NYUMA Y’IMYAKA 29 FPR IRACYARWANA NO GUHISHA IKINYOMA CYAYO KU BWICANYI YAKOZE

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Buri mwaka bamwe mu batuye mu Karere ka Ruhango n’abandi baturutse mu bice bitandukanye, baza kwibukira abana n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 i Bweramana, mu nzu yaguzwe n’Akarere hagamijwe gusibanganya amateka y’iyi nzu n’uruhare rwa FPR mu mfu z’abagore n’abana barenga 470 bahiciwe, bakicwa urupfu rubi bikozwe n’abasirikare ba APR nyuma yo gufata umujyi wa Ruhango.

Iyi nzu yaguzwe n’Akarere ka Ruhango iherereye mu Mudugudu wa Duwane, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango. Ni inzu yari isanzwe ari iy’umusirikare witwaga Bandora, ku ngoma ya Perezida Habyarimana Juvénal, ikaba yarabereyemo ubwicanyi bukomeye bwakozwe na APR, umutwe w’ingabo wa FPR, mu gihe uyu musirikare yari yahahungishirije abagore n’abana ngo ahabarindire ariko ingabo za APR zirahatera zimwicana nabo, ndetse zica umugore we n’abana be, ntiharokoka n’uwo kubara inkuru.

Inzira z’ubwicanyi bwa FPR muri Gitarama, Butare na Kibuye

Mu ntangiriro za Gicurasi 1994, abasirikari b’Inkotanyi bari muri Batayo ya 157 yayoborwaga na Komanda Fred Ibingira (Uyu munsi ni Général) yafashe ikigo cya gisirikare cya Gako, mu Karere ka Bugesera, ihita ibona ko ifashe ahantu h’ingirakamaro hashobora gutuma ifata Umujyi wa Kigali ihereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo bwayo, byanze iyi Batayo ihabwa amabwiriza yo kunyura mu gice cy’Amayaga yambukiye ku Kiraro cya Rwabusoro cyari cyarubatswe n’umuzungu witwaga Shitowa, abahaturiye bose bari bamuzi. Ku ikubitiro Inkotanyi zo muri iyi Batayo zari zahawe amabwiriza yo kwinjira muri Kigali zinyuze i Nyamata zigahingukira i Gahanga ya Kicukiro, ariko icyiciro cya mbere cyayo cyagabye igitero cyahise kiraswa n’abasirikari ba FAR bari ku i Rebero. Inkotanyi zahawe amabwiriza yo gusubira inyuma zikajya kunyura ku Ruhuha rwa Ngenda, ariko ku bw’amahirwe make zisanga abasirikare ba FAR babimenye bahita baca ikiraro cya Rwabusoro. Kuva uwo mwanya hatanzwe amabwiriza ko abasirikare b’Inkotanyi bazajya bambukira ku migozi bagakwira igice cyose cy’Amayaga bakica abantu kugira FAR irangare, Inkotanyi zihite zifungurirwa amayira ane akomeye:

