ABABYEYI BARATABAZA: IRINGANIZA RISHYASHYA : UMWANA WE YATSINZE IKIZAMINI CYA P6 ABA UWA MBERE MU MURENGE, ARIKO AGIYE KUGANA 9YBE, MUTI GUTE ?

Spread the love

Yanditswe na REMEZO Rodriguez

Ku i tariki ya 04 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje umubare wa abatsindiye ikizamini cya Leta barangije amashuri abanza. Dusanzwe tumenyereye ko ku butegetsi bwa Habyarimana hariho iringaniza rishingiye ku cyiswe ubwoko n’Uturere (Equilible regional ethnique), aho umwana watsindaga atashoboraga     gukomeza mu mashuri asumbuye kubera kubura ishuri. Ku ubutegetsi bwa Kagame ntacyahindutse!

Ijisho ry’Abaryankuna ryaganiriye n’umwarimu urimo urarira ayo kwanika bitewe nuko umwana we nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta cyo kurangiza amashuri abanza atazashobora kujya mu ishuli ryisumbuye rya Leta kubera amafaranga y’akayabo asabwa kandi umwana we bamuhaye ishuri riri kure yaho batuye none ubu akaba agiye kumujyana muri 9YBE kugira ngo adakomeza kwicara mu rugo.

Uyu mwalimu amaze imyaka 19 akora, umushahara we ku kwezi ukaba ungana na amafaranga 58,000 Frw mu gihe umwalimu ugitangira kwigisha ahembwa 44,000 frw. Kuri uwo mushahara hakaba hashobora kwiyongeraho agahimbazamusyi bitewe n’uko ikigo akoreramo ababyeyi batanga amafaranga gaturukamo. Uyu mwarimu watugejejeho agahinda ke arataka ko n’ubwo ayo mafaranga ari make akomeje gusabwa       gutanga umusanzu wa FPR none akaba yabuze amafaranga yo kwishyurira umwana we. Hakiyongeraho  amahoro y’isuku rusange (5000 Frw) n’ay’umutekano(1000Frw).

Mu gihe batuye mu mujyi wa Kigali, umwana we bamwohereje kujya kwiga inyuma y’Uturere turenze icumi. Ntitwifuza kuhavuga kugira ngo uyu mubyeyi ataza kwitaba inama akitaba Imana. Kugira ngo adusangize agahinda ke, asangiye n’abandi babyeyi benshi, yatugejejeho ayo mafaranga asabwa ariko anatugezaho n’amafaranga ikindi kigo umwana we atazigamo gisaba. Nicyo tugiye kwifashiha tubagezaho          uko umwana wa rubanda adashobora kwiga mu mashuri ya Leta ya FPR.

Inyandiko yagejejwe ku babyeyi igira iti : ishuri ryisumbuye rya ES Bishyiga, riherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, ahahoze ari Komini Musebeya ku Gikongoro ricumbikira abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu… ikaza gukomeza igira iti hamwe niyi baruwa mbandikiye bagezaho ibyo umunyeshuri wese ugomba kwiga muri ES Bishyiga asabwa kugirango azashobore kwiga muri iri shuri mu mwaka w’amashuri 2021/2022 :

kugirango tubyumve neza, umuntu ateranyije amafaranga uyu mubyeyi agomba guteranya mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuva ku i tariki ya 04 kugeza mbere y’itariki ya 18 ukwakira 2021, ayo mafaranga ni 78,700 +6,100+ 1’000+5’000+24,000 = 114,800 Frw. Aha hakiyongeraho matela, amashuka, amakariso n’ibindi byinshi.

Biratangaje kuko aya mafaranga ajya kungana nayu umushahara we wa amezi atatu, ari ukuvuga arenga 150,000 Frw. Kandi kuri ayo  umunyeshuri arasabwa kuza yitwaje ipaki y’ impapuro twasanze  (4000 Frw), ibikoresho by’ishuri, ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, ibikoresho by’ isuku (amasabune, colgate, amashuka, ikiringiti… ), ibikoresho byo ku meza, udupfukamunwa tune, amafaranga 500 yo kwiyogoshesha ni’bindi byinshi tutarondaguye.

Ibyo mu Rwanda nakumiro gusa kuko mu kubyinira ku mubyimba w’ababyeyi, ikigo cya Leta ya FPR cyabwiye ababyeyi babyifuza ko gishobora             kuborohereza bakaza kugura ibyo bikenewe mu kigo.

Aha twakwibaza duti : Ese niba umubyeyi ari we ugomba kwishyura agahimbazamusyi ka mwarimu, akishyura progaramu (software) y’ihanamakuru hagati y’ubuyobozi, abarezi n’ababyeyi, akishyura amafaranga y’iiterambere ry’ikigo ! ubu si ishyano ryagwiriye u Rwanda! Amafaranga y’imisoro ndetse n’amafranga yi ishuri bayakoresha iki ? Ni gute umunyeshuri yishyura amafaranga y’iterambere ry’ikigo atashinze ?

Nuko umwalimu agendeye ku n’ubusanzwe ubuzima bwe bumugoye kuko agomba kwishyura ubukode no gutunga umuryango, yasanze adashobora gushyira umushahara we w’amezi atatu mu kuriha amafaranga y’igihembwe cy’ishuri cy’umwana umwe gusa, umwana we azapfa kuba amujyanye muri 9YBE kugira ngo aticara mu rugo. Yatubwiye ko we n’abandi babyeyi basangiye ikibazo bafite umujinya bafite n’agahinda bidasanzwe. Namwe mwibaze umwarimu wigisha abana babandi kandi abe badashobora kwiga? Birababaje!

Abaryankuna baribaza niba mwarimu ukora adashobora kujyana umwana we mu ishuri uko bigendekera  abana b’abaturage batifite. Iri ringaniza ridafite iryo zina aho umwana umwe ahabwa amahirwe yo kujya mu ishuri undi akayimwa nibyo byahagurukije Abaryankuna kuko twemera ko buri Munyarwanda igihugu cye kigomba kumuha amahirwe angana n’aya mugenzi we. Leta ya FPR ifite inshingano zo guhagararira igihugu ariko ikomeje kwerekana ko byayinaniye. Ibyo ikora birigaragaza!

Minisiteri y’Uburezi aho gutangaza ko 86,5% by’abarangije amashuri abanza batsinze ikizamini cya Leta, yari ikwiye kubwira Abanyarwanda ko 100% byabo batsinze bari bushobore kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, ikanatubwira icyo iteganyirizira abatatsinze icyo kizamini. Naho ubundi naho itandukaniye na rya ringaniza?

Banyarwanda aho gukomeza gutanga umusanzu wanyu muri FPR, dukomeje kubabwira ko mugaburira impyisi izarya abana banyu, mukwiye guhaguraka mugasafaringa, mukirwanaho mukitandukanya na FPR. Ntimutabyikorera mubikorere abana banyu. Igihe kimwe Col. Aloys Nsekarije yashyize mu bikorwa iringaniza ry’amoko n’uturere, icyo byakoze mwarakibonye! Turambiwe akarengane ka FPR! Turakamaganye! N’ubwo imyigaragambyo itemewe mumenye  icyo Mwuka abwira amatorero!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali