HIRYA NO HINO MU GIHUGU ABATURAGE BAZAHAJWE N’IMIBEREHO MIBI BASHYIZWEMO NA FPR

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Inzara iraca ibintu hirya no hino, ubutegetsi bwa Nyamunsi bukomeje gukenesha abaturage bubanyaga imitungo bavunikiye bakangara, ugerageje gushaka icyo akora cyamuteza imbere, agahura n’ubugome bwa FPR bukamusubiza mu cyobo, abenshi bakishora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura.

Urugero rwa vuba ni aho abasore babiri (2), bose bize amashuri ntagire icyo abamarira, bafatanywe miliyoni 4 FRW muri miliyoni 4.5 FRW bari bamaze kwiba mu modoka y’uwari wayiparitse mu muhanda mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakayiba babanje kumena ikirahure cy’imodoka. Aba basore babiri (2) bombi bafite imyaka 30 y’amavuko, bafashwe mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere, tariki 03 Nyakanga 2023 saa moya, mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda. Bavuga ko bize amashuri ya kaminuza, ariko bamaze kuzahazwa n’ubukene, ababyeyi babo bagasenyerwa mu Mujyi wa Kigali, mu gace bita Kiruhura, bakameneshwa batanafite ahandi berekera, aba basore bahisemo guhagarara ku muhanda, bakajya bigira abagenzi, babona imodoka nyirayo yarangaye bakamwiba bimwe mu byuma bigize iyi modoka, ubundi bakiba ibiyirimo bamaze kumena ibirahure.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’uwibwe wari ugiye guhemba abakozi, abapolisi batangiye igikorwa cyo gushakisha abibye ayo mafaranga, baza kubagwa gitumo nyuma y’isaha bagifite cya gikapu, barebyemo basanga harimo miliyoni 4 FRW niko guhita batabwa muri yombi. Aba basore bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda; abishoye muri izi ngeso ni uruhuri kubera imibereho mibi bashyizwemo na FPR. Muri Rubavu ho, Minisititi w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatunguwe no kubwirwa ko umusaruro w’inkoko zahawe abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo, ucungwa na koperative ikorera mu kwaha kwa FPR, ukajya ugenera aborozi amagi, ariko ngo badahombeje iyo koperative, asaba ko amagi ahabwa imiryango yajya agenwa mbere, asigaye akaba ari yo agurishwa ku nyungu za koperative, mu gihe mbere hari hemejwe ko abaturage bahabwa ayasagutse ku yagurishijwe. Uyu murongo yawutanze ku wa Kabiri, tariki 04 Nyakanga 2023, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora, wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ahanatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira.

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango, yabanje no gusura imwe mu miryango 141 yatujwe muri uyu mudugudu, yibonera ubukene bubugarije aho bamwe bacana imbagara kandi byitwa ko borojwe inkoko, ngo bajye bagurisha amagi biteze imbere. Gusa aya mahirwe ntiyabasekeye kuko hahise hashyirwaho koperative y’abantu batahatuye bakorera mu kwaha kwa FPR, bagatwara amagi yose bakanagurisha inkoko, abaturage bokamwa n’ubukene ndetse n’imibereho iteye kwiheba.

Dr Ngirente yabajije impamvu abaturage babayeho nabi kandi bafite ubworozi bw’inkoko buteye imbere, maze abaza uwasobanuraga icyateganyijwe mu bijyanye n’uruhare rw’ubu bworozi mu mibereho y’iyi miryango n’abana bayikomokamo, ku bijyanye no kubona indyo yuzuye. Uwasobanuriye Minisitiri w’Intebe iby’ubu bworozi, yavuze ko “Komite Nyobozi ya koperative igena ko buri muryango uzajya ubona amagi makeya yo kurya ariko adashobora guhombya koperative.”

