DR. BIHIRA CANISIUS ARAMAGANA UBUSAHUZI BUKORWA NA FPR, AKAGIRA INAMA KAGAME

Spread the love

Yanditswe na Muhire Jean Paul

Bimaze kumenyerwa ko u Rwanda rwa FPR rwica, rugatoteza kandi rukazengereza abahanga n’abantu bavuga ibintu mu mazina yabyo.  Nyamara kandi natwe nk’Abaryankuna ntiduhwema guha ijambo bene abo. Niyo mpamvu kuri iyi nshuro twiiyemeje gusura umusaza w’impuguke kandi utarya iminwa, bwana Dr Bihira Canisiu, maze atuganiriza ku ngingo zitandukanye, ndetse aboneraho kwamagana ubusahuzi bukorwa na FPR, anagira inama Kagame yo kugabanya kugura amamodoka ahenze nka Cadillac na V8, abategetsi bagendamo, ahubwo akagura imashini zihinga kuko kuri we, abona izi mashini ari zo zazamura u Rwanda n’Abanyarwanda kurusha ibindi.

Dr Bihira atangira yerekana ikibazo cy’ibiciro bitumbagira ku masoko akabihuza no kwikanyiza kw’agatsiko kari ku butegetsi. Abwira Abanyarwanda ko ikibazo kidakwiriye kureberwa mu ifungwa ry’imipaka cyangwa intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, ahubwo gikwiriye kureberwa mu kongera umusaruro mu gihugu. Avuga kandi ko ntaho igihugu cyagera mu gihe hatitawe ku buhinzi n’ubworozi kuko aribyo ubukungu bw’u Rwanda bushingiyeho. Yababajwe n’uko, imyaka yose yamaze muri MINECOFIN, atigeze abona ingengo y’imari igenda ku buhinzi irenga 6% mu gihe mu bihugu byateye imbere nka Amerika iba iri hagati ya 20 na 30%. Agasanga rero kuba Leta yirirwa ibeshya ko ubukungu bushobora kuzamurwa na service ndetse n’ikoranabuhanga ari ikinyoma gihambaye kuko kuri we ngo « Ikirima ni ikiri mu nda ! »

Avuga ko kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zikubiye ubukungu burenga 40% ku isi nta kindi babikesha uretse ubuhinzi, kuko babashije guhinga cyane bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amahanga kugeza no ku mafi yo mu nyanja. Ariko twe ni ukwirirwa tubeshya abaturage ngo tuzagira isuku abanyamahanga bakorere inama i Kigali, ubukungu buzamuke. Asanga ubu bukungu buzazamura agatsiko k’abantu bake mu gihe ubuhinzi bwazamura benshi.

Dr Bihira yagize ati : « Abanyarwanda Imana yabahaye igihugu cyiza, ndetse wavuga ko ari paradizo, ariko Abanyarwanda bapfuye nabi kuko badafite abatekerereza, ko ahubwo abakabatekerereje bagamije kwigwizaho indonke no gukenesha rubanda ». Yongeyeho ati : « Nta kuntu wasobanura uburyo igishanga cya Nyabarongo, abaturage bakuragamo ibyo bakeneye byose cyeguriwe umuhinde umwe witwa Madvan ngo agihingemo ibisheke kandi isukari akora igahenda kurenza iva muri Zambia ». Agakomeza avuga ko uku ari ukutareba kure cyangwa gushaka inyungu za bamwe, rubanda nyamwinshi igakomeza kwicwa n’umukeno, abategetsi barariye agatubutse.

Uyu muhanga yongeye kwiyamirira politique y’igihingwa kimwe. Avuga ko umunyarwanda wa kera yahingaga ibishyimbo, ibijumba, ibitoki, amashaza, soya, imyumbati, urutoki, amasaka, ibigori n’ibindi akabasha kwihaza mu rugo rwe, ndetse akanarenzaho agahinga ikawa izamuha amafaranga, none uyu munsi arahatirwa guhinga ibirayi gusa cyangwa ibigori gusa, nyamara akaba nta burenganzira abifiteho ahubwo bizakiza agatsiko gato.

Dr Bihira asanga hakorwa amakosa menshi mu gihe umuhinzi agihingisha isuka. Yagize ati : « Mu Burayi, mu kinyejana cya 14 bahingishaga igitiyo ariko nimurebe aho bageze. Nta kindi cyabazamuye uretse kugira abategetsi bakunda abaturage babo. Naho mu Rwanda buri wese ni ugusahura ukwe». Akavuga ko nta handi biganisha mu gihe umuturage adafite uburenganzira ku butaka bwe.

Kuri we asanga ikintu cya mbere gikwiye gukorwa ari ukuvanaho ibigo bidafite umumaro nka RAB, NIRDA, RHODA, NAEB… byose bivuga ko bishinzwe ubuhinzi kandi nta musaruro ugaragara bitanga, nyamara abayobozi babyo bagenda muri V8 zigura hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 300 z’amanyarwanda. Asanga aya ma miliyoni yagabanywa abategetsi bakagenda mu modoka zitarengeje miliyoni 50 andi asigaye yose akagurwa imashini zihinga, noneho isuka igasigara ari iyo kubagara gusa cyangwa gukora ibindi.

