INZOZI ZA KAGAME ZO GUHINDURA U RWANDA IGIHUGU GITUNGANYIRIZWAMO ZAHABU N’ANDI MABUYE Y’AGACIRO MURI AFURIKA ZIRAMUPFUBANYE.

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Inkuru dukesha urubuga rwa David Himbara itangaza ko Jenerali Paul Kagame  afite inzozi zo guhindura u Rwanda ihuriro (HUB) ry’Afurika ryageza igihugu ku urugero rwa  Singapuru. Imwe muri izo nzozi yarose amanywa ava  kwari ukongerera agaciro Zahabu binyuze m’uruganda rwo gutunganya Zahabu n’andi mabuye y’agaciro kugira ngo byongererwe agaciro mbere y’uko bijya kw’isoko  ari nayo mpamvu yitangizwa rya   Aldango Ltd  muri Kamena 2019 yaje kwisenyera  bidateye kabiri mu  kwezi kwa Mutarama 2021, Kagame  inzozi ze aba arazipfubirije. .

Mu mwaka wa 2017, Aldabra, ikigo cy’ubucuruzi cy’amahanga, cyatumiwe kungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe  uburyo u Rwanda rwakongerera Zahabu  agaciro mbere y’uko ijya ku isoko . Kagame n’abambari be bakuru barimo, James Musoni, wari  Minisitiri w’ibikorwa Remezo mu Rwanda mur’icyo gihe, Francis Gatare, wari  umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , peteroli na gaze (RMB); na Claire Akamanzi, wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda(RDB)  bahaye umugisha  igitegerezo cyo gutunganyiriza zahabu mu Rwanda. Ivan Twagirashema, icyo gihe wari umuyobozi mukuru wa Ngali Holdings Ltd, ikigo cy’ishyaka   riri ku butegetsi [FPR] , nawe yari mu itsinda rya Kagame.

Huti huti Aldango Ltd  ishyirwaho, Aldabra ifatamo  imigabane  ingana na 50% naho Ngali Mining Ltd ifata indi 50%. Hamwe ni ivuka rya Aldango Ltd, inzozi za Kagame zo guhindura u Rwanda ihuriro ry’Africa u Rwanda  ryo gutunganyirizamo Zahabu n’andi mabuye y’agagaciro zasaga nkizigiye kuba impamo.

Ibihe byu ukwezi kwa buki!

Ibintu byatangiye kuzamba mu kwezi ku Kwakira 2020, aho RIB  yasuye ibiro by’ikigo cya Aldango Ltd maze ifunga abakozi batandatu mu bakozi bayo. Mu kwezi kwa Mutarama 2021, Guverinoma ya Kagame ihagarika  ibyangombwa bya Aldango ltd  byo kohereza ibicuruzwa mu mahanga,  nyuma y’imyaka ibiri gusa iki kigo gitangijwe. Nuko ibya  Aldango Ltd biba birangiriye aho nk’indi mishinga yose Kagame yibeshyaga ko izasiga afite Afurika mu biganza ariko inda nini, kwikubira n’ubujura   bwe ntibitume itera kabiri .Kagame  yakinnye ikinamico gute kugira ngo Aldango ltd ayisenye ? Nk’uko  abari bafatanyije Aldango Ltd na Sosiyeti y’ubucuruzi ya FPR Ngali ltd babitangaza , Guverinoma ya Kagame yahimbiye inashinja ibinyoma byo gukwepa imisoro sosiyete ya Aldango , ihita ifata bugwate imitungo yayo  ndetse inirukana  abanyamigabane bamwe (Aldabra) mu Rwanda. Aldabra  isobanura ibyabaye ivuga ko  : “Abahagarariye Ngali Mining [ikigo cya FPR] batwaye mu buryo butemewe n’amategeko garama 82.335.20 za zahabu (zifite agaciro ka USD 4,795.000.00) hamwe n’ibiro 300 by’ifeza (bifite agaciro ka USD 236.766.00). Kubera gutinya ingaruka k’ubuzima bwabo n’umutekano wabo, aba bahita    bahunga bava muri Repubulika y’u Rwanda… Ngali Mining yohereje mu mahanga amabuye y’agaciro yibwe, ubu ikaba ikoresha Aldango ltd  ku izina rya Equinox Mining Ltd. ”

Izi sizo nzozi zonyine za Kagame yipfubirije n’abambari be kubera umuco w’ubujura no gushaka ibyamirenge batakoreye!Abibira Kagame, mukanduza isura y’u Rwanda mwibwirako murindagiza abashoramari niby’igihe gito azabigarama.

Dukomeze dukuricyirane uko amabandi yimena inda yibwira ko ari inyaryenge.

Nema Ange