RWANDA-RDC : ICYOBA NI CYOSE KU BANYARWANDA NYUMA Y’ITANGAZO RY’AMERIKA

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa RD Congo hagati y’ingabo z’iki gihugu FARDC n’Umutwe wa M23 ufatanyije na RDF, ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05 Gashyantare 2024, Ambasade ya Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika i Kinshasa yasohoye itangazo ryo gushimangira ko iki gihugu cy’igihangange kidateze kuvirira inyungu gifite muri RD Congo, zirimo kuhagumana ijambo no gutinya kurihara ngo ritoragurwe n’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa, ibihugu bibiri byamaze kwerekana uruhande biherereyeho.

Muri iri tangazo, Amerika yongera kwiyama u Rwanda gushyigikira M23 ndetse ikanerura igasaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RD Congo. Iki rero ni ikindi gihamya ko Amerika itagishoboye gukomeza gukingira ikibaba u Rwanda n’ubwo abasesenguzi mu bya politiki y’aka karere babifata nko kuruma ugahuha.

Iki rero ni ikintu gikomeye cyane, kuba Amerika yongeye gushimangira ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RD Congo, n’ubwo atari ubwa mbere rubihamijwe, ariko rwo rugakomeza kubihakana kandi ibimenyetso na raporo mpuzamahanga zidahwema kurushinja kugira uruhare mu kuyogoza akarere, ahanini hashingiwe ku busahuzi bw’umutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro aboneka muri kariya gace.

Mu bisanzwe ntibibaho ko igihugu gitera ikindi ngo amahanga arebere nk’uko byemejwe mu ngingo ya mbere y’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye (ONU) ; iyi ngingo ikaba ishimangira ko nta gihugu gikwiye kwihandagaza ngo gitere ikindi, icyo bita « Pacte de non-agression) ; iyo rero Abanyamerika basabye u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri Congo baba bemeje ko u Rwanda rwamaze kurenga kuri aya masezerano, ibi rero bikaba bihagije kugira ingo Isi yose ihaguruke irwamagane kuko ari ho ONU ishingiye.

Iri tangazo ry’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika risohotse muri iki gihe kuko Perezida Kagame w’u Rwanda akomeje kwinangira, akanga icyo Amerika yamusabye ndetse Perezida Tshisekedi wa RD Congo agakomeza guhakanira Amerika ko atagirana ibiganiro n’u Rwanda rugifite ingabo ku butaka bwayo ; ibi bikagaragaza ko Abanyekongo bamaze kwerekana ko nta kindi bashyize imbere uretse guhangana n’u Rwanda, ibintu byamaze gutera ubwoba Abanyarwanda kuko babona ingabo zandagaye hirya no hino cyane cyane hafi y’umupaka uruhuza na RD Congo ndetse bakaba babona imirambo y’abasirikare b’u Rwanda ikomeza kuza gushyingurwa mu Rwanda ivanwe mu Burasirazuba bwa Congo, aho bakomeje gutikirira.

Iri tangazo ryasinywe na Ambasaderi w’Abanyamerika kuri uyu wa mbere riragira riti : « Amerika yiyemeje rwose gukomeza gukorana n’ibihugu bafitanye umubano byo mu karere kugira ngo bahagarike ubushyamirane n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo ». Rirakomeza riti : « Duhamagariye imitwe yitwaje intwaro yose kuzishyira hasi, harimo Umutwe wa M23 ndetse wafatiwe ibihano n’Amerika, kurekeraho kugaba ibitero no gushyira intwaro hasi ». Rirongera na none riti : « Twongeye guhamagarira u Rwanda no kurwibutsa ko rugomba kurekera aho gushyigikira M23, ndetse rukavana byihuse ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, kuko bigaragara ari zo zishyigikiye M23 yakomeje kudurumbanya Uburasirazuba bwa Congo ». Risoza rigira riti :

« Abanyamerika twakomeje gushyigikira ko ibihugu byose bigomba kubaha ubusugi bw’ibindi bihugu, igihugu kidakora ibyo ngibyo kiba cyarengereye kandi ntigikwiye kwihanganirwa ».

Ibinyamakuru, cyane cyane ibyo muri Congo, birimo Radio Okapi, Brève CD, Kinshasa Times, 7SUR7.CD, n’ibindi byasamiye hejuru iri tangazo. Abanyamakuru bicaye imbere ya mudasobwa zabo maze barandika, inanga bayica umurya. By’umwihariko, Kinshasa Times (KT) yatangaje ko Abanyekongo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05 Gashyantare, bagiye kongera gukorera imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’Amerika, ndetse batwika ibendera ryayo. Ibi byaherukaga kubera muri Afurika mu myaka irenga 31 ishize, ubwo ibendera rya Amerika ryaherukaga gutwikirwa muri Somalia mu myaka ya za 1993, aho Abanyamerika bavuye batsinzwe ruhenu. Ahandi hakunze gutwikirwa ibendera ry’Abanyamerika ni mu bihugu by’Abarabu, bayishinja gushyigikira Israheli.