Atanga urugero ko aho imashini ihinga isaha imwe hashobora guhingwa n’abagabo 100 bafite imbaraga kandi bagakoresha umunsi wose, bityo imashini ikoze amasaha 10 iba inganya akazi n’akakozwe n’abagabo 10,000 bagakwiye kuba bakora ibindi, batunganya umusaruro mu nganda cyangwa bawubyazamo ibindi bintu.

Dr Bihira asanga igihe ibi bigo byaba byavuyeho, amafaranga yagendaga mu mishahara ihanitse n’ibindi bagenerwa byahabwa abikorera bafite ubumenyi, nta kimenyane kijemo, bagahinga bakunganira Leta. Ariko Leta yo siko ibibona ahubwo ikoresha umuturage mu guhingisha isuka, ikitwarira umusaruro wose, ugakiza agatsiko gatoya, umuturage wawugizemo uruhare agahabwa intica ntikize, kugira ngo ejo azakomeze akoreshwe ubucakara, abyare undi musaruro adafiteho uburenganzira na buke uretse kumupyinagaza.

Yagize ati: « Mbabazwa n’uko abaherwe bishimira kurya utwa rubanda igoka kandi nta kintu kigaragara bashoye, ahubwo bagashimishwa no gutungwa n’ibyuya byabo », ati : « Si uko Leta itabibona ahubwo ni uko ibifitemo inyungu. Umuturage udataka inzara ntiyakwihanganira ubutegetsi butamunogeye. Guheza rero abaturage ku ngoyi y’ubukene hari ababifata nk’uburyo bwo kuramba ku butegetsi ». Ibi rero avuga tubihurizaho kuko nta mushinga ufite inyungu rusange FPR yigeze izanira abaturage, icyo izi ni ukubanyunyuza ikanywa n’amaraso yo mu misokoro, abaturage bagahora bataka inzara.

Dr Bihira asanga nta gahunda Leta ifite yo kuzamura abaturage. Nyamara birazwi ko nta gihugu gishobora gutera imbere abaturage bacyo bashonje mu gihe ari bo maboko yacyo. Kuba nta musaruro uhari, gutekereza inganda zitunganya ibiwukomotseho biragoye, n’izubakwa zibura icyo zikora kuba ziba zubatswe mu nyungu za bamwe nk’uko twagiye tubibabwira. Kubaka uruganda rwa soya cyangwa urw’imyumbati mu Karere bidahingwamo ni nko kwirebera mu mazi. Ibi rero ni bwa busahuzi bwa FPR na Dr Bihira yamagana kandi yarayikoreye imyaka n’imyaniko, none mu minsi ye y’izabukuru ahise abona ko FPR yubakiye ku kinyoma gusa.

Uyu muhanga atanga urugero rw’Ubushinwa, mu myaka 30 ishize, bwari munsi y’u Rwanda, ariko kubera ubushake bwa politique abategetsi babwo bagize, uyu munsi buri mu bihangange ku isi. Aho gukurikiza uburyo bwakoreshejwe n’Ubushinwa, abategetsi bo mu Rwanda birirwa babeshya abaturage ngo bateye imbere, ndetse ni Singapour y’Afurika, nyamara ubukungu bugeze aharindimuka, bwugarijwe n’amadeni atagira ingano. Byaba bimaze iki se kubwira umuturage waburaye ko yateye imbere kuko wujuje imiturirwa ?

Indi nama Dr Bihira atanga ni uko uburyo bwo kurwanya igwingira riri mu bana bato ryamaze kurenga 50% ari uko Leta yafata ayo ishora mu kugura intwaro ikayashora mu kugura imashini zihinga kuko n’ubundi baca umugani mu kinyarwanda ngo « Wirukankana umugabo, kera ukamamura ubwoba », amaherezo abaturage bashonje bazirara mu mihanda kandi ntabwo bizayorohera, amazi azaba yarenze inkombe.

Ntitwatinya rero twavuga ko iri ari iratavuga umwe kuko, kuba uyu muhanga yemeza ko abaturage bakeneshejwe n’ubusahuzi bwa FPR, natwe tutahwemye kubivuga. Muri gahunda ya FPR nta terambere iteganya. Icyo igambiriye ni ugukama abaturage, igakama n’ayo mu ihembe, bagasigara ari ibishushungwa.

Kuba abamamyi ba FPR bishimira gutwara umusaruro w’abaturage bagahabwa intica ntikize, nyamara ukagera ku isoko uhenze cyane nta wundi ubiri inyuma uretse Kagame n’abambari be. Uburyo bwonyine bwo kubisohokamo ni uguharanira gushyira mu bikorwa Impinduramatwara Gacanzigo.

Abaryankuna twemera ko “Nta Mpinduramatwara, Nta Terambere”. Uku ni ukuri kuzuye kandi kuzira ikizinga. Mu giye cyose abaturage batariyumvisha iri hame, ntaho tuva nta n’aho tujya.Tuzakomeza tubeshyeshywe za Kisimenti, Car Free Zones zo gusindiramo no kurangarizamo urubyiruko, ubundi tubyine “Dore imbogo, dore imvubu…”, igihugu kirinde kigwa mu manga turebera. Amaherezo abazadukomokaho bazatugaya bikomeye. Bazibaza uburyo umuntu utekereza yemera kubeshywa imyaka 30 bibayobere!!!