  • Inzira ya mbere yari ugufungura inzira ya Muyira, ukazamuka Nyakibungo, Mulinja na Kayanza werekeza Gasoro na Mugandamure no ku kindi gice cya Gatagara, Gihisi na za Mpanga bityo hagafatwa Umujyi wa Nyanza, hakaba hanirinzwe ko ingabo za FAR yakoresha umusozi wa Rwabicuma ngo zirase Inkotanyi.
  • Iya kabiri yari ukwambukira Ntongwe na za Mugina werekeza Ruhango na Byimana ku misozi ya Mukingi hirindwa ingo ingabo za FAR yakoresha imisozi ya Saruheshyi na Kanyarira zikarasa Inkotanyi, bityo zigafata Kabgayi na Gitarama mu buryo bworoshye, ibirindiro bigashyirwa Rugobagoba ya Musambira kugira ngo Inkotanyi zitandukanye Kigali na Gitarama, ibindi bigashyirwa mu Ruhango kugira ngo zitandukanye Gitarama na Nyanza noneho ingabo za FAR zigakwira imishwaro zabuze abazunganira, zabuze n’amasasu.
  • Iya gatatu yari ugufungura inzira ya Kibirizi na Ntyazo ukazamuka Bugali na Ruyenzi werekeza ahitwa Cyegera na ISAR-Songa na ISAR-Rubona bityo Inkotanyi zikaba zitandukanyije Nyanza n’Umujyi wa Butare.
  • Inzira ya nyuma yari ukwambukira ku Mayaga, ukanyura Mugusa, Musha, Save, Ndora, Muganza, Mugombwa, Nyaruhengeri, Kibayi na Nyaruteja, Inkotanyi zigahita zifata umuhanda Butare-Akanyaru, Umujyi wa Butare ugasigaramo hagati, bigatuma ifatwa byoroshye. Icyari kuba gisigaye ni uko Inzirabwoba za FAR zikizwa n’amaguru zikerekeza Kibeho na Ndago kuko ho hari hakiri muri Zone Turquoise, ariko iyi nzira yaragoranye cyane kuko Umujyi wa Butare warimo ikigo cya gisirikari, icya jandarumori ndetse n’Ishuri rya ESSO, Komanda Ibingira ategeka kuba baretse gufata Umujyi wa Butare.

Muri izi nzira zose uko ari enye, Inkotanyi zakoze amabi menshi kuko nka Muyira na Ntyazo zahishe abarenga ibihumbi 80, ariko muri iyi nkuru turagaruka cyane ku gice cya Batayo ya 157 cyanyuze mu nzira ya 2 ariyo yari kwambukira i Ntongwe na Mugina. Izi nizo zakoze ibara mu Ruhango, zica abagore n’abana i Murama ya Gitwe, zica abihayimana i Gakurazo mu Byimana ya Mukingi, zica imbaga itabarika mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama yose, ntizanyurwa zikomereza no mu bice bya Butare na Gikongoro, hose imirambo yuzura imisozi. Ubu bwicanyi rero bwasigiye icyasha gikomeye FPR ku buryo buri munsi ihora irwana no guhisha ikinyoma.

Bishwe ari abanyantegenke badafite kirengera kubera ubugome bwa FPR

Ku itariki ya 17/05/1994, ubuyobozi bwa Perefegitura ya Gitarama bwatanze amabwiriza yo gukaza umutekano kuko Inkotanyi zari ziri hafi kugera mu Ruhango. Ababurugumesitiri bamwe babitwaye intambike bumva ko igisubizo cyo kurwanya FPR ari ukwica abagabo b’Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya no ku nsengero zitandukanye, kugira ngo Inkotanyi nizihagera zizabure abagabo n’abasore bazazitiza amaboko. Ni uko uwari Burugumesitiri wa Komini Murama, Jean Damascène Rutiganda, yahise akoresha inama i Murama, mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 18/05/1994, ashishikariza abatarahigwaga kujya kwica ariko biranga kuko Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abadivantisite rwa Nyabitare bari bihagazeho cyane, bafite intwaro za Gakondo, bituma Burugumesitiri Rutiganda asaba ubufasha abasirikare, kuri 19/05, baraza bavangura abagabo n’abagore n’abana, abagabo bategekwa kwerekeza i Kabgayi, ubyanze wese akaba ahisemo Inkotanyi bityo akaba agomba kwicwa. Abagore n’abana bose hamwe barenga 470 bakusanyirijwe mu nzu ya Bandora wari umusirikare wa Habyarimana, kugira ngo baharindirwe kuko yari afite imbunda, ariko umunsi wakurikiyeho kuri 20/05/1994, Inkotanyi zahise zohereza abasirikare bayoboye na Lt Murangwa, baraza bahasanga Bandora, wari waratorotse igisirikare ajya kurinda umuryango we, abanza kurasana n’Inkotanyi ariko zimurusha ingufu, zimwicana n’umugore we, nawe wahigwaga muri jenoside, zica abana be bose, ndetse zica n’abandi batutsi bose bari bahahungiye, bajugunywa mu byobo byari byaracukuwe habumbwa amatafari yubatse iyo nzu. Hafashwe amafoto akwirakwizwa mu binyamakuru ko ingabo za FAR zica abana n’abagore.

