KAGAME AKOMEJE KWISHIMISHA MU BUTEMBERE, U RWANDA RWUGARIJWE IMPANDE ZOSE

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Mu ntangiriro y’iki cyumweru ubushwanyi n’amahanga bwimitswe n’u Rwanda bwongeye kwigaragaza ubwo intumwa zari zihagarariye u Burundi mu biganiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa Muntu byaberaga i Génève mu Busuwisi, zikuyemo bitarangiye, impamvu nyamukuru yongera kuba ko u Rwanda rugicumbikiye abaciriwe imanza n’ubutabera bw’u Burundi, bo bakaba bakiyita ko baharanira Uburenganzira bwa Muntu, ndetse bakaba bari banahagarariwe muri ibi biganiro.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guvernoma y’u Burundi, rivuga ko Leta y’iki Gihugu yavuye mu bikorwa by’iyo nama, kuko idashobora gukomeza kwihanganira kubona abantu biyita abaharanira Uburenganzira bwa Muntu bakorera hanze y’Igihugu, bayirimo kandi ari abagizi ba nabi baciriwe imanza n’inkiko z’i Burundi, ndetse bagahamwa n’ibyaha, ibi byose bikongera gushyira mu majwi Guverinoma y’u Rwanda ibakingira ikibaba. Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu na ko kashyize hanze itangazo, kavuga ko kababajwe no kuba u Burundi bwikuye muri iyi nama. Iyi komite y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko n’ubwo ibi biganiro bitagenze uko byari byateguwe, ariko byakomeje hatarimo intumwa z’u Burundi.

Ni ibiganiro byagombaga kuba ku wa Mbere, tariki ya 03 no ku wa Kabiri, tariki 04 Nyakanga 2023, aho u Burundi bwagombaga kuganira n’iyi komite kuri raporo ya gatatu ngarukagiye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, ariko ku mpamvu zo kudashira amakenga u Rwanda ntibyabaye. Uretse uyu mwotsi werekanye ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda umuriro ugihari, ku ruhande rwa RDC narwo rwongeye kugaragaza ko rurimbanyije mu myiteguro yo kwihimura ku Rwanda rwayigabyeho igitero rwitwikiriye umutaka wa M23, none intambara ikaba ikomeje kuba akandare mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06 Nyakanga 2023, yavugaga ko igisirikare cya RDC kirimo kwitegura kwakira indege esheshatu (6) zo mu bwoko bwa “Mwari” zifashishwa mu mirwano no mu butasi, byatumye hahita hongera kuvugwa ku mirwano yacyo n’umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda. Ni amakuru yatangajwe n’urubuga Africa Intelligence rusanzwe rutangaza amakuru acukumbuye, aho rwavuze ko nyuma y’uko Mozambique iguze indege eshatu zo muri ubu bwoko bwa “Mwari”, ikigo kizigurisha kigiye no kuziha RDC. Uretse izi ndege esheshatu zatumijwe na RDC, Kompanyi ya Paramount izagurisha izi ndege, izanagurisha iki gihugu ibimodoka by’intambara.

