RWANDA: BENSHI BARATAKA INZARA, ABATEGETSI BAKIGAMBA GUSAHURA IBYA RUBANDA

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Mu gihe Abanyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu bakomeje gutaka inzara batejwe n’imigambi mibisha ya FPR yo kubakenesha, kubambura ubutaka no kubategeka guhinga igihingwa kimwe kandi umusaruro hafi ya wose ukagemurwa ku makusanyirizo ya koperative za baringa, bamwe bakaba baramaze kwicwa n’umudari, abandi bakicwa bashaka gusuhuka ngo barebe ko bajya gushakira amahaho aho igihugu kiruta ikindi, abategetsi bo bakomeje kurushanwa kwigamba kunyereza no gusahura ibya rubanda nk’uko bitangazwa bivuye mu bagabiwe ibigo bya Leta bamaze iminsi bitabira guhatwa ibibazo na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imari ya Leta (Public Accounts Committee-PAC). Kuri ubu hamaze kwitaba ibigo bitandukanye birimo RAB, RTDA, RBA, n’ibindi kandi byose ugasanga bihuriye ku cyita rusange cyo gucunga nabi ibya rubanda.

Aba bategetsi barigamba kunyereza ibya rubanda mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko bikomeje kuba akasamutwe, kandi hakaba nta cyizere na gike kigaragaza ko bishobora kumanuka kuko ingamba za nyirarureshwa zifatwa zidafite aho zihuriye no gukemura ikibazo cy’inzara abaturage bashowemo n’ubutegetsi.

Imibare itangazwa buri kwezi n’Ikigo cy’Ibaruramibare, NISR, igaragaza uko ibiciro bihagaze ku masoko. Muri rusange, ibiciro byiyongereyeho 11.9% mu kwezi kwa Kanama 2023 gusa, mu gihe muri Nyakanga byari byiyongereyeho 13.7% naho muri Kamena byari byiyongereyeho 14.3%. N’ubwo iyi mibare y’imitekinikano ishobora kugira uwo ibeshya ko ibiciro bigenda bimanuka, ni ha handi kuko n’ubundi izamuka ry’ibiciro riri hejuru y’impuzandengo ya 13.3% buri kwezi muri mezi atatu ashize ni akaga ndetse ni akandare ni agahomamunwa!

Ugeze ku isoko uyu munsi, impinduka zigaragarira amaso kuko ibintu byose byagiye bizamuka mu biciro, Leta igatanga impamvu zinyuranye, zirimo n’imihindagurikire y’ikirere aho imvura yaguye ikangiza imyaka myinshi, cyangwa se ikabura ku buryo ibihingwa bimwe byarumbye, nyamara washakisha icyo Leta yabikozeho ukakibura ahubwo ukakirwa n’inkuru zo kumva ko abategetsi bashishikajwe no kwigwizaho ibya rubanda ku gitugu gusa. Birababaza gusanga ku isoko ibirayi bigura amafaranga arenga umubyizi w’umuturage, aho nko ku isoko rya Kimironko bigura 1500 FRW ku kilo, nyamara mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byaraguraga hagati ya 700 na 800 FRW, bikaba byarazamutse kuko aho byavaga mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Rwanda, abaturage bahatiwe kugemura umusaruro wabo ku makusanyirizo, bamwe basanga ntacyo bakuramo bareka kongera kubihinga, n’ababihinze babeshywa ifumbire ariko ibageraho mu gihe cy’isarura.

MINICOM yagiye yikirigita igaseka igashyiraho ibiciro ku biribwa bitandukanye birimo ibirayi, umuceri, kawunga n’ibindi ariko ntibyigeze byubahirizwa kuko akenshi abacuruzi bacuruza uko baranguye, kandi aho barangura hakaba ari ku makusanyirizo ya FPR aba yaranguye imyaka y’abaturage kuri mafaranga macye cyane, ariko abacuruzi baciriritse bajya kurangura bagahendwa cyane bigatuma nabo bitunira ku baturage ngo badahomba.

Birababaje kandi gusanga mu cyaro aho ibiribwa byagakwiye kuba bihendutse kuko ariho bihingirwa ariko ugasanga niho ibiciro bizamuka cyane kuko kuri ubu ikilo cy’amateke, imyumbati cyangwa ibikoro kirenza 1000 FRW, ibijumba bikagura hagati ya 700 na 800 FRW, kandi ugasanga byose biterwa n’uko umuhinzi atemererwa kugurisha umusaruro we aho ashaka ahubwo agahatirwa kuwugemura ku makusanyirizo ya FPR, yazakenera ibyo kurya akabigura bihenze cyane, kuko abambari ba FPR baba bamaze kuvanamo ayabo nta kindi bitayeho.

Ibi biciro kandi bigaragara ko byazamutse cyane ku bishyimbo, umuceri n’isukari kuko kuri ibi biribwa ikilo kimwe kigura hagati ya 1700 FRW na 2000 FRW, ku buryo abaturage benshi bamaze kubyibagirwa, kuko umugabo wahingiye amafaranga byamusaba guhinga iminsi ibiri nta kindi acyura uretse kugura ikilo kimwe cy’ibishyimbo.