Minisitiri w’Intebe utaranyuzwe n’ibi bisobanuro, yahise asaba ko bigororwa, kuko ahubwo imibereho y’abaturage ikwiye kuza mbere, ubundi iterambere rya koperative rigakurikira. Ati: “Murimo kubicurika, munabikosorere aha, umuntu wasaruye amagi, aba yayavunikiye cyane, akwiye kubanza akaryaho, ubwo ni ryari muzajya kurunda amafaranga muri koperative mukagira miliyoni izi n’izi, abana barwaye bwaki?” Yongeyeho ati: “Iyi koperative itandukaniye he n’izindi zikusanya amafaranga yamara kugwira, abayobozi bakayitwarira, zigaseswa, abazikoreye bagataha amara masa?” Yongeyeho ko buri muryango ugomba gutwara amagi aya n’aya mu cyumweru, umubare uzwi, asigaye akaba ari yo agurishwa, ariko abantu babanje kurya, kuko intego ya mbere y’uyu Mudugudu atari ugucuruza, ahubwo ko ari ukuzamura imibereho y’abaturage bawutujwemo. Nyamara yigizaga nkana!

Ku ruhuri rw’ibibazo byugarije Abanyarwanda, hakomeje kuvugwa kandi amezi atatu yihiritse, Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko yemeje igabanywa n’ikurwaho ry’imwe mu misoro n’ikiguzi cy’ibyangombwa bikenerwa n’abaturage kuri serivisi zitangwa na Leta. Icyo gihe Minisiteri y’Imari (MINECOFIN) yavuze ko usibye ku misoro y’ibicuruzwa n’umutungo utimukanwa, Guverinoma yemeje ko n’amafaranga yacibwaga abaturage bagiye guhererekanya umutungo utimukanwa ndetse n’ay’ibyangombwa byatangwaga n’inzego z’ibanze birimo icyemezo cy’ubutaka, kwandikisha ubutaka, icyemezo cy’amavuko, icyangombwa cyo gusana inzu n’ibindi nkabyo, byose azakurwaho. Abaturage bavuga ko bakimara kubyumva bari bizeye ko bigiye kwihutishwa na bo bagaturwa umuzigo w’ikiguzi kiremereye kuri izi serivisi, ariko ngo batangazwa n’uko bakijya kuzisaba bakazishyuzwa. Abari bizeye ko bagiye koroherwa n’uyu muzigo, amaso yaheze mu kirere.

Kayijamahe Erneste yagize ati: “N’ubu guhererekanya ubutaka biracyasaba amafaranga ibihumbi

30 FRW birenga kandi n’ubundi ni yo bacaga, kugabanya ubutaka uwaguze igice cyabwo biracyari ibihumbi 40 FRW, gusaba icyangombwa gisimbura indangamuntu nabyo biracyari icya tanu [1 500 FRW], n’ibindi.” Akavuga ko ahubwo byarushijeho kuba bibi nyuma y’iki kinyoma cyateguwe na Leta ya FPR. Mukamana Daphrose we ati: “Njye nta mpinduka ndabona, birakishyuzwa rwose, kandi nk’umuntu udafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga usanga atabona serivisi, rero nk’uko babitubwiye nibabikore cyangwa se batubwire ko byanze tubimenye aho kuturerega.”

Umunyambanga wa Leta muri MINECOFIN, Richard Tusabe, yavuze ko ibyahise bikurikizwa ari ibijyanye n’umusoro ku ifu y’ibigori n’umuceri kuko byihutirwaga, ariko ibindi byo bigomba guca imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ikabyemeza. Ntavuga rumwe na Depite Dr Frank Habineza kuko we avuga ko MINECOFIN yatinze kubigeza ku Nteko, bigasanga hari ibindi byinshi bigitereje kuganirwaho. Abaturage basaba ko igihe ibyemezo nk’ibi bifashwe, bikwiye kujya byihutishwa bigahita bishyirwa mu bikorwa kuko hari ibikunze kuvugwa gutya bagategereza ko bizubahirizwa bagaheba. Ibi rero ni inzozi zitazigera ziba impamo kuko ubutegetsi bwa FPR butigeze na rimwe bushakira ineza abaturage muri rusange.

FPR, WAKENESHEJE BENSHI, UBESHYA AMAHANGA, NONE IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice