ABARYANKUNA BUNAMIYE BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU

Spread the love

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP Abaryankuna)

Nyuma y’inkuru y’incamugongo yo gutabaruka kwa Muzehe Bwana Faustini Twagiramungu, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP Abaryankuna) rwifatanyije n’abanyarwanda bose baharanira igihango cy’igihugu, ababanye n’abakoranye bya hafi na Muzehe Faustini Twagiramungu, cyane cyane ariko rwifatanyije n’umuryango we, mu kunamira iyi ntwari yitangiye kuva kera na kare ko abanyarwanda bose babana mu gihugu nta we uruta undi ari naryo shingiro ry’impinduramatwara gacanzigo duharanira.

Muzehe Faustini Twagiramungu azibukwa nk’umuntu wahagaze n’amaguru abiri ku bitekerezo bye bya politike yo guharanira ko abanyarwanda bakwemera kubana mu gihugu bose bareshya akaba asoje urugendo rwe ari aho agihagaze. Nk’umunyarwanda wari ufite ubuzima bwiza, umuryango, akazi ndetse no kumenyekana mu ubutegetsi, bwaba ubwa Habyarimana cyangwa ubwa RPF, Faustin Twagiramungu yiyemeje buri gihe kujya ku uruhande rw’abahangayitse, abo ingoma yashyize inyuma, akabavugira kandi akabikora azi ingaruka byamugiraho.

Tuzahora twibukira Faustin Twagiramungu  ku bikorwa byinshi by’ubumwe n’ubwitange, muri ibyo tukaba twatanga ingero zikurikira:

  1. Muri za mirongo icyenda, Faustin Twagiramungu yaharaniye ko abanyarwanda bakwicara hamwe bakaganira ku bibazo byari mu gihugu, amateka mabi banyuzemo, bityo bagategurira hamwe ahazaza habo. Nibyo yise Inama Rukokoma, iyo yavugaga ko yagombaga kureberwamo ibibazo by’amateka na politiki, ibibazo by’amoko n’uturere, ndetse n’intambara urwanda rwari rurimo. Nubwo iyo nama itabaye iryo jambo ryaje kumwitirirwa rizahora ryibukwa dore ko na n’ubu nta washidikanya ko iyo nama ikenewe kandi ko nta kabuza izaba amaherezo. Nta n’uwashidikanya ko ari icyo gitekerezo cyavuyemo itekinika RPFyita umushyikirano, ukorerwamo ibyo abanyarwanda bose basobanukiwe bidafite aho bihuriye no kuganira cyangwa gushyikirana.
  1. Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda mu myaka ya za 90, kimwe mu biboneka ku murongo wa Youtube, Faustini Twagiramungu yahagaze ku maguru ye yombi yemeza ko abanyarwanda bari impunzi mu mahanga bari barishyize hamwe muri RPF Inkotanyi bari bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha bakabana n’abandi mu gihugu. Yagize ati ibyo kubasubiza mu ndiri baturutsemo sibyo kuko ari abanyarwanda ko ahubwo icyangombwa ari ukureba uko bataha bakabana n’abandi mu gihugu. Abatazi amateka y’icyo gihe ntabwo bumva uburemere bwo kwiyemeza kuvuga amagambo nkayo kuri Radio Rwanda muri icyo gihe: kwari nko kwiyahura! Ntan’ubwo basobanukirwa ukuntu ibyo byinjiye mu matwi y’abatarasobanukirwaga impamvu RPF yarwanaga, bikabafasha kuyemera. Faustini Twagiramungu ibyo yabikoze azi ko ashobora gufatwa n’ubutegetsi nk’uko muri iki gihe hafatwa umunyapolitiki wo mu rwanda wajya kuri Radio agasaba RPF ko yemera ko abayirwanya ari abavandimwe. Ibyo bitekerezo bye byatumye ahigwa bikomeye asimbuka urupfu muri 1994, abo mu muryango we benshi barahashirira.
  1. Faustini Twagiramungu ntabwo ibitekerezo bye byarangiriye aho. Nyuma yo kwinjira muri Gouvernement yari iyobowe na FPR Inkotanyi nka Ministre w’Intebe, nabwo mu bihe bigoye, yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bakorerwaga rubanda, bukozwe n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame zirimo izabaga mu makambi yarari muri prefecture ya Gikongoro, Kibuye na Cyangugu. We na Seth Sendashonga ndetse n’abandi bake barimo nka bwana Nkuriyingoma Yohani Batisita beguye muri iyo Gouvernement ndetse Sendashonga ahasiga ubuzima mu myaka yakurikiyeho. Muri ibyo bihe bikomeye Fausitini Twagiramungu azibukirwa ko yagize ubutwari nk’ubwo yari yaragaragaje mu gihe cy’amashyaka menshi, maze akamagana Akandoyi, umugozi w’ingoyi wari uzanywe mu Rwanda nk’agashya ka FPR Inkotanyi aho bazirikaga umuntu akamara amasaha ku ngoyi bugacya agatuza katuritse bagaterura bakajugunya mu cyobo. Tumwibuka abwira inkotanyi ngo mwavuye mu ishyamba nimureke imiyoborere ya kinyeshyamba.
  1. Faustini Twagiramungu azibukirwa ko ageze no mu buhungiro atariye umunwa. N’ubwo yari agiye mu buhungiro asanze abamufataga nk’inkotanyi cyangwa umuhutu wahemukiye abandi, ntiyigeze yicuza kuba yarafashije RPF, ahubwo yakomeje kumvikanisha ko yifatanyije na RPF kubera ko yumvaga uburenganzira bw’impunzi muri icyo gihe cyazo anakomeza kuvuganira izindi zari zibikeneye muri icyo gihe kindi ndetse aho kujya mu mashyaka yabo ashinga irifite umurongo wundi yitaga Rwanda Rwiza. Mu buhungiro yakomeje guharanira ko abanyarwanda babana mu gihugu akoresheje imbaraga ze zose ndetse akaniyemeza kujya guhangana na Paul Kagame mu matora ya mu mu mwaka wa 2003. Na nyuma yaho ntiyihanganiye akarengane , ibinyoma, n’igitugu bya FPR ya Paul Kagame ndetse mu mwaka wa 2014 akizwa n’inzego z’umutekano mu Bubiligi ababisha bari batumwe kumwivugana Imana igakinga akaboko.

Bwana Faustin Twagiramungu atabarutse yemye, agihagaze kubitekerezo bye bya politiki yo kubana mu mahoro, kubahana no kumvikana mu gihugu twasigiwe na ba sogokuru, akaba atabarutse agaragiwe n’umuryango we ndetse akaba agiye yubashywe n’abanyarwanda batari bake bamaze gusobanukirwa urwo rugamba rw’igihango, tukaba tumwifurije iruhuko ridashira.

Abenshi mu urubyiruko rwavutse nyuma y’intambara ntibazi Fausitini Twagiramungu. Bamira bunguri ibinyoma bya FPR Inkotanyi bigamije kumugabanya mu ubumuntu no muri politiki. Twe nk’Abaryankuna turi abahamya bazakomeza guhugura abanyarwanda ku mateka nyakuri yabo tukaba dushimishwa n’uko abenshi mu rubyiruko bagenda bamenya ukuri, nubwo atari byo FPR ishaka, tukaba dukangurira urubyiruko gushakisha amateka ya Faustin Twagiramungu bakayasoma bakayavanamo ibyafasha mu kubaka uRwanda twifuza.

Turangije twihanganisha umuryango wa Bwana Faustini Twagiramungu, tukanifatanya n’abanyarwanda bose muri rusange, tubabwira ko twe abagize Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu tutazahwema, tuzivashisha ingero zose z’ubutwari twigishwa n’amateka y’abagabo bashikama ku bitekerezo byabo kugeza aho twusa ikivi aba batubanjirije kubona izuba baharaniye cyo kubaka umusingi w’Impindura-matwara Gacanzigo aho umunyarwanda azunamura icumu agaha mugenzi we ikiganza bakabana mu mahoro.

Mugire impagarike n’ubugingo

Gicumbi, ku wa 03 ukuboza 2023

ABARYANKUNA