ICYO AMATEGEKO YA KAGAME AVUGA KU KIBAZO CYA BANNYAHE.

Spread the love

Yanditswe na Rutare Joseph

Kuva mu 1994, FPR igifata ubutegetsi hakurikiyeho kwigwizaho imitungo ya rubanda. Icya mbere cyitwazwaga ni uko bamwe bari bamaze gupfa, abandi bahunze, abandi bafunze. Birumvikana ko FPR yafataga imitungo y’abaturage nta nkomyi kuko yabyitaga gusaranganya n’abavuye hanze batagiraga ikintu namba. Nyamara bibagirwaga ko bashyizeho guverinoma bavuga ko bashingiye ku masezerano y’Arusha, kandi yavugaga ko abataye imitungo mu 1959 batemerewe kuyiburana ahubwo bazatuzwa nk’abandi Banyarwanda badafite aho gutura. Byaje gukara ubwo byageze mu 1998 ubutaka hafi ya bwose bwo mu Rwanda bwihariwe n’agatsiko gatoya k’abasirikare bakuru n’abandi bambari ba FPR bari bavuye hanze, aho wasangaga nk’umusirikare afite Hegitari 300 z’ubutaka kandi mu by’ukuri ntacyo abukoresha gifatika.

Mu nama zabereye mu Rugwiro hashakishwa uburyo FPR yakunamura icumu ikabana n’abandi amahoro, abari bababajwe n’imitungo bambuwe hari abiganjemo abo mu ishyaka rya MDR, bituma riseswa mu myaka yakurikiyeho kuko FPR yabonaga rivuganira Abanyarwanda kandi bitari muri gahunda yayo. Abo muri MDR batayobotse FPR, nka Bernard Makuza, barishwe, abandi barafungwa, bacye cyane babasha guhunga.

Mu 2000 hashyizweho Komisiyo yo gusaranganya ubutaka, yari iyobowe na Gen Ibingira Fred, ariko n’ubundi umutungo munini w’ubutaka uherera ku bambari ba FPR bacye, barya amatunda bonyine, abandi bibatera kunungunika. Abatarabyishimiye bahisemo gukuramo akabo karenge Gen Kayumba Nyamwasa. Maj Théogène Rudasingwa, Gérard Gahima n’abandi barahunga, ariko bamwe ntibyabahira kuko FPR yabakurikiye mu buhungiro ibatsindayo nk’uko bishe Seth Sendashonga na Col. Patrick Karegeya.

Inzibacyuho irangiye, mu 2003, hashyizweho ikiswe Itegeko Nshinga, maze Abanyarwanda bahatirwa gutora « Yego » cyangwa « Oya », ariko « Oya » itarimo. Ryaje gukorwamo na Kagame mu 2015 agamije kugira kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034, maze ingingo ya 101 iterwa ishoti ityo. Nyamara ababibonye neza babonye ko Iyi yari intangiriro yo guhirima kwa FPR kuko yari itangiye kubona abayirwanya byeruye.

Ingingo ya 34 y’iri Tegeko Nshinga ryo mu 2015 yavugaga ku byerekeye « Uburenganzira ku mutungo bwite », maze ikagira iti : « Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko ».

Naho iya 35 ikavuga ibijyanye n’ «Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka ». Iki gihe Abanyarwanda benshi bariruhukije kuko bumvaga nta handi FPR izongera kumenera ngo ikoreshe uburiganya mu kubambura ubutaka bwabo.

Nibyatinze FPR yashyizeho Itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, maze Ingingo yaryo ya 35 igena « Kwishyura indishyi ikwiye » igira iti :

« Indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga y’u Rwanda, cyangwa ubundi buryo bwumvikanyweho hagati y’uwimura n’uwimurwa ». Iya 36 igena « Igihe uwimura agomba kuba yamaze kwishyura indishyi ikwiye » yo yateganyije ko «Indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba. Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho. Nyuma yo kwakira indishyi ikwiye, uwimurwa afite igihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) ngo abe yimutse. Icyakora, ku mirimo y’ubuhinzi ntiyemerewe guhinga ibihingwa birenza iminsi ijana na makumyabiri (120) mu murima we ».

