitangazamakuru bitabaza bicika.

Nyuma icyo gipolisi cyagiye kitwaza impunda kikitwikira ijoro kigashimuta bariya basore ntihagire umenya aho cyabarenganye! Cyera kabaye RIB yavuze ko ifite umunyamakuru Phocas ko imukurikiranyeho ibyaha by’iterabwoba. Uwo munsi imbere y’abanyamakuru, Phocas Ndayizera yababwiye ko atazi icyo zira ko nawe arindiriye kukimenyeshwa! Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuganye n’abanyamakuru basa n’abamubwira ko yababeshye kandi akabeshyera umuntu, avuga ko barajya kubireba kuko ngo yari yabibemereye!

Baje kumujyana ibyo bamukoreye ntawe urabimenya, ariko icyo tuzi ni uko ntagitwikiriye kitazatwikururwa! Bagiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa, abari bagiye kurwumva babwiwe ko kubera uburyo rukomeye barushyize mu muhezo kubera umutekano w’igihugu. Kuburyo butunguranye, bagiye gusoma umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa, batumira itangazamakuru, urwaburanishirijwe mu muhezo rusomerwa mu ruhame! Bavuga ko bose bemeye ibyaha byose uko bingana yemwe ngo bakabisabira n’imbabazi!

Urubanza rutangiye mu mizi, akaba ari umwanya wo kumenya ukuri kuko ubushinjacyaha bwamaze gukora icyo bwita iperereza, RIB iyo ikaba itakirebwa n’uru rubanza kuko rwashyikirijwe urukiko, ababuranyi babwiye urukiko ko baburana bahakana icyaha! Umushinjacyaha asesa urumeza!

Yarihanganye atangira kurega ahereye kuri Phocas Ndayizera,ariko ageze hagati avuga ko akeneye akaruhuko ko arushye! Rushyirwa nyuma y’iminsi hafi 10. Baje kubwirwa ko itariki ya 28 Ugushyingo yahindutse bakazaburana kuya 03 Ukuboza!  None nabwo yageze babisubika bwo noneho batabagejeje ku rukiko!

Ntibiramenyekana ikihishe inyuma y’iri subika rya hato na hato. Hashize iminsi haburanishwa urubanza rwa Major Mudathiru n’abagenzi be ndetse rwashyizwe no kuri You Tube nyuma yo gukurikiranwa hafatwa n’amashusho…reka twizere ko uru narwo ruzabera kukarubanda abantu bagakomeza bagakurikirana!

Amakuru dukesha umucungagereza ukorera kuri Gereza ya Nyanza, ngo ni uko aba basore baba bafitiye impungenge ko baba bafite “Map” (ikarita) y’uburyo batoroka iyi gereza baramutse bayitinzemo ngo kuko baziranye na Ntamuhanga Cassien kandi akaba yarabashije kuyitoroka. Ngo niyo mpamvu bahora babajyana i Kigali uko barangije kuburana.

Ntiturabasha kumenya indi sango y’uru rubanza, ariko turahabaye!

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.

One Reply to “URUBANZA RW’UMUNYAMAKURU PHOCAS NA BAGENZI BE RWASUBITSWE BITUNGURANYE. UMUSHINJACYAHA ASHOBORA KUBA AKIRUSHYE!”

Comments are closed.