INGABIRE M. IMMACULEE N’ABANDI BASESENGUZI BATI “MINISITERI Y’UBUREZI ISESWE, CABINETI IKURWEHO…NIBWO IREME RY’UBUREZI RIZABONEKA”. (Igice cya 2)

Spread the love

“Muri REB ho wangira ngo bahahambye umusasi…”: Ingabire Marie Immaculée.

Icyo dukwiye kwibaza:

  • Iki kibazo perezida wa Repuburika arakizi cyangwa ntabwo akizi?
  • Niba akizi agikoraho iki?
  • Niba atakizi ashinzwe iki mu Rwanda cyangwa inama za cabinet arazitabira?
  • Niba azitabira se ko imyanzuro ireba uburezi ariho ifatirwa bayifata babanje kumusohora?

Igisubizo kimwe kuri ibi bibazo byose ni uko Perezida KAGAME ibi bibazo abizi kandi byose babikora babiteguye kubera umugambi mugari wo gusenya igihugu RPF ifite, ari nabyo bituma abana b’abayobozi bafite uruhare muri iki kibazo bose biga hanze y’u Rwanda maze abo kwa rubanda rugufi bakababeshya ko babigisha bakabajandika mu nyanja y’ubujiji kugira ngo babone uko bakomeza kuyobora izo ntama zitazi aho isi igeze, batazi gutandukanya ikiza n’ikibi, ahubwo bakomeze babe nk’abidishyi bahora bakomera KAGAME amashyi mu mafuti.

Nanone ariko umuntu yakwibaza ati”Niba ari uko bimeze, ni ikihe gisubizo INGABIRE Marie Immaculee abona Perezida KAGAME yatanga kuri iki kibazo?”

Iki kibazo nacyo umuntu yagisubiza mu buryo bubiri:

  1. INGABIRE Marie Immaculée ashobora kuba yanga kwiteranya na Perezida KAGAME, bityo akifatanya nawe n’abambari be mu muco abasesenguzi b’iki kiganiro bagarutse wo kwanga kwiteranya no kudahana abanyamakosa, hanyuma akihuza nawe mu mugambi wo gukora amakosa, maze yose akayarambika ku bitugu by’abapagasi be bakora muri minisiteri y’uburezi, dore ko ngo abashinzwe uburezi mu turere ari bo bayasabiye imbabazi.

Ibi byakunze kugaragara cyane, ndetse no mu ruzinduko Perezida KAGAME aherutse kugirira i Nyamagabe mu kwijijisha kwinshi no kwigira nyoni nyinshi imbere y’abanyarwanda yagaragaje ko bitumvikana ukuntu umwana yimuka atatsinze. None se bikorwa na nde? Amakosa yose bayashyira kubarimu. Ariko ukibaza uti ese abarimu nibo bagena ayo mabwiriza? Ko meya w’akarere ka Nyamagabe  yayikuyeho, Perezida akayikuraho, aya makosa akorwa nande?

Hari umuturage watanze igitekerezo muri kiganiro, avuga ko Perezida KAGAME yaba atazi ibyo bibazo, ariko abasesenguzi bose bavuze ko abizi, aha ni ho dushingira tuvuga ko ibyo INGABIRE avuga ko bikwiriye kugezwa kwa KAGAME ari ukwigiza nkana kuko byose abizi.

  • Uburyo bwa kabiri umuntu yasubizamo icyo kibazo ni uko INGABIRE M. Immaculée azi neza ko uburyo KAGAME yacyemura iki kibazo ari ukuva ku butegetsi kuko aba basesenguzi banagaragaje mu kiganiro ko ikibazo kiri muri systeme yose. Bityo systeme yose igomba kuvaho hakajyaho indi. Ibyo rero ntibishoborwa na RPF kuko yo ntako itagize, mbese yarananiwe. Ni bya bindi ngo “ Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize”.  