Iya 37 igena uburyo «Indishyi ihabwa uwimurwa mu gihe uwimura yaretse umushinga wo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa yatinze kwishyura indishyi ikwiye » iti: «Uwimura wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi imitungo y’abimurwa yaramaze kubarurwa cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye giteganyijwe mu ngingo ya 36 y’iri tegeko yishyura indishyi y’atanu ku ijana (5%) y’indishyi ikwiye yari kuzahabwa uwimurwa.

Iyo uwimura n’uwimurwa bumvikanye ko iyimurwa rikomeza, uwimura agomba kwishyura indishyi ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, mbere y’uko iyimurwa rikomeza. Igihe cy’inyongera kibarwa uhereye ku munsi ukurikira iminsi ivugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 36 y’iri tegeko, ntigishobora kurenza umwaka umwe. Mu gihe uwimura yisubiyeho nyuma yo kumvikana n’uwimurwa, uwimura atanga indishyi y’inyongera y’atanu ku ijana (5%) ».

Ingingo ya 39 yo yateganyije Uburyo bwo gutanga indishyi ikwiye itari amafaranga  iti: « Mu gihe cy’iyishyurwa ry’indishyi ikwiye itari amafaranga, icyumvikanyweho gitangwa hashingiwe ku ndishyi ikwiye yumvikanyweho. Iyo indishyi ikwiye igomba guhabwa abimurwa barenze umwe basangiye uburenganzira kuri uwo mutungo, icyumvikanyweho kigomba kwemezwa n’ababusangiye bose. Icyumvikanyweho gikorerwa inyandiko ishyirwaho umukono cyangwa igikumwe n’uwimura n’uwimurwa ».

Uwakumva izi ngingo zose FPR yishyiriyeho yatangazwa bikomeye n’ukuntu ikomeza kuzirengagiza nkana, ahubwo  yadukana uburyo bushingiye ku kinyoma cyo kuriganya no kwambura imitungo beneyo, mu buryo butandukanye aho bamwe iyibanyaga iyita ko itagira ba nyirayo, ubundi ikabeshya ko hagiye gukorerwa igikorwa cy’inyungu rusange, ubundi bakahita mu manegeka cyangwa ngo ni mu gishanga, ikahatwarira ubuferi, byose bigakorwa mu buryo bw’igitugu gikabije ariko ubu abaturage bamaze kujijuka niyo mpamvu iki kinyoma FPR yakijeje muri Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro ahitwa Bannyahe, ariko abaturage bagitera ishoti kuko Denis Karera, umushumba w’i Bwami kwa Kagame adasobanuye igikorwa cy’inyungu rusange none rurageretse abaturage bahisemo gupfa aho kubeshywa.

Abasobanura iki kibazo bose yaba Mayor w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, yaba DEA wa Gasabo, Umwali Pauline, yaba Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda, yaba abaminisitiri basimburanye muri MINALOC, Francis Kaboneka, Anastase Shyaka na JMV Gatabazi, abaminisitiri basimburanye muri MINIJUST, Johnson Busingye na Emmanuel Ugirashebuja, baba abadepite basimburanye muri mandats ebyiri ndetse n’abasenateri basimburanye muri mandats ebyiri nabo bakanzeho ariko biranga birananirana, ahubwo bahura n’abaturage bakangutse, bazi amategeko bajya mu nkiko za Kagame rubura gica.

