INTARA Y’IBURASIZUBA IKOMEJE GUHANGANA N’IKINYOMA CYO GUHISHIRA UBWICANYI

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Nyuma y’inama yo ku wa Gatatu, tariki ya 27/07/2022, yabereye ku biro by’Akarere ka Bugesera, yayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Rurayi, izina yahawe ubwo yari akuriye “Abatekinisiye” ba FPR bicaga abantu hirya no hino bikitirirwa ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, inama yafatiwemo umwanzuro wo gushyira ku murongo abatitabira gahunda za Leta, uko kubashyira ku murongo kukaba kwari gukorwa mu gukubita no gufunga abo abategetsi bo nzego z’ibanze badashaka, bigatuma Mayor wa Bugesera, Richard Mutabazi, wari umaze iminsi akubitiwe n’abaturage mu bukwe yameneyemo inzoga, ahabwa imbunda, abagitifu b’Imirenge 15 igize Bugesera bagategekwa kugendana inkoni, uwaje ku ikubitiro ryo kwicwa yabaye Harerimana Olivier, wishwe n’inkoni yakubiswe na Gitifu w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable, ariko bifata ubusa kuko yimuriwe mu wundi Murenge, ikibazo kiba gikemuwe gityo, umuryango wa Harerimana urazerera ariko ubura uwawumva.

Kuva icyo gihe hakomeje kumvikana imfu nyinshi zakorwaga n’ubutegetsi muri iyi Ntara, bamwe bagasangwa mu mifuka batawe mu migezi no mu biyaga, abandi bakicirwa mu mabohero ya Polisi, abandi bikabeshywa ko biyahuye yangwa bishwe n’abo baziranye, nabo bagahita bicwa ukuri kutamenyekanye n’ibindi n’ibindi. Uyu munsi rero ikigezweho ni ugusiragiza abaturage no kubacunda ay’ikoba kugira ngo bagire ibyo bahugiramo he kugira uwibuka ko ubutegetsi bw’igisuti bwamwiciye uwe. Kujijisha abaturage guheruka kwatangajwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 07/08/2023, bamwe muri bo bazindutse babwira RADIOTV10 mu kiganiro “ZINDUKA”, bavugaga ko batunguwe no gusanga ku rutonde rw’abatishoboye haragaragayeho bamwe mu bayobozi n’abatagire, bifashije ku buryo byababereye urujijo.

Aya makuru yanemejwe na Gitifu w’Akagari ka Nkamba, Mahatane Augustin, wagize ati: “Harimo abagiye bagarukaho nk’abarimu, abaganga, n’abandi bagaragara ko batarebwa no gufashwa ku bwisungane bwo kwivuza.” Yakomeje atanga ingero ati: “Muri aba bashyizwe ku rutonde rwo gufashwa na Leta bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza harimo Niyobasa Cecile utuye mu Mudugudu wa Gitega, akaba ari umuganga. Harimo kandi Umuyobozi w’Ishuri wo mu Mudugudu wa Sabununga bigaragara ko aba kimwe n’abandi badakwiye kujya kuri uru rutonde”.

Ntibiragwa Patrick, uri kuri uru rutonde akaba akaba ari umuyobozi w’ishuri rya Nkamba Sun Light Academy, avuga ko atari abizi ariko ko adakwiye kuba mu bafashwa kuko we yifashije agasaba ko hashyirwamo abandi. Yagize ati “Ubwo nshobora kuba naragezeho mu buryo butemewe kandi jye ndishoboye, hari abandi bakeneye gufashwa kundusha, numva nabahigamira bakabanza bagafashwa, ahubwo nkafasha ubuyobozi mu bukangurambaga nk’uko nsanzwe mbikora.

Bamwe mu baturage batishoboye bo muri aka Kagari, bavuga ko birengagijwe ahubwo ngo hagashyirwamo abifite. Umwe muri bo wanze gutangaza amazina ye yagize ati: “Ni ukuvuga ngo urutonde rwaramanutse barasoma abantu barangiye njye siniyumvamo, ahubwo numvamo abantu bakomeye b’abakire bonyine. Sinishoboye kuko ntakintu mbasha gukora. Kurya ni abavandimwe bampa ibyo kurya, imvura iguye ni ukunyagira, ariko bakarenga bakajya gufasha abifashije.” Si uyu wenyine rero wagaragaje ko yarenganye kuko urutonde rwatunguye benshi cyane.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje ko mu gukora urutonde rw’abagomba gufashwa kwikura mu bukene hirya no hino mu Gihugu, hari aho byakozwe nabi mu maramgamutima y’abayobozi, bityo bikaba byaragombaga gukosorwa kuko hari ibigenderwaho abayobozi bakwiye kubahiriza.

Nyinawagaga yagize ati: “Ntabwo tujya twohereza lisiti z’abaturage kuko ntabwo tuba tubazi, ahubwo twohereza ibigenderwaho. Twakoze igenzura kugira ngo turebe ko bya bindi ngenderwaho byagiye byubahirizwa, hamwe na hamwe dusanga bitarubahirijwe. Noneho nibwo twavugaga ngo ibi ntibikwiye, hari aho twasanze bitarubahirijwe.” N’ubwo yatangaje ibi yabajijwe ingamba zihari ahita aruca ararumira, ahita akurako telefoni, nyamara si muri Kayonza iki kibazo cyari kigaragaye gusa kuko no mu Karere ka Rusizi hagaragajwe SEDO w’Akagari ndetse na Agronome w’Umurenge bagaragaye ku rutonde nk’uru rutonde rw’abagomba gufashwa na Leta muri byose.

Ibi rero mu busesenguzi bwacu twasanze ari uburyo bwo guhangana n’ikinyoma cyo guhishira ubwicanyi bumaze imyaka muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, kuko abayobozi bayo baherutse guteranira mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abategetsi bose bahagarariye FPR muri iyi Ntara, aho gukemura ibibazo abaturage bafite, bavuga ko bihaye igihe cy’imyaka ibiri cyo kwita ku baturage bakennye, bagahabwa ibikenewe byose.

Ni umwiherero wabereye mu Karere ka Nyagatare, utangira ku wa Gatanu, tariki ya 04/08/2023 urangira ku Cyumweru tariki ya 06/08/2023, ukaba waritabiriwe n’Ubuyobozi bw’Intara, burangajwe imbere na Guverineri Gasana Rurayi, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abagize Biro z’Inama Njyanama z’Uturere n’Abayobozi b’Amashami ku Ntara. Uyu rero wabaye umwanya wo gushaka imigambi ikakaye yo guhishira ubwicanyi bumaze imyaka bwaribasiye abaturage muri iyi Ntara, ndetse bukaba bukinakomeje.

Mu buryo rero bwo guhangana n’ikinyoma cyo guhishira ubwicanyi burangajwe imbere na Guverineri Gasana Rurayi, nyuma y’uyu mwiherero w’abayobora ubwicanyi mu Turere 7 tugize iyi Ntara, hatangajwe ko ko harebwe ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’abaturage. Nyamara ibi ntaho byari bihuriye n’ukuri kw’ibyahavugiwe.

Mu gihe iyi Ntara igizwe n’abaturage barenga 65% batunzwe n’ubuhinzi nta kigeze kivugwa na kimwe kijyanye no guhana n’inzara ikomoka ku borozi boneshereza abahinzi muri iyi Ntara. Gusa iyi Ntara yemera ko abaturage barenga 28% bari mu bukene bukabije, bikavugwa ko bazaba bakuwe muri ubu bukene ibintu bidashoboka na gato kuko na FPR ubwayoi byayinaniye mu myaka 29 imaze ku butegetsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ingamba bafashe zo guteza imbere abaturage harimo kubaha ibikenewe byose mu gihe cy’imyaka ibiri bakabakurikirana ku buryo bikura mu bukene naho Guverineri Rurayi avuga ko bafashe ingamba n’ibikorwa bizakorwa hagamijwe kurwanya ubukene no guteza imbere abaturage mu buryo bufatika. Izi rero nta ngamba zirimo ahubwo ibyo barimo ni uguhangana no gusibanganya ibimenyetso by’umwicanyi bimakaje muri iyi Ntara.

Mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba bahanganye n’ikinyoma cyo guhishira ubwicanyi bakorera abaturage, Abasenateri bo bakomeje kwerekana ko imibereho mibi y’abaturage ikomoka ku buke bw’abakozi bakorera ku rwego rw’Akagari, aho basabye ko bava kuri babiri bakagera kuri batatu, ndetse hakavugururwa inshingano zabo, nyamara icyo ibi byakemura ni ukongera abaza kongera umugogoro ku baturage.

Ibi byokongera abambari ba FPR mu Tugari byagaragajwe na Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena nyuma y’ingendo yakoze hirya no hino mu gihugu harebwa uko ibibazo by’abaturage bikemurwa, nk’uko yatangarijwe Inteko Rusange mu mpera z’icyumweru gishize, hibandwa ku rwego rw’AKagari.

Perezida wa Komisiyo, Dushimimana Lambert yagize ati: “Hari n’ikibazo cy’abakozi bake bari ku rwego rw’Akagari cyakunze kugarukwaho n’izindi nzego zagiye zikivugaho. Abakozi babiri ku kagari wabagereranya n’akazi gahari rimwe na rimwe ugasanga birababana byinshi.” Ni mu gihe Senateri Habiyakare yagize ati: “Hashize igihe tuvuga kongera ubushobozi bw’abakozi bo ku rwego rw’Akagari, ese ni ukongera abakozi? Niba bazongerwa ni bangahe? Ni ukubongera imishahara cyangwa amahugurwa?” Yakomeje agira ati: “Igihe twatangiriye, ni ryari twazavuga ngo noneho akagari kabonye ubushobozi?” Senateri Havugimana Emmanuel we ati: “Nk’uko twakunze kubivuga kuva na mbere, Utugari turacyakeneye abakozi, abantu babiri ku rwego rw’Akagari ni bake cyane. Barebe ukuntu icyo kibazo cyakemuka kuko baravunika cyane.”

Ibi rero byari uburyo bwo kujijisha abaturage kuko iki kibazo cyagarutswe na Perezida Kagame, ku wa 28/03/2023, ubwo yasozaga Itorero ry’Abayobozi b’Utugari, biswe ba “Rushingangerero”, ndetse akavuga ko benshi mu bayobozi ari ibifobogane. Ibi rero byose nta kindi bigamije uretse gukomeza kurwana n’ikinyoma cyo guhishira ubwicanyi bukorerwa abaturage hirya no hino, bukibanda mu Burasirazuba.

Remezo Rodriguez