Umunyamakuru Sam NSHIMIYIMANA muri iki kiganiro yagaragaje ko ibi bintu bitagomba kurangirira aha, ahubwo

ko nkuko muri RAB bigeze bahagarika department yari yakoze amakosa mu buhinzi, ari nako n’abagize uruhare mu kuzambya ireme ry’uburezi bose, bagomba guhagarikwa no kwirukanwa.

Ariko se abo ni bande?

Nta gushidikanya ni Minisiteri y’uburezi yose n’ibigo biyishamikiyeho, guverinoma ifata iyi myanzuro ikanemeza ko ishyirwa mu bikorwa ndetse na Perezida KAGAME uyobora iyo guverinoma, unashyiraho abo bayobozi bashyira mu bikorwa ayo makosa.

Sam NSHIMIYIMANA aribaza ati”bene uwo muyobozi ushyira imbere igifu cye, agapyinagaza inyungu rusange z’Abanyarwanda, uwamushyizeho aba yaramurebye? Aba yarashingiye kuki ngo bamushyiremo? Mbere yo gusubiza icyo kibazo ariko twabanza tukibaza ngo uwo muyobozi ni nde? Ni KAGAME, ni MINEDUC, ni Guverinoma muri rusange. Sam Ati “Hari icyo baba basangira” icyo ni igiki? Ni ugusenyera igihugu mu bifu byabo. Akomeza agira ati” Ubwo buyobozi butazi gucunga neza umutungo w’igihugu,buzabasha gucunga ireme ry’uburezi n’ubwenge bw’Abanyarwanda?”

Mu gusoza ikiganiro, J. Claude yatanze inama ko hasuzumwa abantu bose bagira uruhare mu kibazo cyo gudindiza ireme ry’uburezi bagakurwamo. (Ibyo bivuze ko bahera kuri perezida ubayoboye bose). Ati“ni mukubure, musese, mutangirire kuri zeru, ejo uburezi bwacu buzagira ireme bitihi se, aka kavuyo kazaguma mu burezi.” Ariko twebwe dusanga bahera ku mutwe kuko umutwe ari wo urwaye, bikagira ingaruka ku zindi ngingo zose.

Sam ati bigaragara ko hari ibyo bahisha, rero nihashakwe icyo yise session nshya (icyiciro gishya), ibi natwe tubona byafasha. Niba RPF yaragerageje mu myaka 25 imaze ku butegetsi, ko aho kubicyemura irushaho kubizambya, niveho haze icyiciro gishya.

INGABIRE  abona  twahere ku Nteko Nshingamategeko yicara ikijujuta gusa ntitange inama, bikarangira nta gikozwe. Ati“Nibadusubize ni umutungo wacu twabacungishije, turabibabaza nk’ibyacu si akarima ababyeyi babo babaraze

Twebwe Abaryankuna, urubyiruko rwasuzumanye ubushishozi ibibazo byugarije u Rwanda kandi tukiyemeza kubicyemura, dusanga RPF igomba gutanga imihoho, ikava mu myanya ifata ibyemezo kuko byagaragaye ko ibyemezo ifata ari kirimbuzi ku Rwanda, maze abashoboye gucyemura urusobe rw’ibi bibazo yateje u Rwanda bakabicyemura.

Abaryankuna dusanga icyo FPR yita uburezi kuri bose ahubwo ari “Uburozi kuri bose!”

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi kituraje inshinga kuko abenshi muri twe bahura n’ingaruka zacyo. Dufite umubare munini w’abashomeri, bivugwa ko mu Rwanda nta muntu wasimbura perezida KAGAME, none nib anta bayobozi bejo hazaza dufite nta n’abategurwa ubwo turagana hehe? U Rwanda rw’ejo ruhagaze rute?

Turongera gusaba urubyiruko gukanguka rukava mu kinya RPF yabateye,kandi ikirutera dore ko uwaruroze (RPF) atakarabye akomeje umugambi wo kubaroga mu cyiswe “uburezi kuri bose kandi ari uburozi kuri bose” usibye abana babo bajya kwiga mu mahanga.

Byakusanyijwe na Commissaire ushinzwe Uburezi muri

RANP-Abaryankuna

Kigali -Rwanda