IPEREREZA: KUVA UYU MWAKA WATANGIRA ABAFUNGWA BITABA IMANA KU KWEZI BAMAZE KWIKUBA GATATU MURI GEREZA YA HUYE!

Spread the love

SP James Mugisha yavuze ko icyamujyanye kuri gereza ya Huye azahava ari uko akirangije!…Mu mwaka ushize wa 2018 Mutarama, Gashyantare  na Werurwe  hapfuye abafungwa 25. Mu mpera zawo Ukuboza 2018, Mutarama – Gashyantare 2019 hapfuye  abafungwa 86 ! Ni iki kihishe inyuma  kandi kiri gutera izi imfu?

Bigenda birushaho kugaragarira buri wes ufite ubwenge cyangwa se ushaka kwitegereza no kumenya ukuri ko Leta ya FPR-Inkotanyi ifite umugambi wo kumara abanyarwanda ituyumvamo. By’umwihariko bizwi neza ko uwo inaniwe kwica imucira ishyanga cyangwa muri gereza,noneho igasigara yiga uburyo izamukurikirana aho aba yagiye! Ikindi iyo ugeze kuri gereza cyangwa muri gereza nibwo ubona umugambi wa FPR-Inkotanyi.

Ibyaha byinshi bifunze abantu kugeza ubu ni ibyatewe na politiki mbi ya FPR-Inkotanyi kandi abafunzwe ni abananiwe kugendana n’iyo politike ndetse n’abo ubutegetsi butifuza mu gihugu. Usanga kubagirira nabi bisa n’aho biri mu nshingano z’ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda, kuko abafungwa,imiryango yabo itangazamakuri rimwe na rimwe n’imiryanko yubahiriza uburenganzira bwa muntu, bikora uko bishoboye byerekana iitagenda ngo wenda byakosorwa ariko nta gihinduka ahubwo birushaho gufata indi ntera,abayobozi b’amagereza bakajya kwigamba ku banyururu no kubannyega bababwira amagambo y’ubwishongozi

Mu iperereza twakoze kuri Gereza ya Huye,twasanze umuyobozi w’iyo gereza James MUGISHA yaravugiye imbere y’abacungagereza n’imbere y’abafungwa mu bihe bitandukanye ko icyamuzanye kuri iyo gereza azahava ari uko akirangije! Uwo mugabo yishe n’amaboko ye abafungwa 2 bari bagerageje gutoroka bagafatwa bakagarurwa ari bazima. Kuba ntawamubajije abo bantu ni ikimenyetso ko afite ububasha akura ahandi hantu

Ubwo umuyobozi we Komiseri  mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda  RWIGAMBA George yajyaga mu nama muri iyo gereza,inama yakurikiye iraswa rya bariya bantu, aho kugira ngo ahane abishe abo bantu cyangwa se nibura ngo yihanganishe abasigaye anabagire inama, yavugiye imbere yabo ko “Leta  ifata gereza ya Huye nka Adui ( umwanzi )”

Mu iperereza twakoze twasanze ibyo aba bayobozi bakora bidatandukanye n’ibikorerwa ku yandi magereza biri mu mugambi mugari kandi wateguwe neza. Ku magereza ubu hari kugenda hashyirwaho uburyo bwo gukumira buhoro buhora imiryango yasuraga abantu babo ku magereza,kubafungira Canteen bashoboraga kuguriramo ibibunganira bitaboneka mu ifunguro rya gereza,ggutubya igaburo bahabwa no kubaha ibyangiritse,kutabaha ubuvuzi bwuzuye no kubahoza ku nkeke.

Ibyo tukaba twarasanze byaratangiye gufata  indi ntera mu mezi 6 ashize,bikaba binasobanura imfu z’abafungwa zahise ziyongera nku

‘uko wabyibonera aha ngaha:

Ukwezi Umubara w’abapfuye
Mutarama 2018 2
Gashyantare 2018 10
Werurwe 2018 13
Mata 2018 8
Gicurasi 2018 11
Kamena 2018 13
Nyakanga 2018 12
Kanama 2018 14
Nzeri 2018 8
Ukwakira 2018 6
Ugushyingo 12
Ukuboza 2018 22
Mutarama 2019 28
Gashyantare 2019 36