Hashize imyaka 24, iyi mirambo ikiri muri ibi byobo kuko abaturage bari bazi ko ubu bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi, ku ruhande rwa Leta rukabyita ibyaha byakozwe n’abasirikare ku giti cyabo kandi babihaniwe. Ubutegetsi bwa FPR kandi bwari bwarafashe ubu bwicanyi kimwe n’ubwabereye i Kibeho ya Nyaruguru ndetse n’abihayimana biciwe i Gakurazo mu Byimana, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 05/06/1994, kuko bose bishwe n’abasirikare bo muri iyi Batayo 157, yari iyobowe na Komanda Fred Ibiringira. Ababuriye ababo muri ubu bwicanyi bwa FPR bwo ku itariki ya 20/05/1994, bakomeje kujya bajya kubibuka bihishe, bigeze mu 2018, ubutegetsi bwa FPR buvuga ko bwamenye amakuru y’uko aba bagore n’abana bishwe n’Interahamwe, nabo bahita bitwa abarokotse jenoside, ndetse imibiri yabo irimurwa ijyanwa mu rwibutso rwa Nyanza, ruri mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Mujyi wa Nyanza, kugira ngo bizajye bigora bene bo kubibuka, kuko urugendo rwahise ruba rurerure,

N’ubwo bwose FPR yashatse gusibanganya aya mateka, abaturage bahaburiye ababo bakomeje kuza kwibukira ya nzu aho kujya i Nyanza ahajyanywe imibiri y’ababo, bituma muri uu mwaka ubwo hibukwa jenoside ku nshuro ya 29, Leta yoherezayo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, n’abamuherekeje bahurira kuri ya nzu, bahavugira amagambo atagize aho ahuriye n’ukuri kuzwi n’abaturage. Minisitiri Bayisenge yagize ati: “Turazirikana ubugome ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugamije kurimbura Abatutsi. Uhereye ku mugore, we soko y’ubuzima, kuko aratwita, akonsa ndetse agatanga uburere bw’ibanze, kugeza ku mpinja na zo zarishwe, nyamara nibo buzima bw’ejo hazaza.”

Kuva icyo gihe, Akarere ka Ruhango kategetswe kuyigura, gaha ingurane ba nyirayo, bayivamo baragenda, ariko ingurane bahawe yagizwe ibanga na n’ubu, byose nta kindi kigamijwe uretse kuba FPR ikirwana n’ikinyoma ku bwicanyi yakoze aho yagiye inyura hose, mu rwego rwo gusibanganya aya mateka. Ubu iyi nzu isigaye yitwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi mbere ya 2018 siko byari bimeze. Ku rundi ruhande FPR yananiwe kurinda ikinyoma cyayo kugeza ku ndunduro, none yatangiye kuyobya urubyiruko ngo rujye ruhangana n’abatavuga neza Leta ya Kigali, kandi abo Leta yita ko bayivuga nabi, batayikunda, bayirwanya ndetse bashaka ko ivaho, ni abantu bose batinyuka kwerura bakavuga aya mateka mabi yasize aho yagiye inyura hose, ikahakora ubwicanyi bw’indengakamere nk’ubu bwabereye i Murama hafi y’i Gitwe, ubwabereye i Gakurazo hicwa abihayimana, abiciwe i Kibeho n’ahandi. Mu rwego rwo gushora urubyiruko ku rugamba rw’ikinyoma ku bwicanyi FPR yakoze aho yagiye inyura ihose, Leta ya FPR irakangurira urubyiruko icyo yise “kubaka ubudaheranwa no guhangana n’ingaruka za jenoside”, inarusaba gukumira icyatuma jenoside yongera, nyamara ntirerura ngo itangaze uruhare yayigizemo.