Byaba ari agahinda gakomeye kuba kugeza magingo aya haba hari umunyarwanda utarabona ko FPR ari umusonga wiyemeje gusonga Abanyarwanda nyamara ukababeshya ko bari ku isonga. Iki ni ikinyoma dukwiye kugikubitira ahakubuye n’ahakoropye, buri muturage akarebera ku birimo kubera Kangondo na Kibiraro kugira ngo yisobanurire ko nta keza ka FPR. Nta handi iganisha Abanyarwanda uretse mu rwobo rwa Bayanga.

Imungu ya mbere u Rwanda rufite ni FPR kuko niyo imunga ubukungu bwose bw’igihugu, abanyagihugu bagasigara badafite n’urwara rwo kwishima. Kumva ko twagira ibigo bitabarika bivuga ko byita ku buhinzi nyamara umuturage akicwa n’inzara, abana be ntibige ntibanavurwe nyamara abayobora ibyo bigo bahembeshwa igitiyo, bakagenda mu ma V8 n’ibindi byose bagenerwa, dusanga ari akarengane katagishoboye kwihanganirwa. Icyo Abanyarwanda basabwa ni uguhagurukira rimwe tukamagana akarengane kadukorerwa.

Gukomeza gutekereza ko hari umunyamahanga uzakura Abanyarwanda ku ngoyi ni ukwibeshya gukomeye. Ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu biganza by’Abanyarwanda, ntabwo ari umunyamahanga uzabakura ku ngoyi. Byaragaragaye ko ugukuye ku ngoyi nawe ahindukira akakuboha. Birakwiye ko duhagurukira rimwe tugaharanira uburenganzira bwacu, ingoyi ya FPR ikagenda nk’ifuni iheze.

Dr Bihira Canisius ni umuhanga w’umunyarwanda umaze kumenyekana cyane mu gutanga ibitekerezo bye atarya iminwa. Mu buzima busanzwe uyu mugabo yize uburezi rusange (éducation générale), aba umwarimu igihe kirekire, nyuma yiga ubuzima rusange bw’abaturage n’imirire (santé publique et nutrition) nyuma aza kuminuza mu bukungu bushingiye buhinzi bugamije kurengera ibidukikije (économie basée sur l’agronomie environementale).

Yakoze akazi gatandukanye karimo kurinda ubusugire bw’ifaranga muri BNR, gushingwa ingengo y’imari muri MINECOFIN, kwigisha muri kaminuza n’indi mirimo myinshi. Uyu munsi ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko akaba afite ivuriro mu Mujyi wa Kigali rifasha abantu benshi, aho ashimirwa kuvura Abanyarwanda, rimwe na rimwe akanyuzamo akanavura ba Ntahonikora.

Dr Bihira Canisius, kubera ubuhanga bwe, yagiye yitabazwa nk’inararibonye kugira ngo atange ibitekerezo bye byubaka. Yumvikanye ku bitangazamakuru by’igihugu igihe kinini asobanura ibyananiranye, mu buhanga bwinshi, ariko muri iyi minsi yabaye nk’uceceka, maze abantu baramubura bibaza uko byagenze. Byatumye abasesenguzi benshi batamubona ku ruhando rw’ubusesenguzi, biyemeza kujya kumushakisha, araboneka.

Yasobanuye ko kubura kwe gushingiye ku mpamvu ebyiri : Iya mbere ni uko imyaka agezemo imusaba kuruhuka bihagije kandi akaba afite akazi kenshi ko kwita ku buzima bw’Abanyarwanda, mu ivuriro ryigenga yashinze, kuko yakoze uko ashoboye ashaka imashini zitaba mu mavuriro ya Leta, aho avura indwara zananiranye kandi n’ubuze amikoro ntamusubize inyuma ahubwo bakumvikana uko yoroherezwa mu kwishyura, yabura amikoro burundu burundu akamuvurira ubuntu, yazayabona akagaruka kumushimira.

Impamvu ya kabiri atanga ni uko bamwe mu bambari ba FPR batangiye kumushyira ku nkeke bamushinja ko avugisha ukuri kwinshi, akavuga n’ibyo badashaka. Muri rusange ngo ajijura abaturage cyane bigatuma bamenya amabi FPR na Kagame babakorera. Kuri iyi ngingo iyo ayigezeho avuga akambije agahanga ukabona ko ababaye bigaragarira buri wese. Ariko se abo abwira baramwumva ? Bashyira mu bikorwa se inyigisho atanga ? Abamutera ubwoba se bafite ishingiro ? Ese amaherezo ntagiye guhimbirwa ibyaha ngo atabwe mu munyururu kuko FPR idakunda abanyabwenge ? Imbaraga zo gutanga ibitekerezo azikura hehe?

FPR, WAHEJEJE ABANYARWANDA KU NGOYI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!