Uku kwezi kwa kabiri 2019  kwahitanye benshi kuburyo batinye no gutanga amatangazo kuri radiyo batangira kujya bagerageza guhamagara imiryango kuri telephone. Mu iperereza ryacu twabashije kubona n’imyirondoro y’abapfuye.  Kugira ngo turebe ko baba nibura ari abageza mu zabukuru! Reka ducishe amaso mu bahitanywe n’uku kwezi kwa 2:

Amazina yavutse Se Nyina Umurenge/Akarere
1. Buragiye François 1951 Nirere Nyirabatanyurwa Nyarusange Muhanga
2. Gahigiro Alex   1964 Bushishi Bapfakurera Gishamvu Huye
3. Gatete Alphonse 1969 Abiyingoma M.Ndamutsa Mushubati Muhanga
4.Havugimana Evariste 1985 Nikombabonye M.nkusi Gihango Rutsiro
5. Hitimana Emmanuel 1950 Ntwari N.habiyambere Kinazi Ruhango
6. Hitumukiza Emmanuel 1976 Kanyarwanda M.mpagaze Runda Kamonyi
7. Kabera Célestin 1939 Urimubenshi N.bikari Nyarusange Muhanga
8. Kagaba Emmanuel 1936 Rukaburanti N.mashi Mugano Nyamagabe
9. Kamonyo Marc 1986 Kabari Mukasine Bweramana Ruhango
10. Kanyenzi Jean 1938 rwaganangabo N.habimana Musange Nyamagabe
11. Karangwa Laurent 1960 Ugirashebuja N.ngirirayombonye Mugano Nyamagabe
12. Karemera Louis 1942 segacuzi Nyirakamondo Ndora Gisagara
13. Mbarubukeye Venuste 1977 Ndabakuranye uwizeyimana Tare Nyamagabe
14. Mbuguje Jean 1933 Segatwa N.mpirwa Kigembe Gisagara
15. Minani Gaspard 1955 Nyakabwa Nibigore Maraba Huye
16. Minani Sylvère 1943 Kibwa M.rwego Kigembe Gisagara
17.Munyenkwaya Israël 1935 Habuhazi N.huku Gasaka Nyamagabe
18.Munyaneza Célestin 1989 Sekimonyo Kubwimana Mikindo Gisagara
19.Murego Joseph 1983 Kamonyo Mutungirehe Ngamba Kamonyi
20.Mushimiyimana Callixte 1978 Ndikuryayo N.mbirigi Kamegeri Nyamagabe
21.Ndahimana Godefrey 1968 Kamandwa Bazarama Kamegeri Nyamagabe
22.Ndayisenga J.  de Dieu 1987 Minani Nyiramana Rusatira Huye
23. Ndekezi Aaron 1931 Munyanshongore Kamatamu Kinazi Huye
24.Ngendahimana Adrien 1982 Nzaramba N.garuka Karama Huye
25.Ntibisasirwa Joseph 1955 Hakuzumwami N.bazungu Tumba Huye
26.Ntirushwamaboko Pierre 1954 Kajuga N.mpumbya Mukindo Gisagara
27.Nyirimbabazi Athanase 1963 Ayabatwa M.nazi Ndora Gisagara
28.Nzeyimana Alexis 1966 Gakumba N.sangwa Rwaniro Huye
29.Rucyahana Gershon 1995 Rusatsi N.mugenge Ntyazo Nyanza
30. Ruhamya Anastase 1965 Sebera M.gakwandi Kibirizi Nyanza
31. Rurinda Faustin 1969 Sebuzayire N.bavakure Mamba Gisagara
32.Rwabarinda Xavier 1958 Mbonyumuvunyi N.bagiruwigize Kibumwe Nyamagabe
33.Rwibishaka Emmanuel 1946 Kajeguhakwa M.karamira Gahanga Kicukiro
34. Sibomana Célestin 1989 Sibomana M.rusagara Mbuye Ruhango
35.Sinamenye Esdras 1965 Ngeze Ntahondi Ndora Gisagara
36.Sindayigaya Zabuloni 1955 Kanyana N.fashaho Mbuye Ruhango

MBESE HABA HARATEYE ICYOREZO MURI GEREZA YA HUYE?

Igisubizo ni ashwi!

Mu minsi ishize Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwateje ubwega ko mu magereza hateye icyorezo cy’Iseru. Mu ikurikirana twasanze ahubwo yari amayeri yo gushaka uko bakumira imiryango isura abo bafungwa bitwaje ko bashobora kwandura iyo ndwara ubundi imenyerewe mu bana bato,kandi ikaba yari yarahashyijwe mu Rwanda ku buryo budasubirwaho.

Komiseri mukuru w’amagereza Gerge Rwigara we yatangaje ko Leta ifata nka Adui abafungiye muri gereza ya Huye!

Niko byagenze kuko byabaye nko gushyira abafungwa mu kato maze abasanzwe batabasha impungure zigenwa na Leta baba ababifitiye ibyemezo n’abatabifite,baragenda bakoranirwaho na za ndwara bajyaga batinanya n’izindi ziratongora.

Ahubwo twaje gusanga harateye icyorerezo cy’inzara kandi nabwo bikagaragara ko bisa n’ibyateguwe kuko n’ibyo bigori n’ibishyimbo bahabwa rimwe ku munsi nabyo bakata hakabageraho ingerere!

Mu gukurikirana twasanze  ibishyimbo n’ amavuta aribyo bigavurwa ku buryo bukabije. Ijisho ry’abaryankuna ryateye imboni umucungagereza witwa Vincent MUHIRE wungirije ushinzwe ibya logistique , aka yiba akagira icyo agenera abamukuriye uhereye ku muyobozi mukuru ari we MUGISHA James.

Usibye kurigisa ibyageze mu bubiko bwa Gereza, twasanze hari uko bavugana n’umushoramari ufite isoko ryo kugemurira gereza,akagenda akararuza ibyo abonye yarangiza akabizana nabo bagategeka abafungwa kubyakira kabone n’aho biba byaraboze. Babirira umushoramari maze bagakuramo ayabo,abarwara bakarwa! Ngicyo kimwe mubizamura imibare y’abapfa umusubizo! 

Kimwe mu cyatumye dutangiza iperereza kuri iyi gereza ni agahinda abayigemuragaho bafite abarwayi bagemura bakoresheje ibibari bagarukanaga. Iteka ryose bagarukanaga kimwe mucyo bagemuye. Niba hagemuwe umuceri n’uburisho,hakinjira kimwe ikindi kigasubira mu rugo. Ubwo bwari uburyo bwo guca integer abagemura no gukura umutima abagemurirwa. Ugasanga bose bafite ihungabana ari uwagemuye n’uwagemuriwe!

Twumvise n’ikindi kibazo cy’abasigira amafaranga abantu babo muri Service Social ya Gereza ngo bazabashe kugira icyo bahaha muri Canteen , Gereza ikagenda ibangira guhaha , bikaza kurangira benshi mu basigiweyo ayo mafaranga bayabuze! Mu gucukumbura twasanze Ukuriye iyo service Vincent NSENGIMANA yarifashishije umufungwa yakoreshaga muri ako kazi witwa RUSHEMA Anastase maze barigisa amafaranga atagira ingano,maze bakabemeza ko bayahahishije byarangiye!

  • Uku guhimba indwara itabayeho ngo ni icyorezo twasanze yari imitwe yo gusobanura imfu bateganyaga ko zishobora kuba nyinshi.
  • Uku gucunaguza abagemura ni uburyo bwo kubazinura gukomeza gusiragira ku bantu babo no kubahungabanya mu bwonko kugira ngo habeho ubwihe bityo bitebutse urupfu cyane cyane ku bafunze.
  • Uku kugabanya ibiribwa no kubagaburira ibitujuje ubuziranenge bizira inyunganizi iturutse imuhira nabyo ni ugukora ibishoboka byose ngo umubiri ucike integer indwara ziwushoke.
  • Uku kwimika inkoni ni iterabwoba kugira ngo abantu babe ibikange basigare bahebe urwaje
  • Kutagira ubuvuzi buhagije n’ibindi …

Ibi byose byerekana ku buryo budasubirwaho ko hariho umugambi wo gutsinda abantu mu bihome,dore ko hari hashize igihe gito Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutabera yumvikanishije ko ari bagiye gutangira uburyo bwo bwo kugabanya gufunga ahubwo abantu bakajya bigura,ariko bikaba bigaragara ko ahubwo wagira ngo bavugaga ko gereza bagiye kuzifiningiza!

Ni hatagira igikorwa, ubutegetsi bwa FPR buraza kumara abantu!

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.