IJAMBO RITANGIZA UMWAKA WA 2024

Spread the love

URUGAGA NYARWADA RUHARANIRA IGIHANGO CY’IGIHUGU-RANP ABARYANKUNA

IJAMBO RITANGIZA UMWAKA WA 2024

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Baryankuna bavandimwe,

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna, rurabaramukije.

Tubaramukije mu intangiriro z’umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na kane, umwaka tubifurizamo ibyiza byose mukwiriye. Tubifurije ibyiza dufite ikizere ko bizabageraho nk’uko bavuga ngo « ibintu byose bitangirira mu kwifuza » cyangwa ngo « icyo umwana w’umwami asabye Imana igiha umugisha ». Ibyiza byose mwifurijwe n’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankun, ntabwo twabigezwaho no kwifuza gusa, nta gushidikanya ko binasaba imbaraga, bigasaba gukanguka no gukora. Atari ibyo twahinduka nk’umwe bavuga wabibye ibitotsi agasarura ingonera. Umwaka w’ibihumbi bibiri na myakumyabiri na kane utangiye mu gihe kigaragarira buri munyarwanda ukoresha amaso, umutima n’ubwenge afite ko u Rwanda ruri mu manegeka muburyo bwose, ko rugeze ku agacuri ndetse ko rurimo gusubira mu mateka. Abanyarwanda bageze mu bihe bagomba gushishoza kugira birinde kongera kwandika cywangwa kwandikirwaho amapages mabi y’amateka, kuko bavuga ko amateka yisubiramo kandi akaberaho kutwigisha kugira ngo tudasubira mu makosa.

Muribuka, baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, abo dusangiye gakondo, ko ingengabitekerezo y’imitegekere yubatse igihugu cyacu yari ishingiye kukwagura igihugu ari naho izina URwanda rikomoka, rikaba rifatira ku inshinga « kwanda » bivuga kwaguka. Iyo mitekerereze yaguye igihugu ikoresheje uburyo bwose bushoboka burimo n’intambara, ariko igihugu twasigaranye mubona ko ari kimwe mu bihugu bito ku isi kubera, kubera impamvu nyinshi, imwe muri izo ikaba ari uko abaguye uRwanda bakoresheje uruhembe rw’umuheto batashoboraga kuruyobora aho barugezaga barwagura. Iyo mitekerereze abanyarwanda bakuru ndetse n’abafite ubumenyi n’amakuru bazi ibitotsi yasize mu mibanire yabanyarwanda ubwabo ndetse no hagati y’Urwanda n’ibihugu by’ibituranyi, nk’uBurundi, Ubunyabungo, Ubushi, Ubuhunde, Karagwe, n’ibindi. Uyu mwaka utangiye uributsa abareba kure hashize mu mateka, umushi Nsibura yambukana umujinya wo guhorera benewabo akarufatikanya n’ubwumvikane bucye bwari mu bavandimwe bene Yuhi Gahima, maze agashyira u Rwanda mu gihe cy’umwijima w’imyaka cumi n’umwe. Ibyo bihe u Rwanda rwabivanywemo n’Abaryankuna bahungishije Ruganzu Ndori akiri umwana bakamugarura nyuma akuze akima ingoma yunamura u Rwanda. Umujinya ibihugu by’abaturanyi bifitiye u Rwanda muri uyu mwaka kubera urugomo n’ingengabitekerezo yo « kwanda » ikoreshwa na RPF mu gusahura imitungo bakoresha baniga abanyarwanda bakigira ibitangaza, uwo  mujinya ushobora gusubiza u Rwanda mu myaka y’icuraburindi. Aho bene kanyarwanda, abavandimwe ntibari gutanga icyuho ? Ikigaragara ni uko RPF nayo yashatse kwanda no kwagura uRwanda, ariko aho kurwagura neza, icyo yashoboye, yararwandavuje irarwandagaza, irushaho guteranya abanyarwanda kandi ibateza abaturanyi. Ibyo, muri iki gihe tugezemo, bishobora gutuma amateka yisubiramo. Ahubwo se hari uwaba atekereza guhungisha undi Ruganzu uzunamura URwanda ? Ikigaragara ni uko abenshi bameze nk’abari kogeza umupira abandi bategereje guhora, gusahura no gutora ubuvungukira RPF izasiga isambaguje.

Baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, uyu mwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na kane utangiye mu bihe bisa neza neza n’umwaka w’igihumbi kimwe na magana icyenda na mirongo icyenda, hamwe n’imyaka ine yakurikiyeho. Muri kiriya gihe, uRwanda rwari rutuwe n’abanyarwanda bumvaga bafatiwe runini n’umugabo umwe witwaga Juvenal Habyarimana, perezida w’uRwanda, bakumva bunze ubumwe n’ubudahangarwa bimushingiyeho. Uretse bamwe bake bumvaga bashaka kumwikiza ku ineza cyangwa ku inabi n’inzika zabo, hiyongeyeho n’imiyaga y’inzaduka ya demukarasi yahuhaga imanuka, rubanda rwa giseseka yari ifite amahoro, ihinga igasurura, ikaryama igasinzira, igihugu kigatera imbere nta myenda nta n’ubusambo, ntawe uhohoterwa. Uretse abo banyarwanda b’imbere mu gihugu bari buzuye amahoro n’imiteto, hari abandi banyarwanda bari hanze yarwo, ku mpamvu nyinshi, barezwe babwirwa ko uRwanda ari igihugu cyiza cy’abasekurubabo birukanywemo n’ubwoko buvumwe, ko bagombaga kugaruka bakagikubura bakakigira icy’amata n’ubuki. Kuri abo banyarwanda, nta muntu w’imfura waruri mu Rwanda, nta n’ikibazo cyarimo kuba igihugu cyakuburwa kigatuzwa bushyashya. Uko byarangiye murabyibuka, abanyamahanga, bakora kinyabungo, bifashishije iyo myumvire bafasha bamwe kubageza ku ubukungu bw’abaturanyi maze turarimagurana, bereka abari imbere mu gihugu ko Habyarimana yashoboraga gupfa, maze abanyarwanda bari hanze bafashwa guca hejuru y’imirambo n’imiva y’amaraso bafata inzira ibageza ku mitungo yo mu karere ubu yifashishwa mu gukora amatelefone n’amamodoka adakoresha petroli. Ibyo bikorwa by’amajyambere abanyamahanga bishakiraga babigezeho baciye hejuru y’imirambo y’abanyarwanda kandi barongojwe imbere na RPF, bikaba nta cyo bimariye abanyarwanda cyangwa abaturanyi babo bivuruguse mu mivu y’amaraso.  Muri iki gihe, urwanda rwarongeye rugira abanyarwanda imbere no hanze. Abanyarwanda bari mu gihugu (uvanyemo bake bakurikiye imiyaga ya demukarasi n’abandi banigwa n’inzika n’inzara batewe na RPF) bibwira ko uRwanda ari paradizo iyobowe n’ikiremwa kidapfa, murumuna w’imana Kagame Paul, bakamwitiranya n’uRwanda, mu gihe abari hanze babona igihugu cya ba sekuru cyarafashwe na Shitani, kikaba gikeneye kugangahurwa. Biragaragarira buri munyarwanda ukoresha amaso, ubwenge n’umutima imana yamuhaye ko turi mu bihe bisa neza neza na mirongo icyenda na kane aho abanyamahanga bashobora kongera gufasha abanyarwanda kumena amaraso y’abavandimwe, benekanyarwanda. Ikibazo ni kimwe: Ni nde uri gukora igikorwa cyahindura icyerekezo cy’umwijima ubunze hejuru mu kirere cy’uRwanda?

Baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, nshuti z’uRwanda, iyo Abaryankuna tuvuze ko hakenewe impinduramatwara gacanzigo ishyira iherezo kuri gatebegatoki y’ubwicanyi umunyarwanda afashwamo n’umunyamahanga maze akica undi munyarwanda, ni ibyo tuba dushakira iherezo. Muri iki gihe, kurusha ibihe byose byahise, uRwanda rukeneye Abaryankuna, abanyarwanda batekereza igihugu kurusha uko bitekereza n’uko batekereza ibyo bita amoko yabo n’uturere bakomokamo. URwanda rukeneye abantu batinyuka kwirengagiza inzika n’akababaro batewe n’amateka, bakareba ejo hazaza h’uRwanda rutizenguruka mu bwicanyi, uRwanda abadukomokaho bazishimira. Ijambo “Twebwe” ntabwo rigikwiriye gukoreshwa havugwa abatutsi, abahutu, abatwa, abasope, abakonyine, abapositifu, abanegatifu, abatingitingi, intore, interahamwe, ibigarasha, ibifobagane, n’andi moko yose twabayemo tuyavukiyemo cyangwa ayaremwe na RPF mu gushwanyaguza abanyarwanda. Ijambo “Twebwe” rikwiriye gukoreshwa havugwa inyungu z’uRwanda twifuza kandi twifuriza abana bacu, twebwe twese abafite uRwanda ho gakondo.

URwanda ntirukwiriye gukomeza kuba isibaniro ry’udutsiko turwanira dutanguranwa ubutegetsi tubifashijwemo n’abavantara kugira ngo twitwaze amateka y’igihugu maze twongere umuvumo n’umuvu w’amaraso y’abavandimwe mu ubutaka bw’uRwanda, mugihe abavantara babafasha bahugukira kubagurisha intwaro no gusahura akarere bakavanamo ibyo bakeneye ngo bubake ibihugu byabo. Igihugu cyacu gikeneye abagabo n’abagore bakoresha ubwenge bahawe n’urukundo rw’abazabakomokaho bagatanga ibitekerezo, imishinga, imigabo ndetse n’imigambi biha abanyarwanda ikizere n’andi mahitamo, andi mahirwe yo kubana neza mu gihugu no kubana neza n’abaturanyi. 

Baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, nshuti z’uRwanda, uyu mwaka tuwutangiye mu bihe bigaragara ko igihugu gishobora kongera kugwa mu amakimbirane hagati y’abantu bakomeye bigize abanyacyubahiro bahanganye n’abasuzuguwe bahindurwa abaja n’abagaragu muri gakondo, abaherwe bagashize bahanganye n’abashonji bagowe n’abigometse, abagabo b’inyangamugayo bahanganye n’abanyabinyoma, impunzi zihanganye n’abigaruriye bakiharira gakondo, ibyiciro byinshi bibabariye hagati mu gihugu no hanze yacyo, bose babifashijwemo n’abagambanyi ndetse na ba kavantara, baharanira kugenzura politiki n’ubukungu by’gihugu kizakomeza kuvomererwa amaraso ya ba kavukire.

Baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, nshuti z’urwanda, hari umuhanga w’umwirabura witwa Frantz Fanon wavuze ngo, tugenekereje, “Buri rungano rugomba, mu buryo bugaragara, guhangana n’inshingano zarwo: kuzisohoza cyangwa kuzirengagiza”. Urungano rwacu rufite inshingano rugomba kurangiza cyangwa rukayirengagiza, maze amateka akazaducira urubanza rukomeye kurusha urwo ducira ba sogokuru. Niba bishobora kwisubiramo, ntabwo bihagije guhora turirimba amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwa cyami cyangwa tukayirengagiza tukanayahezagira ku nyungu zacu, nta n’ubwo bihagije kwigira abahanga mu mamahano yakozwe n’abakoroni mu gihugu cyacu bafatanyije na bamwe mu basokuru bacu, tukabifatira ku agahanga, cyangwa tukayirengagiza ku nyungu za politiki. Igihe bigaragara ko bishobora kwisubiramo, niba tudatekereza uburyo bwo kubirwanya, ntabwo bihagije kurondora amakosa yakozwe na repuburika ya mbere n’iya kabiri ndetse nta n’ubwo bihagije kumenya ubunyamaswa, ubusahuzi n’ubucakara ingoma ya RPF yubakiyeho cyangwa kubiha umugisha twigura. Dufite inshingano yo kubona inzira ivana uRwanda muri gatebegatoki yo kwicana, inzira ivana igihugu ku urutonde rw’umuturanyi mubi, igihugu kitifuzwa nk’igituranyi, inzira itujyana ku mibanire myiza hagati yacu ubwacu nka benekanyarwanda no hagati yacu n’abaturanyi, inzira ishyira igihugu cyacu ku urutonde rw’ibihugu byishimiwe na ba nyirabyo.