Ibindi biribwa nk’amavuta yo guteka, inyama, imboga n’imbuto nabyo byarahenze cyane ku buryo bigeze n’aho kubibona ku masoko bitagikunda kuko bigaragara ko abacuruzi bahisemo kureka kubicuruza kuko ubushobozi bw’abaguzi bwagabanutse cyane, nta kindi kibiteye uretse ko babujijwe guhinga ibihingwa bashaka, byera vuba kandi byabahaga amafaranga, ahubwo bagategekwa guhinga ibyo FPR yabategetse ntibagire icyo bakuramo.

 Abahanga mu bukungu bushingiye ku buhinzi bemeza ko impamvu nyamukuru ituma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka ari uko umusaruro uba uba wabaye mukeya nyamara umubare w’ababikenera ukaba munini kurusha ibihari. Ibi rero ntibikwiye kubaho mu gihugu kigusha imvura amezi 10 kuri 12, mu gihe ibihugu bifite ubutayu bifata ingamba zo kuhira bigahinga kandi bikeza, abaturage babyo bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko, mu gihe mu Rwanda igishishikaje abategetsi ari ugusahura na bike byagatunze rubanda.

Urugero rwa vuba rwaje rukomeretsa mu nkovu abaturage ni aho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, Imena Munyampenda, yemereye Abadepite bagize PAC ko imiterere y’imishinga yo kubaka imihanda bagira ari kimwe mu bituma habaho kutubahiriza amategeko mu mitangire y’amasoko. Imena na bagenzi bafatanyije kunyereza amamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda muri RDTA, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2023, bitabye PAC kugira ngo basobanure imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yavuze ko mu bibazo byagaragaye muri RDTA, harimo ibishingiye ku gusesagura amafaranga ya Leta no kwishyura imirimo yakozwe inshuro ebyiri. Aha yatanze urugero rw’umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini.

Kamuhire yagize ati: “Basinye amasezerano ku muhanda wa Huye-Kibeho-Munini ariko mu kwishyura harimo miliyari 1.5 FRW yishyuwe kandi ataragombaga kwishyurwa. Twakomeje kuganira na RTDA, imyanzuro twari twatanze ni uko ayo mafaranga agomba kugaruka, ariko nta cyakozwe.” Ibi rero byafashwe nk’aho abakozi ba RTDA banyereje aya mafaranga ku bushake kugira ngo nibigaragara bizafatwe nk’aho habayeho kwibeshya ayo mafaranga akishyurwa kabiri kandi bigaragara ko yahereye mu mifuka y’ibisambo nk’uko umukuru wabyo, Paul Kagame, ahora yiyerutsa abitukira ku karubanda.

RTDA yashinjwe kandi ko mu masoko agera kuri 39 yari afite agaciro ka miliyari 12.5 FRW batanze harimo 14 muri yo angana na 36% yasesenguwe arengeje igihe, andi agera kuri 65% ahabwa ibisambo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje ko amakosa yakozwe mu gutanga amasoko harimo gusaba uburyo bw’inzira ngufi, ibisambo byo muri RTDA byagaragaje ko amasoko 17 muri 25 yihutirwa, ariko bajya kuyatanga bagatinda, kugira ngo babanze bagabane amafaranga n’abahawe amasoko.

Muhakwa yakomeje agira ati: “Ikindi ni ibitabo by’amasoko RTDA yagiye igurisha ku giciro kirenze no kudategura gahunda y’amasoko bigatuma atangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.” Yashimangiye kandi ko amategeko yishwe byagambiriwe kugira ngo hakingirwe ikibaba ubujura.

Munyampenda Imena, wagabiwe RTDA umwaka ushize yemeye aya makosa yose ariko avuga ko hari igihe gukererwa biterwa n’abapiganira amasoko. Ibi rero byafashwe nko kunyereza ibya rubanda barangiza bagashakira ikibazo aho kitari, begeka amakosa ku bandi, kandi bazi neza aho amafaranga yarengeye.

Sibomana Célestin, ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, RPPA, yavuze ko ibi byakozwe na RTDA, ari akumiro kadakwiye gukorwa n’abacunga ibya rubanda, ndetse ko uku gutinda mu gutanga amasoko biterwa n’izindi mpamvu, zirimo gushaka amendezo yo kunyereza ibya rubanda.

Ibi rero bibera muri RTDA ni kimwe n’ibibera mu bindi bigo bya Leta, aho ababigabiwe basahura umutungo wa rubanda, barangiza bakajya kwigamba ku ma televiziyo no ku ma radiyo, bemeza ko ibyabaye ari amakosa yo mu kazi, bikarangira gutyo ibyanyerejwe bitagarujwe, kuko usanga akenshi ibi bisambo biba bikingiwe ikibaba na FPR iba yarabigabiye imyanya ikomeye kugira ngo bisahure byuzuza amakonti yayo mu gihugu no hanze yacyo, nyamara amafaranga akanyerezwa abaturage bataka inzara, nta n’ingamba zihari zo kongera umusaruro w’ibiribwa ngo byibuze umuturage udafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko atungwe n’ibyo yiyejereje.

Nema Ange