AGATSIKO GAKOMEJE KWIKIRIGITA KAGASEKA, MADASCAR MU BUTUBUZI BWA FPR

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Ikinamico irakomeje mu nkiko za Kagame, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakomeje kwikirigita rugaseka ari nako abatari bake baruha urw’amenyo, mu kuburanisha urubanza IBUKA yarezemo Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi ukekwaho ibyaha bya Jenoside, aho isaba indishyi mu bikorwa bye. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7/08/2023 nibwo iyi kinamico yari yararitswe, ariko abacamanza bari kuyikina batinda kuhagera kuko bakerereweho iminota 30 yose, bamwe mu basesenguzi bakavuga ko bari bagitegereje amabwiriza ava ku cyicaro cya FPR i Rusororo, dore ko bimaze kumenyerwa ko uru Rukiko ruherereye i Rusororo, rutajya ruca imanza rutabanje kubona amabwiriza avuye aho i Rusororo, na cyane ko imanza nyinshi zihabera ziba zirebana n’abashyinguye i Rusororo. Imbaga y’abari baje kwitabira ikinamico yari yakubise iruzura.

Ni ikirego gishamikiye ku rubanza remezo rwamaze guteshwa agaciro uyu Kabuga yaburanagamo ibyaha bifitanye isano na jenoside i La Haye, mu Buholandi. Iki kirego rero cy’i Rusororo cyari kigamije gusaba Urukiko gutegeka itambama n’ifatira ku mitungo yose ya Kabuga. Nyamara uyu Kabuga ntiyari yari yitabiriye uru rubanza byatumye Urukiko rutangira rubaza niba yaba yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.

Uhagarariye Ibuka, Me Bayingana Janvier yatangiye kuvuga abari baje kureba iyo kinamico inkwenene bayivaho kuko bari bahuye n’umukino batarigera bumva mu butareba bwa Kagame. Me Bayingana yavuze ko ubuyobozi bwa Ibuka bwandikiye Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi buyisaba kubatumiriza umuburanyi ari we Kabuga, bwari ubwa mbere rero bibaye ko umuburanyi arega yarangiza akaba ari na we uhamagara uregwa ngo bahurire mu Rukiko, ibintu byarushijeho kwerekana ko ari ikinamico, abayitabiriye babiburira inyito.

Iyi ngirwamunyamategeko ngo ni Me Bayingana yongeye kwiha amenyo y’abasetsi ubwo yerekaga Urukiko inyandiko yavugaga ko yanditswe n’Umuyobozi wa Gereza Kabuga afungiyemo i La Haye, avuga ko yanditswe ku itariki ya 04/08/2023, igaragaza ko Kabuga yamenyeshejwe, nyamara abajijwe niba koko Kabuga yarahamagawe mu Rukiko nk’uko amategeko abiteganya, arya iminwa avuga ko Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ariyo yamenyesheje Kabuga, umucamanza asaba inyandiko ya Ambasade imenyesha Kabuga, irabura, abari mu rukiko noneho barushaho kumuha inkwenene, baseka beruye batitaye ko bari mu Rukiko.

Mu kimwaro cyinshi Me Bayingana yabwiye Urukiko ko atazi ibyo Kabuga yandikiwe kuko Ambasade yamushyikirije ibaruwa ifungiye mu ibahasha, bityo atamenye icyari cyanditse muri iyo baruwa, na none abari mu Rukiko bongera gusekera rimwe, kugeza ubwo umucamanza abiyamye, ariko noneho induru irushaho kuba ndende, abashinzwe umutekano batangira kuzenguruka bacecekesha abantu, ituze rigarutse umucamanza yivamo na we yemeza ko harimo icyuho mu buryo Kabuga yahagamajwe ku rubanza, kuko ibikubiye mu ibahasha yahawe na Ambasade bitazwi, asaba ko bikwiye gusuzumwa mbere y’uko iburanisha rikomeza.

Me Bayibangana yabaye nk’urenga ku mategeko y’ikinamico asaba Urukiko ko ari rwo ubwarwo rukwiye gutumira Kabuga ahubwo gutumirwa n’umuburanyi. Uretse impaka ku ihamagazwa ariko, mu Rukiko havutse izindi mpaka zishingiye ku mitungo uwareze ari we Ibuka yagaragaje ko ari iya Kabuga. Umucamanza yabajije aho urutonde rw’imitungo Kabuga afite mu Rwanda rwaturutse, Me Bayingana asubiza ko urutonde rw’ibigaragaza umutungo we ari amakuru yashatswe avuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLC).

Umucamanza yabajije niba nta kimenyetso gishobora kuba cyasobanura ko umutungo urimo waba warafatiriwe cyangwa waratanzwe nk’ingwate, Me Bayingana yagaragaje ko kuri bo nta mutungo wa Kabuga wafatiriwe cyangwa watanzwemo ingwate ariko ko bibaye bihari ubifitemo inyungu yazabigaragaza mu buryo bwemewe n’amategeko. Umucamanza yongeye kubaza ikigaragaza koko ko iyo mitungo ari iya Kabuga, uhagarariye Ibuka igaragaza ko nimero z’ubutaka zo mu 1994 zanditse kuri Kabuga Félicien, abantu bongera guseka. Me Bayingana yabajijwe ibyerekana koko ko izo nimero z’imitungo zanditse kuri Kabuga, asubiza ko Urukiko rushobora gutegeka Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kikagaragaza niba hari isano Kabuga yaba afitanye n’iyo mitungo, anagaragaza ko amakuru yerekana ko mu 1994 Kabuga yari yanditsweho ubutaka ariko mu ibarura ry’ubutaka riheruka atari mu Rwanda ngo yibaruzeho ubutaka, arengaho asaba ko iyo mitungo ifatirwa.

