MAPPING REPORT : DR DENIS MUKWEGE YAGIZWE UMUTURAGE W’ ICYUBAHIRO W’IMIJYI IBIRI IKOMEYE MU UBUFARANSA.

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ku mugereka w’ inama Afurika-Ubufaransa  yabereye mu Ubufaransa, i Montpellier, Dr Denis Mukwege watwaye igihembo Nobel cy’Amahoro mu mwaka wa 2018, yahawe umudali w’umutarage w’icyubahiro w’uwo mujyi ku wa gatandatu tariki ya 09 Ukwakira 2021. Ku i tariki ya 08 Ukwakira n’umurwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, wagize intwali ya Afurika, uy’umuganga usana abagore, umuturage wa wo w’icyubahiro ndetse n’ inteko nyobozi ya Paris imuha icyubahiro . Paris ni umujyi wa mbere mu Bufaransa naho Montpellier ukaba uwa karindwi.

Ibihembo, Mukwege ahabwa, bikomeje kuba byinshi kuko na Kaminuza ya Montpellier  kuri uwo munsi nayo yamuhaye  izina  ry’icyubahiro rya Docteur Honoris Causa Dr Mukwege.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru France info, ngo ibyishimo byari byinshi i Montpellier kuko bwari ubwa mbere uwo mujyi ugira umuntu umuturage wawo w’icyubahiro na kaminuza nayo ikamuha izina ry’icyubahiro rya  Dogiteri Honoris Causa. Meya w’umujyi  wa Montpellier Michaël Delafosse niwe washyikirije umudali wu umuturage wi icyubahiro cyuwo mujyi Denis Mukwege. Perezida wa metropole (ubufatanye bw’imijyi myinshi) ya  Montpellier Méditerranée yamushimiye agira ati  muri aya magambo :  “Nta gushidikanya ko ari ubwa mbere mu mateka y’Umujyi wacu ko umuhango wo kwemeza titre y’ igihagange ya  Honoris Causa ubereye icyarimwe nuwo gutanga umudari w’umuturage w’icyubahiro wo mu Mujyi wa Montpellier. Ibi bifitanye isano n’ ibikorwa by’ indashyikirwa byanyu ndetse n’ubwitange bwanyu.” Yakomeje ashimangira ubuntu butangaje bwa Dr Mukwege butandukanye n’ imico avuga ko ahura nayo : “Mwavuze ko muhura n’ikibazo cyo guhakana ubumuntu (humanité). Ariko mwebwe mutandukanye cyane nibyo ngibyo. Mu magambo yanyu, mu bikorwa byanyu muri ubuntu butangaje, muri indashyikirwa mu bumuntu”.

 pic.twitter.com/NY2baVCEm1

Abandi bayobozi bitabiriye uwo muhango, cyane cyane igikorwa cyo guha titre ya Dogiteri Honoris Causa Denis Mukwege, ni Philippe Augé, perezida wa kaminuza ya Montpellier, Michel Mondain, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi rya Montpellier Nîmes, Sophie Béjean, umuyobozi w’ikigo cy’ amashuri cya Montpellier. Kuko iyo titre yicyubahiro niyo kaminuza cyangwa ishami ryayo biha umuntu ukomeye. Bibukije ko Dr Denis Mukwege yamaganye uko ibihugu byose, amahanga yose barebereye mugihe abagore n’abana bo muri RDC bahohoterwaga mu buryo bubi bubaho ku isi aho hakoreshwaga kubafata ku ngufu kugera igihe bangiritse. Kuri Dr Mukwege guceceka ni ubufatanyacyaha.

Philippe Augé kuri Twitter yatangaje icyubahiro yari afite cyo guha iyi ntwali nyayo ya Afurika  igihembo agir’ati : “Ni ishema ryinshi guha Dr Denis Mukwege, umuhanga, umuganga uvura abagore, impirimbanyi ihozaho iharanira uburenganzira bwa muntu  kandi wanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel 2018, titre ya Dogiteri Honoris Causa

Indi nkuru wasoma : DR MUKWEGE : INTAMBARA KABAREBE ATAZATSINDA

Mu gihe cyo gufata ijambo Dr Mukwege yavuze ku maherezo y’ Abanyekongo. “Ndashaka hano kubamenyesha imibabaro ikabije y’abagore bo muri Kongo ndetse n’ abanyekongo bene wacu. Aba bagore, abagabo n’ abana babaho buri munsi nkaho ari  uwanyuma.”  Yanavuze k’“urugomo rurenze rutabarwa mu myaka igera kuri mirongo itatu, rukorerwa mu bihe rusange byo kudahana bigaha imbaraga urwo rugomo ruhoraho mu gihe amahanga n’isi yose byicecekera bikarebera. Guceceka k’ubufatanyacyaha”.

Mu  mujyi  wa Paris, Dr Denis Mukwege yashimiye  Ubuyobozi bw’ Umujyi cyane cyane inteko nyobozi, Meya w’umujyi Anne Hidalgo ndetse n’ abaturage b’umujyi wa Paris kuri icyo gihembo cy’ icyubahiro. : “Nshimishijwe  no kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Paris. Ndashimira Inama  nyobozi ya Paris na Meya Anne Hidalgo hamwe n’Abanya Parisi bose kubw’ubufatanye n’inkunga mu guharanira ukuri, ubutabera n’amahoro mu karere kacu ndetse na DRC yose. ” Nkuko yabyivugiye.

Anne Hidalgo, Meya wa Paris yijeje ko umujyi wa Paris uzahora hafi ya Dr Denis Mukwege ndetse anahamagarira ko umutekano we wakongerwa : “Nishimiye ko uy’umunsi Inama nyobozi ya Paris yahaye ubwenegihugu bw’icyubahiro Dr. Denis Mukwege, wegukanye igihembo cy’amahoro Nobel, umuganga uvura abagore wahariye ubuzima bwe guharanira uburenganzira bw’abagore bangijwe. Mu gihe azajya ahura n’ ibibazo by’umutekano agacirirwa urupfu, Paris izajya itabara kandi iranahamagarira k’ umutekano we wakongerwa.”

Koko burya agatinze  kazaza ni amenyo ya ruguru! Nguko uko icyizere cyigenda gikubita inshuro Propaganda kugeza ubwo   inzirakarengane zo muri Kongo, zazize ubusambo bwa APR, RDF n’ intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda, zizahabwa Ubutabera.

Ninde waruziko Dr. Mukwege yakwambarira ikamba n’umudali w’Intwali mu mijyi y’ubufaransa Louise Mushikiwabo ayobora Francophonie !

Constance Mutimukeye