Baryankuna bavandimwe, banyarwanda banyarwandakazi, nshuti z’urwanda, nk’uko mubizi, reka tubibibutse ko, Abaryankuna atari ishyaka rya politiki rirwanira ubutegetsi cyangwa ritanguranwa imyanya y’ubuyobozi. Abaryankuna ni urugaga ruhuriwemo n’urubyiruko rwifuza igihugu gisangiwe kandi kiyobowe n’amategeko n’uburenganzira bwa kiremwa muntu, igihugu kigangahuwe kitanyweshwa amaraso y’abantu umunsi ku umunsi, igihugu gisura kandi kigasurwa kitameze nka gereza. Ibyo ntibisaba inama za buri munsi, ntibikenera amashuri ahebuje, ntibikenera ko abantu babihuriyeho baba baziranye cyangwa bahura buri kwezi. Ibyo bisaba imyumvire isesuye yo gukunda no kubaka igihugu tuzasigira abazadukomokaho, bisaba kumva ko umuntu ari nk’undi, bisaba kwishyira hamwe. Niyo mpamvu muri uyu mwaka dutangiye, tubasabye kwegera Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP-Abaryankuna) mugafatikanya mu mugambi wogutabara uRwanda ruri um kibunda cy’umwijima, mu myumvire itandukanye imbere no hanze, mu gutiza imbaraga umwanzi n’abavantara badufasha kuryana hagati yacu n’abaturanyi. Musabwe gushyira umuganda ku umugambi uzavana urwanda mu icuraburindi RPF yarukururiye rikaba rishobora kongera kurugusha mu maboko y’abanyabungo.

Turangije tubifuriza ko umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na kane uzababera uw’uburumbuke, muzahinge mweze, muzorore zororoke, muzagire umwaka w’ubumwe no gukunda igihugu, umwaka uzira umwaga, inyota n’inzara, umwaka w’amata n’ubuki, umwaka w’ubwenge no gukunda igihugu, umwaka w’uburyankuna, umwaka uvana burundu uRwanda muri gatebegatoki yo kwicana no kunywesha amaraso ubutaka bw’uRwanda.

Turangije tubasaba kunamira Abaryankuna b’umushumi batekereje bakananoza inyurabwenge zubatse Impinduramatwara Gacanzigo basigiye urungano rwacu rw’abaryankuna, mbere y’uko ubutegetsi bwa sekibi RPF rubaniga rukabacecekesha. Abo ni Nyamihirwa Niyomugabo Gerard, Kizito Mihigo, na Ntamuhanga Cassien. Nibaruhukire mu byishimo n’ikizere cy’uko imbuto basize bateye twakomeje kuzibagarira kandi zikaba zongera umusaruro. Turangije ubu butumwa tubizeza ko Uburyankuna butazima nk’uko bamwe ndetse na RPF ibyibeshya ihiga abaryankuna. Abaryankuna ntibajarajara kandi ntibavuga iyo bitari ngombwa. Mu mikorere twiyemeje iturindira umutekano, aho dukora byinshi nta rusaku, tuzabagezaho bidatinze umushinga wose wa gacanzigo kugira ngo muwumenye, muwugire uwanyu, muwubike, muwurinde, ndetse muwusangize abanyu.  

Mugire amahoro.

Gicumbi, tariki ya 2 Mutarama 2024.

ABARYANKUNA