Ibi rero bisobanuye ko hari abandi Banyarwanda bagiye kumeneshwa mu mitungo yabo babwirwa ko ifitanye isano na Kabuga, ndetse abasesenguzi batandukanye bakagaragaza ko hazavuka imanza z’urudaca, zikazafata ubusa, ubutaka n’indi mitungo bikagarurirwa ku maherere byitwa ibya Kabuga. Nyamara umucamanza atitaye kuri aka karengane karimo gutegurwa n’ubutegetsi bwihekesheje Ibuka, yategetse ko urubanza rugomba gukomeza ari uko hamaze kugaragazwa ibintu bibiri (2): Icya mbere ni ibaruwa yo ku wa 26/07/2023 Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yandikiye ubwanditsi bwa IRMCT kugira ngo harebwe niba ibikubiye muri iyo baruwa ari byo byakozwe; ndetse n’icya kabiri cyo gusaba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kugaragaza isano urutonde rw’imitungo rwatanzwe na Ibuka yaba ifitanye cyangwa yarigeze kugirana na Kabuga Félicien.

Uruhande rwa Ibuka ariko kandi rwahise rusaba ko rwahabwa isaha rukavugana na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kugira ngo yoherereze iyo baruwa yashyikirijwe Kabuga, umwanzuro ukaba wafatwa uyishingiyeho. Urukiko rwahise rutanga igihe kingana n’isaha nk’uko Me Bayingana na mugenzi we bari babisabye. Nyuma y’igihe cyari cyatanzwe, abahagarariye Ibuka bagarutse mu Rukiko bagaragaza ko batarabasha kuvugana n’abo muri Ambasade nk’uko bari babisabwe. Urukiko rwanzuye ko aba bahagarariye Ibuka bakomeza gukurikirana iby’iyo dosiye kugeza babonye ibaruwa Ambasade yoherereje ubwanditsi bwa IRMCT ikaza gushyirwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko bitarenze saa kumi n’imwe (17h00), ariko iyo saha yarenga iyo baruwa itaraboneka Urukiko rukagena igihe urubanza ruzongera gusubukurirwa ndetse n’inzira zose zirebana no kumenyesha Kabuga zikongera gukurikizwa, abari bitabiriye ikinamico barikubura barataha, birangira bityo.

Andi makuru yavuye ahantu hizewe yemeza ko Ibuka isaba ko Kabuga yatanga indishyi zirenga amafaranga y’u Rwanda miliyari ibihumbi mirongo itanu (50,658,800,000,000 FRW) ni ukuvuga amafaranga arenga inshuro 14 ingengo y’imari u Rwanda rukoresha ku mwaka. Niho rero bigaragarira ko ari ikinamico yuzuye, ariko kuri iyi nshuro abayikinaga bakaba baje mu Rukiko batiteguye neza, ahubwo biha amenyo y’abasetsi.

Mu gihe rero inkiko zihanganye n’aya makinamico agamije guhuguza imitungo ya rubanda ku maherere, ikindi gihugu cyiyongereye ku bihugu by’Afurika bikomeje gutekerwa umutwe n’agatsiko ka FPR, aho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 07/08/2023, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Madagascar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi, akaba yasinyiwe mu nama yitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Andry Rajoerina, uri mu ruzinduko mu Rwanda, aho yaje aherekejwe n’abarenga 30 bahagarariye ibigo by’ishoramari birenga 20, akaba ari amasezerano yuzuza ishyirwa mu bikorwa by’ayasinywe mu 2019.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukungu muri Madagascar, EDBM (Economic Development Board of Madagascar), Rakotomalala Lantosoa. Ibi rero bikaba bikubiyemo ubundi butubuzi Crystal Ventures ya FPR igiye gukorera Ishyirahamwe ry’Inganda muri Madagascar (Groupement des Entreprises de Madagascar-GEM), ryari rihagarariwe n’umuyobozi waryo, Guy Foka, wanagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Françoise Mubirigi, washinzwe na FPR gukumakuma agafaranga kose gacicikana mu bikorera, maze kagashyirwa ku makonti yongera imari icuruzwa na Crystal Ventures ya FPR, maze abayigokeye bagataha amara masa, uzamuye umutwe agahimbirwa ibyaha, akicwa.

Madagascar rero ihuye n’uruva gusenya rukomeye kuko ije yiyongera ku bindi bihugu byatekewe umutwe n’abambari ba FPR, birimo Centrafrique, Burkina Faso, Guinée, Bénin, Angola, Congo-Brazaville, n’ibindi byagiye byishora mu byiswe amasezerano y’ubufatanye, nyamara wabireba neza ugasanga ni ubuhendabana bwo kugira ngo Crystal Ventures ya FPR ibone uko isahura imitungo muri ibyo bihugu byahumwe amaso n’uburyarya gusa.

FPR, ICYO UZI NI UKWIKIRIGITA UGASEKA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli