ABARYANKUNA BAMAGANYE UBUSAHUZI N’IBINDI BIKORWA BYOSE BYO KUGIRIRA NABI ABATURAGE BA KIBIRARO NA KANGONDO, BYO KUBAMBURA IBYABO MU IZINA RY’ITERAMBERE N’INYUNGU RUSANGE.

Spread the love

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, baryankuna, bavandimwe dusangiye gakondo,

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP Abaryankuna) rwongeye kubasuhuza aho muherereye, mu mpande zose z’Isi n’aho mutuye ku mpamvu zitandukanye, rubifuriza amahoro n’amahirwe mu ntumbero y’impinduramatwara Gacanzigo.

Tubabajwe cyane n’uko muri aka kanya tubasuhuza, bamwe muri twe, abavandimwe, ababyeyi n’inshuti zacu, bagotewe mu midugugudu ya Kibiraro na Kangondo mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, aho batemerewe gusohoka cyangwa gusurwa n’abavadimwe babo badatuye muri utwo duce twavuze haruguru. Abana n’ababyeyi ntabwo bemerewe guhaha, kujya ku ishuri n’ahandi, bazizwa gusa kuba ingoma mpotozi ishaka kubambura gakondo barazwe n’abakurambere babo, cyangwa umutungo babonye biyushye icyuya.

Bityo Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu ruributsa Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Ibiri kubera Kibiraro na Kangondo byibutsa Abanyarwanda amateka ya vuba atandukanye y’aho bagoterwaga mu mazu n’insengero bakicishwa inzara nyuma bakaraswa cyangwa bakicishwa amahiri, imipanga n’udufuni. Byibutsa Abanyarwanda kandi abantu bagoterwaga mu bibuga by’imipira bagiye mu nama ari byo bitaga kwitaba Inama ukitaba Imana. Ibiri kuba bisa neza neza n’ibya bamwe bagotewe mu makambi nka Kibeho, Kiziba, Kaduha, Muhazi, Munini, Ndago n’izindi nkambi z’impunzi barasiwemo izuba riva nyuma y’iminsi myinshi bicishwa inzara.

  • Ibiri gukorerwa Kibiraro na Kangondo ni umushinga muremure wa RPF-Inkotanyi ukomeje nkuko yawugaragaje muri 1994 imaze gufata igihugu ku ngufu, aho umuntu yazaga avuye i Mahanga akajya ku nzu asanze yarubatswe na nyirayo akayandikaho ngo irafashwe maze akumva ko ibyo byonyine biyigira iye. Ibyo ni byo bitaga kubohoza.
  • Ibiri gukorerwa Kibiraro na Kangondo muri aka kanya byibutsa Abanyarwanda ubusahuzi bw’ibintu byose byari mu mijyi yose y’u Rwanda byikorerwaga bikerekezwa i Bugande nabyo bidatandukanye n’uburyo Repubukila Iharanira Demokarasi ya Kongo yasahuwe n’abari gusahura Kibiraro na Kangondo muri aya masaha.
  • Mu buryo buvuguruye, ubwo busambo bwahawe umugisha n’amategeko n’amabwiriza mahimbano arebana n’ibyo agatsiko kita iterambere n’inyungu rusange, bishyiriyeho kugira ngo bibafashe kwambura Abanyarwanda ibyo batashoboye gushyira mu modoka no mifuko ngo babyirukankane, ari byo mitungo itimukanwa nk’isambu, gakondo ya buri munyarwanda, amazu n’ibindi.
  • Mu gushaka gusahura abaherwe bacitse ku icumu ry’urugomo n’ubusambo, RPF yashyizeho ibyiswe amategeko n’amabwiriza  bigenga imitungo bavuga ko yatawe na ba nyirayo, babikoresha mu kwigarurira imitungo yose agatsiko gashaka kabone n’ubwo ba nyirayo baba bahari. Bamwe barabica, abandi bakabashimuta cyangwa bakabashwiragiza, ariko n’abahari bahagarariye imitungo yabo, FPR irayigabiza ubundi abagize amahirwe ikabategeka kwakira uduhenda abana bababwira ko ibyo bagurishije cyangwa se babohoje bidashobora kugaruka.
  • Iyo witegereje uyu mugambi, ukareba uburyo RPF yawutangiye igifata igihugu, ukanareba aho iwugejeje, usanga mu myaka iri imbere nta munyarwanda kavukire uzaba agifite inzu cyangwa ikibanza mu Rwanda. Mu gihe gito, agatsiko kiyita ABASHORAMARI kazaba karigaruriye ubutaka bwose bw’u Rwanda, Abanyarwanda baratujwe mu midugudu imeze nka gereza aho bazaba bacurwa bufuni na buhoro, koreshwa uburetwa bakanacungwa nk’inyamaswa iziritse ku kiziriko.
  • Biragaragara neza ko iyi gahunda igamije kwambura Abanyarwanda ibyabo no kubakenesha, bagatuzwa mu mazu ameze nk’ayo babatije hamwe bashobora kuyabasohoramo igihe icyo ari ari cyo cyose, aho biborohereza kubahindura abacakara bakora bakiyuha akuya bariha imisoro itabarika, nk’iy’isuku n’umutekano bitabageraho, no kuba badashobora kwinyagambura muri ibyo byumba babacucikamo nta cyo kurya nta n’akazi nta n’aho guhinga imboga cyangwa kororera inkoko.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira igihango rukurikije ibyo byose birikubera muri Kibiraro na Kangondo, rutangaje Ingingo zikurikira :