Ibi byabaye nyamara mu gihe ku wa Gatanu ushize, tariki 02 Gashyantare, USA na SADC bari baherutse kwemeranya ko bagiye gushakira hamwe umuti urambye w’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Congo. Inkuru dukesha ikinyamakuru Media Congo cyari giherutse gutangaza ko u Rwanda ruzikoraho kuko rudatinya kwendereza ingabo z’amahanga ziri muri kiriya gihugu kuko nyuma y’aho ruherutse gufashiriza M23 kurasa ku ngabo za Monusco noneho yanagabye ibitero ku ngabo za SADC ; iki kinyamakuru rero kigasanga SADC itazabyihanganira, ahubwo amateka yo mu 2012 agiye kongera akisubiramo, u Rwanda rugahambirizwa.

Abasesenguzi mu bya politiki na none basanga Abanyamerika bakomeje kuruma bagahuha, bagatanga urugero ku Munyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uherutse guhamagara Perezida Tshisekedi agahamagara na Perezida Kagame abasaba kujya mu biganiro byo guhagarika intambara, ariko Congo ntijya yihindukiza ku ijambo, aho ihagaze ni uko idashobora kuganira n’uwo ari wese ukidamaraye ku butaka bwe, ahateza umutekano mucye. Perezida Tshisekedi aherutse kubisubiriramo abahagarariye ibihugu byabo muri Congo, ubwo yabakiraga ku meza, abifuriza umwaka mushya wa 2024.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Afrique Intelligence, gikunze gucukumbura cyane, cyatangaje ko haba haratangiye ibiganiro mu ibanga hagati ya Kinshasa na Kigali, nyamara Congo ntitsimbuka ikomeje kwemeza ko imishyikirano idashoboka mu gihe cyose haba hari uduce twayo tukiri mu maboko ya M23 n’u Rwanda.

Aba basesenguzi basanga Amerika ikwiriye kumesa kamwe, igahitamo hagati ya Congo n’u Rwanda, ariko aya mahitamo aragoye cyane kuko Abarusiya n’Abashinwa berekeje amaso yabo muri Congo, Amerika rero ntiyayivirira ; naho guhitamo u Rwanda, Amerika ibiterwa n’uko Perezida Kagame ari igikoresho cy’Uburengerazuba bw’Isi mu gukomeza gukoloniza Afurika kuko iyo urebye imitungo yiganjemo diamant iva muri Centrafrique, Mozambique, Angola, Zimbabwe n’ahandi kandi ubu busahuzi bukomeje guhagararirwa na Perezida Kagame, wamaze gukwirakwiza mu bihugu byinshi ingabo ze, abifashijwemo n’Abanyamerika.

Abanyamerika na none batinya ko ibyababaho byamera nk’ibyabaye ku Bufaransa muri Mali, Burkina Faso na Centrafrique, aho batakaje ijambo mu buryo bugaragara, n’ahandi rero bagasanga Perezida Kagame yabafasha kuhagumana ijambo, ariko kumuhira biri kure cyane kuko Abanyekongo bariye karungu ku buryo no kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07 Gashyantare, saa tanu, bateguye indi myigaragambyo simusiga na none imbere ya Ambasade ya USA, bagashingira ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nshinga rya Congo ivuga ko abanyagihugu bose bafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ngaho rero aho icyoba cyatashye Abanyarwanda gituruka kuko Amerika itazarekera Congo mu maboko y’Abarusiya n’Abashinwa, ngo yemere gutakaza ubutaka bungana na 2,345,000 Km2 bwa Congo, ndetse n’abaturage barenga 120,000,000 ngo bahitemo u Rwanda kubera ko nta kindi ruvuze uretse guhagarira inyungu za Mpatsibihugu muri aka karere. Ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kotswa igitutu n’ibihugu bigize BRICS mu buryo bw’ubukungu ku buryo amahitamo ashoboka ari amwe gusa : kurekura Kagame akagenda.

Dusanga rero nta kabuza iyi ntambara nikomeza gututumba Abanyarwanda bazabigenderamo kuko Amerika itazemera guhara Congo hejuru y’umunyagitugu umwe, Paul Kagame, wogogoje akarere kose, akaba ari naho icyoba cyatashye Abanyarwanda gituruka, ku buryo bamwe babona ko na ya matora ya baringa ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 atazaba, kuko niba ntacyo Amerika ikoze ngo ihagarikire inkunga u Rwanda, intambara yeruye izaba yaramaze kugera mu Rwanda nk’uko Perezida Tshisekedi yabitangaje yiyamamaza.

FPR, WOGOGOJE AKARERE KOSE URAKABYA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

 Nema Ange