U RWANDA RWATEGETSWE GUSUBIZA AGACIRO PASIPORO Z’ABANYARWANDA RWATESHEJE AGACIRO BINYURANIJE N’AMATEGEKO.

Spread the love

Urukiko rw’Afurika rw’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse ubutegetsi bw’u Rwanda gusubiza agaciro pasiporo z’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bwatesheje agaciro mu buryo butemewe n’amategeko butabanje kumenyesha ba nyirazo.

Ubutabera bw’urukiko bwategetse ko ikifuzo cya Kennedy Gihara, Kayumba Nyamwasa, Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora cyubahirizwa, maze rutegeka ubutegetsi bw’u Rwanda kucyubahiriza mu mezi atatu.

Aba bagabo bagaragaje ikibazo cyabo bavuga ko ubutegetsi bwatesheje agaciro pasiporo zabo kuva kuwa 14 Gicurasi 2012 butabanje kubamenyesha mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa ngo bubahe amahirwe yo kujuririra uwo mwanzuro wo gutesha agaciro pasiporo zabo.

Bagaragaje ko gutesha agaciro pasiporo zabo ari uburyo bwo kubambura ubwenegihugu bwabo, bityo bakaba abantu batagira igihugu n’aho babarizwa n’ubumuntu bwabo, ibyo nabyo bikabakumira ku burenganzira bw’ibanze bahabwa n’amahame n’amategeko mpuzamahanga.

Ubwo burenganzira burimo ubwo kugira uruhare muri politike, ubwisanzure bwo kujya aho bashaka, ubwenegihugu, ubwigenge, ubuzima bwo mu muryango n’umurimo byose bahabwa n’ingingo ya 6, 12, 13 na 18 y’amahame remezo agenga umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ku burenganzira bwa muntu.

Abo bagabo barenganyijwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda basabye ko basubizwa uburenganzira babujijwe bwo gutunga pasiporo z’igihugu cyabo ndetse banasaba indishyi z’akababaro batewe n’ako karengane bakorewe iyo myaka yose.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagerageje kuvuguruza Kayumba Nyamwasa na Stanley bubashinja kutagaragara mu rukiko ngo kuko bashinjwaga mu Rwanda ibyaha bifitanye isano na jenoside no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Bwishingigirije ku ngingo ya 34(6) y’amahame abigenga, yagaragaje ko mu gukora ibyo, ayo mahame atabashije guha agaciro ko abantu bashinjwa ibyaha bikomeye nk’ibyo abo bantu babiri bashinjwa bagomba kubibazwa imbere y’urukiko.

Mu bucamanza bwarwo, urukiko rwagaragaje ko iyo ingingo ya 5(3) isomewe hamwe n’iya 34(6), bitanga uburyo n’uburenganzira ku muntu wese bwo kugera ku rukiko, hatitawe ku wo ari we n’ibyaha yaba ashinjwa ko yakoze.

Rugendeye kubikwiriye, urukiko rwasanze ko ibishinjwa ubutegetsi byo guhonyora uburenganzira ku bwisanzure, umurimo n’ubuzima bw’umuryango mu ngingo ya 15 bwari butaremezwa, ariko ko ubutegetsi bwahonyoye uburenganzira bwo kujya aho ushaka n’ubwo kugira uruhare muri politike, biciye mu gutesha agaciro pasiporo z’abarega.

Ku mwanzuro w’urubanza kuri iyi ngingo, urukiko rwagaragaje ko kuba abarega baregera kuba pasiporo zabo zarateshejwe agaciro n’ubutegetsi byazamuye ingingo ebyiri zirimo kuba gutesha agaciro pasiporo byaba byarakozwe hashingiwe n’ubutegetsi, niba ari byo, byaba bihamya ko bakuriweho ubwenegihugu bwabo.

Ubutabera nanone bwibajije niba uburenganzira bwabo bwo kujya aho ushaka, kugira uruhare muri politike, ubwigenge, ubuzima bw’umuryango n’ubw’umurimo byarahonyowe n’uko guhagarika no gutesha agaciro pasiporo zabo.

Kuri icyo cyo kuba izo pasiporo zarateshejwe agaciro n’ubutegetsi, urukiko rwagaragaje ko ubutegetsi butagaragaje ibimenyetso by’uko icyo gikorwa cyabwo cyaba cyarashingiye ku kuba ba nyiri izo pasiporo baba barazikoresheje mu buryo munyuranyije n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka y’u Rwanda.

Inkuru y’Ikinyamakuru Dailynews cyandikirwa muri Tanzaniya, yahinduwe mu Kinyarwanda na Uwamwezi Cecile

Ijisho ry’Abaryankuna.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info