  1. , rwamaganye rwivuye inyuma ubusambo, ubugome, ubusahuzi, iyicarubozo, ikenesha n’itindahaza riri gukorerwa Abanyarwanda ba Kibiraro na Kangondo kandi biboneka ko mu minsi iza rizagera no ku bandi bose batuye u Rwanda.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruramagana igipindi kirangaza cyitwa Inyungu Rusange kirengera gusa inyungu z’agatsiko kari kwigwizaho imitungo, mu gihe hakeneshwa rubanda nyamwinshi. Ibyaha RPF imaze gukora mu izina ry’Amajyambere n’Inyungu Rusange ni byinshi n’ababiguyemo ni benshi ku buryo ntawe ukibasha kubirenza ingohe, kubyirengagiza no kutabirwanya.
  • Abanyarwanda ntabwo bakeneye amajyambere yicisha abantu inzara akabahindura inzererezi mu gihugu cyabo n’abacakara batagira gakondo. Abanyarwanda ntibakeneye Inyungu Rusange zihindura bamwe abatindi abandi bakagirwa abaherwe.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, rurasaba Abanyarwanda bose guhagurukira rimwe bakarwanya kiriya kinyoma cyo kubaririmbira Inyungu Rusange n’iterambere kandi ahubwo bigamijwe kubagira abatindi n’inzererezi mu gihugu cyabo mu gihe ibyabo byose birimo kwigarurirwa n’agatsiko k’abantu bamwe gusa.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruramenyesha abo bireba bose ko kuva uyu munsi rutemera iyimurwa ry’umunyarwanda uvanwa kuri Gakondo, rukaba ruzabifata nk’ubujura bushukana kandi bukoresha igitugu, kugeza rubonye ubushobozi rwo gusubiza Gakondo ba nyirayo.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruzashyigikira uko rubishoboye Abanyarwanda bose bari kwamburwa imitungo yabo ku buryo bwose bunyuze mu mategeko kugira ngo basubizwe ibyabo.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruragabisha abishora muri ubwo busambo bakagura cyangwa bakabohoza imitungo bagambanye n’inzego zose z’agatsiko, rukabamenyesha ko ruzafasha ba nyiri imitungo kuyisubirana.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, rurasaba Abanyarwanda bose bambuwe ibyabo kubika ibimenyetso n’ubuhamya by’imitungo yabo kugeza igihe agatsiko kazamburwa ubushobozi bwo gusahura.
  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, rurasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abantu bihariye kujyana ibirego mu nkiko mpuzamahanga no mu miryango yose u Rwanda rubarizwamo nka Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, CommonWelth, OIF, n’iyindi kugira ngo bishingane banashingane imitungo yabo batabariza Abanyarwanda ndetse bakanarega agatsiko k’abajura bari kubasahura.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu kandi rurasaba abashinzwe umutekano wa Kagame kwiminjiramo agafu bakagarura ubwenge kuko agatsiko kigamba ko kabamazemo ubwenge, ko kabahinduye inzirabwenge, kandi koko bikagaragarira mu buryo bitwara kubo bagombaga gucungira umutekano, bityo barasabwa kwitandukanya n’ubusambo bw’agatsiko bagaragaramo nk’abafatanyacyaha nubwo nta nyugu bo babifitemo.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruramenyesha agatsiko ko nikatikosora ibyo kibeshya ko kavanye ubwenge mu bashinzwe umutekano bizabahindukana kubera ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza ubwo busambo, bamaze no kuburambirwa ndetse no kubona rurya umwe rutibagiwe undi.
  • Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna, ruratanga ihumureku banyarwanda bose rishingiye ku mpinduramatwara Gacanzigo kuko ari yo nzira izarangiza intambara umunyarwanda ahoramo yicana n’undi munyarwanda ikanarangiza gatebe gatoki yo gusimburana ku ngoma no gusohoka mu gihugu kwa bamwe abandi binjira. Bityo urugaga rurakangurira buri munyarwanda kwihutira kwihuza no kugira uruhare muri iyo mpinduramatwara.

Imana y’i Rwanda irinde Kibiraro na Kangondo

Bikorewe i Gicumbi, ku wa 17 Nzeri 2022

Akanama Gakuru k’ Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, RANP – Abaryankuna