Urugero rwa vuba ni ubutumwa bwatanzwe ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kigali, aho urubyiruko n’abayobozi batandukanye bahuriye mu gikorwa cyiswe “Ku Gicaniro 2023” cyateguwe n’umuryango Peace and Love Proclaimers. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umwanya wo kunamira no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside. Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Jean Népo Abdallah Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rugomba gukomeza kwibuka amateka yaranze Igihugu, baharanira ko Jenoside itasubira ukundi. Yagize ati: “Kugira ngo urubyiruko muteraniye hano mutahane umukoro, ndagira ngo tuganire. Ndagira ngo dutekereze gukomera ku ndangagaciro, kutarangara.” Yakomeje agira ati: “Ndashaka gushishikariza urubyiruko rwacu kumenya amateka y’igihugu cyacu kugira ngo ruzabashe kujya mu nshingano no kuzuzuza, kandi mu budakemwa n’ubunyangamugayo”. Dr. Utumatwishima yavuze ko umusanzu w’urubyiruko ari ingirakamaro ku muryango nyarwanda kandi igihugu kizakomeza kubashyigikira kugira ngo ubutumwa butambutswa n’urubyiruko bugere kure. Abari aho nabo bagize icyo bavuga ariko ukabaona ko bose batera ikirenge mu cya FPR, ahubwo bayifasha gukomeza guhishahisha ukuri kw’ibyabaye, kuko n’uyu Utumatwimashima, uherutse kugirwa Minisitiri, abizi neza ko ababyeyi be n’umuryango we biciwe n’ingabo za Kagame mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ubwo yari ari ku shuri rya ES Musanze, mu 1998, mu kiswe intambara y’Abacengezi, ageze iwabo yisanga asigaye ari nyakamwe, none FPR imuhaye impozamarira imugize Minisitiri, atangiye gushora urubyiruko mu kinyoma cyayo.

Irakoze Claver umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba n’umwanditsi w’ibitabo avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside ingaruka zibageraho. Ati: “Sinumva ko nakunzwe nk’uko nari gukundwa kuko umubyeyi wanjye umwe yarishwe, undi asigarana gakomeye.” Yongeyeho ko urubyiruko rwinshi rufite ikibazo cy’uko rudahabwa amahirwe yo kumenya ukuri ku byabaye ngo rubashe guhangana n’abayipfobya na cyane ko urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma yarabaye, ariko ingaruka zirugwaho.

Umuyobozi Mukuru wa Peace and Love proclaimers, Israel Nuru Mupenzi yavuze ko habayeho guhuza imbaraga, abapfobya Jenoside batsindwa. Yagize ati: “Twebwe rubyiruko rwejo hazaza dushyize hamwe twarandura ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira uruhare rw’urubyiruko mu guharanira amahoro no guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu1994.” Ese hatabayeho kwirengagiza, Mupenzi azi ko urubyiruko rwigishijwe bingana iki ku buryo rufite ubushobozi n’ubumenyi ku kuri kw’ibyabaye, ku buryo rwabasha kuvuguruza ufite ukuri yabayemo ku mateka mabi yatejwe na FPR?

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Abdul Karim Harelimana, umenyereweho guhora abyinirira ikinyoma cya FPR, akaba yari anahagarariye Umunyamabanga Mukuru wayo, Wellars Gasamagera utarabonetse, yavuze ko ibyo kwigira ku Nkotanyi ari byinshi cyane, kandi ntawuhejwe, kuko umuco wo gukotana, gukotanira icyiza, gukotanira igihugu, ari iby’Abanyarwanda. Yongeyeho ko ingengabiterezo ya RPF ari ugukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi igomba kuba iya buri wese. Gusa ibi yabivuga aziko abwira injiji, kuko uretse kuba FPR yaramugaburiye muri iyi myaka 30 akaba amaze kurengwa nta kindi ayiziho.

Harelimana wamaze kwimurira ubwenge mu gifu, akibagirwa akabunnya, agahebwa guhagarira u Rwanda muri Indonesia, yabwiye urubyiruko ko ari zo mbaraga z’igihugu kandi ko rufite inshingano yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhakana n’abapfobya jenoside. Nyamara uyu musaza ushaje nabi arabizi ko n’iryo korabuhanga abwira urubyiruko ari uguca umugani ku manywa kuko icyo rwatoje ni ugutukana nk’abashumba.

Remezo Rodriguez