Africa Intelligence itangaza ko Ikigo Nyafurika kigenzura iby’Ikirere n’ibya Gisirikare (Africa Aerospace and Defence), muri Nzeri 2022, cyatangaje ko Paramount yahawe isoko ryo kugurisha indege zo muri ubu bwoko icyenda z’ibisirikare byo mu kirere by’ibihugu bibiri. Muri izo ndege, harimo eshatu (3) z’Igisirikare cya Mozambique, ndetse n’izindi esheshatu (6) z’Igisirikare cya RDC. Paramount yatangaje ko yagurishije na none RDC imodoka esheshatu (6) zo mu bwoko bushya bwa blindés 4 × 4 légers Maatla, ndetse ngo mu mpera z’umwaka ushize, ikaba yarabonye isoko ryo kugurisha izi modoka 50, harimo iza Mozambique n’iza RDC, ariko yo ikaba iri muri gahunda yo kwivuna umwanzi wa mbere w’iki gihugu, u Rwanda rwayiyogoje. Indege zo muri ubu bwoko zatangiye gutunganywa mu myaka 10 ishize, aho zatangiriye ku izina rya AHRLAC (Advanced High performance Reconnaissance Light Aircraft), zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo. Zageragejwe bwa mbere muri Nyakanga 2014, zikaba zifashishwa mu rwego rwa gisirikare mu bugenzuzi no gukusanya amakuru, no mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Nyamara n’ubwo hirya y’imbibi z’u Rwanda, ibintu bica amarenga ko umuriro ukomeje gututumba, Perezida Kagame we ntabikozwa, akomeje kugurutsa indege ze, yogoga ikirere, akwiza ikinyoma cye mu mahanga, noneho kuri iyi nshuro akaba yatangiye kototera ibya kure ahereye mu birwa bisanzwe bibanye mu mahoro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06/07/2023, nibwo Perezida Kagame yageze i Port of Spain, Umurwa Mukuru w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago, yitabiriye inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu byo muri Caraibe, yahuriyemo n’abayobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika na Koreya n’ahandi ku Isi. Abahanga muri Politike Mpuzamahanga bavuga ko Kagame atajya agenzwa na kamwe ahubwo agiye gushakirayo amahirwe yo kuganira n’ibi bihugu ndetse no kureshya abashoramari.

Umunyagitugu Paul Kagame yitwaje kwitabira ibirori byo kwizihiza imyaka 50 Umuryango w’Ibihugu 15 bimaze bishinzwe, Umuryango w’Ibirwa biri mu Nyanja ya Caraibe. Aho ni hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu bya Amerika y’epfo bikora kuri iyo nyanja. Muri iyo sabukuru y’uyu muryango yanahuriranye n’inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Ibihugu bigize uyu Muryango;Kagame yahuriyeyo n’intumwa z’ibihugu bikomeye byamaze kuvumbura ibyo akorera Abanyarwanda ndetse n’ibyo akorera mu Burasirazuba bwa RDC, barimo Antony J Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunwe Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ndetse Minisitiri w’Intebe wa Koreya, Han Duck-Soo. Hariyo kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Janet Scotland, n’abandi. Perezida Kagame yumvaga agiye kongera kwifatira abataramumenya, akahwijarika.

Alexis Nizeyimana, umuhanga muri politike mpuzamahanga, avuga ko buri umwe wese muri aba bahuriye muri ibi birwa afiteyo inyungu mu izina rw’urwego ahagarariye. Ati “Uriya muryango ugizwe n’ibirwa cyangwa ibihugu cumi na bitanu (15) urumva ko kujya muri iriya nama, ari amahirwe igihugu kiba kigize yo kuganira n’Abakuru b’Ibihugu benshi icyarimwe ndetse n’abashoramari.” Rusahuriramunduru Kagame yakomoje ku nyungu afite kuri ibi bihugu muri Mata 2022, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica. Icyo gihe yagize ati: “Afurika n’umuryango wa Caraibe bagomba gukorana mu guteza imbere intego iyi miryango ihuriyeho kandi itanga inyungu. Imihindagurikire y’ikirere n’urwego rw’ubuzima; ni ingero ebyiri zihutirwa. Iyi miryango ntabwo igomba guhuzwa n’undi muntu. Abadipolomate bacu bahurira i New York, Londres n’i Génève. Ntakibazo mbifiteho, ariko byakabaye bikorwa mu bundi buryo. Hagomba kubaho n’uburyo bufasha abaturage gukorana by’umwihariko urubyiruko n’abihangira imirimo.”

Ibi rero ntabwo ari inyungu z’abanyagihugu ahubwo ni mu nyungu za Kagame ku giti cye n’iza FPR ishaka kubyimbisha amakonti yayo kuko abambari ba FPR babona amahirwe muri birwa 15 bifite abaturage batarenze miliyoni 16, abagera kuri 60% yabo bari munsi imyaka 30. Babona rero ko kwivanga mu mikorere y’ibi bihugu no kubikinga ibikarito mu maso, byabyara amahirwe menshi mu ishoramari no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba bitatungurana mu minsi mike Kagame atangiye koherezayo indege ze.

Nema Ange