Kagame yahisemo kuvanamo ake karenge muri iki kibazo maze za ntozo ze zirara mu baturage, zirakubita abandi zirafunga, zigerekaho gufungirana abantu mu mazu, zibakupira amazi n’umuriro, zifunga amaduka ngo bazicwe n’inzara bijyane mu Busanza, ariko byaranze byose, abategetsi barahinga ku rutare, abaturage bihagazeho, ntibashaka ko imitungo baruhiye FPR itarafata ubutegetsi bayamburwa uko bishakiye.

Uyu munsi rero Abaryankuna bazanye umunyafu ngo bafashe aba baturage bari mu kaga gukubitira ikinyoma ahakubuye. Uretse ubusesenguzi bw’amategeko twabakoreye haruguru kandi yashyizweho na FPR ubwayo, twabakoreye icukumbura ngo tubereke neza uko iki kinyoma cya FPR kiba giteye, tugikubitire ahakubuye tukizi neza, kuko ikigaragara abaturage bo muri Bannyahe bakeneye ijwi ryacu twese.

Umwe batuye muri aka gace witwa Jean de Dieu Ihorahabona, yamaze kuvumbura uburiganya, ubucakura, ubucabiranya n’uburimanganya bwa FPR, maze agira ati : « Ubu butegetsi bwiyita Leta y’Ubumwe ariko mu by’ukuri ni Leta ya bamwe. Ni ubw’abakire gusa !» Ibi yabitangarije PAX TV-IREME News ubwo yamusangaga aho benda kumusenyera kandi we na bagenzi be baramaze kugeza ikibazo cyabo mu rukiko.

Mu kiganiro Mayor Prudence Rubingisa, Ingabire Marie Immaculée na Alain Mukurarinda bakoranye n’umunyamakuru wa RTV  witwa Divin Uwayo, usanga bakunda gushaka kuvuga ko ibyo bakora bishingiye ku mategeko ariko bibagiwe ko abaturage nabo bayazi, ahubwo ko aba bategetsi bayagoreka babishaka. Icya mbere abari muri iki kibazo bose bakoresha ijambo « Ingurane ikwiye », kandi mu Itegeko twavuze haruguru ryerekeye kwimura abantu ka mpamvu y’inyungu rusange, ingizo zaryo za 35, 36, 37 na 39 zivuga « Indishyi ikwiye » uko ibarwa n’uko itangwa.

Birababaje rero kubona umunyamategeko Alain Mukurarinda waminurije i Burayi, akomeza kuvuga « Ingurane » kandi mu by’ukuri Itegeko avuga riteganya « Indishyi », kuko nyine ni « Ukuriha » umuturage ibyo aba yaravunikiye ubuzima bwe bwose.

Aba bategetsi banyuranya mu mvugo bamwe ngo ni « ingurane », abandi ngo « ni mu manegeka », abandi ngo ni mu « gishanga », abandi ngo kwigomeka ku « gikorwa cy’inyungu rusange ». Ubu se barabona abaturage bayobewe ko ibikorwa by’inyungu rusange ari imihanda, amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi abaturage bahuriyeho aho kuba inyungu za Denis Karera watumwe na FPR ngo yibe abaturage ?

Aba bategetsi bagiye gutekinika muri Météo-Rwanda ihanura ko hazagwa imvura igahitana abantu. Iyo mvura se ko itaragwa yategereje iki,   ko bavugaga ko izahera kuri 14/09/2022   igwa ntihite ? Aka kanyuzo ntikafata aba baturage kubera ko bahafite uburambe, bazi ibyaho byose. Niberure bavuge ko ari umushumba wa FPR, Denis Karera, uhashaka kandi uyu si inyungu rusange nk’uko DEA Umwali Pauline abivuga !!!

Mu busesenguzi twakoze twasanze iyo FPR ishaka ubutaka imusozi ibeshya abaturage ko batuye mu manegeka, ikavuga ko batuye mu gishanga bagomba kwimuka. Ni gute Leta yavuga ko yatanze ibyangombwa by’ubutaka mu gishanga, ko ibishanga byose yabigize ibyayo kuva muri 2013?

Mu bushakashatsi REMA yakoze mu 2012 yerekanye aho imbibe z’ibishanga zigarukira, kandi yifashishaga abaturage bamaze aho hantu imyaka irenga 30. REMA se si urwego rwa Leta bemera ? FPR rero nibeshye ikindi, iki kiranyagisha, ni icya Semuhanuka ! DEA wa Gasabo, Umwali wabaye Umwanda, nareke gusaza imigeri agarure miliyoni 57 z’amadolari   yakiriye zo kwimura abaturage amaze kubaha indishyi ikwiye, areke guteka imitwe. Bose nibamenye ko iyo ahantu ari habi abaturage biyimura badasabye indishyi n’imwe.

Itegeko No 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigenga Ubutaka mu Rwanda, ryamaze kwemeza ibishanga ibyo ari byo ndetse ribyegurira Leta. Ingingo yaryo ya 19 igena imitungire y’ubutaka bw’ibishanga igira iti :« Ubutaka bwo mu bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane ». None se tuvuge ko abaturage ba Bannyahe bagiye guhabwa ibyangombwa bya burundu birengagije ko ari mu gishanga? None Denis Karera araje, ahari imusozi hahindutse mu gishanga? Ariko genda Rwanda waragowe!

Ubu se barashaka kugira abaturage ba Bannyahe nk’imiryango isaga 215, igizwe n’abaturage barenga 1400, batuye ku kirwa cya Gihaya, muri Rusizi, ku buso bwa 68 Ha, bambuwe ubutaka bwabo n’umushoramari wa Kigali View Hotel and Appartments Limited, gikorera mu kwaha kwa Crystal Ventures ya FPR ?

Ikitubabaje cyane ni uko FPR yatangiye guhimbira ibyaha abaturage ba Bannyahe, nk’uko byagendekeye Jean de Dieu Shikama, wabajije iby’imitungo ye, abambari ba FPR bagahita bamuhimbira icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, none akaba agifungiye ku gipolice cya Kagame i Remera, hamwe biciye Mutagatifu Kizito Mihigo.

Intabaza ya Shikama yatumye bamufunga azira imitungo ye bashaka gutwara nta ngurane. Uyu Shikama Jean de Dieu yavuze ijambo ryuje agahinda atabariza abaturage ba Bannyahe bashyizwe mu kato, akaba abona bagiye gukorerwa jenoside. Yagize ati : « Ndatabaza, ndahuruza, uzumva ubutumwa bwanjye wese azamenye ko Leta y’u Rwanda irimo gutegura jenoside muri Bannyahe ». None icyavuyemo ngo yapfobeje jenoside kuko yagereranyije ijambo Dr Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya akarihanirwa n’iryo Alain Mukurarinda yavugiye kuri Radio & TV 1.

Shikama yemeza ko yakorewe iyicarubozo, arafungwa ariko ntiyacitse intege yemeye guhara ubuzima bwe atabariza abaturanyi be yerekana ko ibigiye gukorerwa Bannyahe ari jenoside yateguwe na Leta mu gihe cy’imyaka 6. Yavuze ko nta cyaha bakoreye Leta, ahubwo bazira ko banze gutura mu mazu batifuza.

Mu kwanzura rero twababwira ko iyi Leta ya bamwe ari ingome, nta cyiza yifuriza abaturage. Niba yishyiriraho amategeko ikayarengaho, ni ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’igisuti, Leta ya nyamunsi igiye kurangira. Kwihutisha rero ihirima rya FPR nta kundi ni ugushyigikira Impinduramatwara Gacanzigo, Abanyarwanda bakishyira bakizana, ibyo kubeshya ngo ni ibishanga cyangwa abantu batuye mu manegeka ni ikinyoma. Tuboneyeho kandi gutabariza Jean de Dieu Shikama wemeye gutanga ubuzima bwe kubera Bannyahe.

FPR, IGISUTI CYAWE TWARAGIHAZE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!