GUTABARIZA ABANA BABIRI BAGIZWE IMFUBYI NA FPR NYAMARA BAGIFITE ABABYEYI

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Abanyarwanda baciye umugani ngo “akabi gasekwa nk’akeza”, barongera ngo “akaje karemerwa”. Akarengane FPR yashoye ku Banyarwanda karenze igipimo kagera aho gahinduka nk’indirimbo, aho intero ari nta yindi, inyikirizo ari imwe, aho uciye hose uhura n’abarira ayo kwarika, ukibaza amaherezo ukayabura.

Inkuru y’akamenamutwe iherutse gutangazwa n’abaturage bo Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, , Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kawuhunde, batangarije Radio & TV10 ni uko hari abana babiri, bafite imyaka 7 na 12 y’amavuko , barimo kwibana mu nzu bonyine, nyuma y’uko ababyeyi babo bafunzwe mu bihe bitandukanye, ariko bombi bakaba bafunzwe ku mpamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwo muri ako gace. Uku kuvuguruzanya kwateye amakenga Umunyamakuru anyarukirayo.

Umunyamakuru yigereye kuri uru rugo, asanga koko ari ukuri aba bana bibana mu nzu, ashaka kumenya imvo n’imvano y’uburyo ababyeyi babo bafunzwe, ariko ibyo abaturanyi b’uru rugo bamubwiye ni akumiro.

Bijya gutangira habanje gufungwa umugabo, se w’aba bana ashinjwa gukubita no gukomeretsa, abanza gufungirwa ku Kagari ka Kagugu abura umushinja ko yamukubise, maze aho kugira ngo bamureke atahe, ajyanwa gufungirwa mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) cyo kwa Kabuga, i Gikondo, biba inkuru y’incamugongo kuko abaturanyi be batumvaga ukuntu umugabo ufite umugore n’abana babiri yitwa inzererezi, kandi afite aho hatuye hazwi, ndetse akaba yubahiriza gahunda za Leta zose FPR yamushyizeho. Abaturanyi bemeza ko uyu mugabo asanzwe ari inyangamugayo, ntiyigeze agira ikibazo cyo kwishyurira mutuelle de santé umuryango we, amafaranga y’irondo, amafaranga y’isuku, umusanzu w’uburezi, n’andi yose asabwa, kandi yose akaza yiyongera ku nshingano zo gutunga umuryango, kwishyura inzu, kurihira abana amashuri, kubambika no kubabonera ibindi byose bakenera, abikesha akazi k’ubuyede asanzwe akora. Intandaro yo gufungwa k’uyu mugabo yabaye ko umwe mu bayobozi b’Umudugudu yaje kumwaka umusanzu wa FPR, awumuha atagoranye, ariko iyo ngirwa-muyobozi irayirira, basomye abatanze amafaranga mu nteko y’abaturage, asomwa nk’utarayatanze, aratungurwa, agize ngo arabaza uko byagenze, bamusaba kwerekana uwo yayahaye, aramwerekana, uwayakiriye ntiyabihakana cyangwa ngo abyemere, ahubwo asaba ko uwo mugabo yaba afungiye mu Kagari ka Kagugu, ikibazo cye bakaza kukigaho inama irangiye.

Inama yarabaye irarangira, abaturage barataha, umugore wa wa mugabo abyuka ajya kureba umugabo we, amushyiriye n’ikote ry’imbeho, kuko yari yaraye amutegereje, aziko ari butahe, ariko burinda bucya adatashye, yigira inama yo kuzindukira ku Kagari, ngo amenye uko byifashe, atungurwa no kubwirwa ko umugabo we yajyanywe mu nzererezi, azira ko yaraye arwanye n’abanyerondo, agakomeretsa umwe, ariko ababajije uwakomerekejwe ntibamumubwira, bamubwira ko uwakubise umunyerondo umwe, aba akubise abanyerondo bose bo mu gihugu, umugore abura uko abigenza, ajya kurebera kwa Kabuga ntibamuha umugabo we, arataha, atangira kubaho nabi, arwana no kumesera abantu kugira ngo abashe kubona ibitunga umuryango.

Inzu abana bibanamo!!!!

Nyuma y’amezi arenga abiri uyu mubyeyi arwana no kurera abana be wenyine, yumvise abakomanga mu gicuku, akinguye asanga urugo rwe rwagoswe n’abanyerondo, bamwaka amafaranga y’umutekano, angana na 1000 FRW, ababwira ko ntaho yayakura mu gihe umugabo wayashakaga bamufunze bamurenganyije. Nta kubitekerezaho bahise bamufata, bajya kumufunga, abana basigara mu nzu bonyine muri iryo joro.

Aba bana bibana bonyine mu nzu umunyamakuru yabasanze mu kazu gatoya k’icyumba kimwe na salon, ubwo bari bavuye kwiga babura icyo bashyira mu nda, baricara batangira kurira ayo kwarika, biba ngombwa ko abagurira imigati na Fanta kugira ngo babanze batuze, babashe kumubwira uko babayeho.

Umwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko wabaye nk’ufata inshingano z’umubyeyi kuko ubu ari we uri kurera umuvandimwe we w’imyaka 7, yavuze ko se amaze igihe kirenga amezi abiri afunzwe, ashinjwa gukubita no gukomeretsa, naho nyina akaba agiye kumara icyumweru atawe muri yombi azira kudatanga 1000 FRW y’umutekano, none bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo.

Uyu mwana mukuru w’umukobwa utangiye gupfundura amabere yagize ati: «Maman bamutwaye ari ninjoro ntiyagaruka, kandi na papa yari amaze igihe kinini afatiwe mu nama y’Umudugudu yabereye ku kagari ka Kagugu. » Yakomeje agira ati: « Tubayeho nabi kuko turya ari uko tuvuye gusabiriza, hakaba n’igihe tubibura, tukabwirirwa, tukanaburara.». Impungenge zahise ziba nyinshi ku munyamakuru kuko yibazaga ukuntu umwana w’umukobwa w’imyaka 12 afata inshingano zo kuyobora urugo, akararana na gasaza ke mu nzu idafite umutekano uhagije, ku buryo uwashaka kubagirira nabi wese bitamugora, anibaza igihe hagize ikibabaho uwabibazwa bimubera urujijo.

Umunyamakuru yagerageje kwegera abaturanyi b’uru rugo bamuhamiriza ko koko ababyeyi b’aba bana bafunze kandi ko abana babayeho nabi. Aba baturanyi bavuga ko n’ubundi uyu muryango utari ufite amikoro ahagije kuko umugabo yari asanzwe akora ibiraka by’ubuyede naho nyina agaca incuro, aho yirirwaga azenguruka mu ngo ashaka ibiraka byo kumesa, ubundi agakorera isuku abaturanyi, bakabaho batyo.

Umwe muri aba baturanyi uvuga ko anyuzamo agaha aba bana icyo kurya, ariko ko ngo na we nta bushobozi buhagije afite, kuko n’abana be kubabonera icyo barya biba ari ihurizo, asaba ko ababyeyi babo bafungurwa cyangwa ubuyobozi bukaba bwamwunganira mu kwita kuri aba bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Vuguziga Charles, yabwiye Radio & TV10 ko iki kibazo batari bakizi, ariko ko nyuma yo kukimenya bahise bavugana n’abo mu muryango w’aba bana kugira ngo babe babitaho ku buryo n’iyo haboneka ubufasha bwanyuzwa mu muryango wabakira.

Icyatangaje abaturanyi b’uyu muryango ni uko yavuze ngo ikibazo ntibari bakizi, kandi ibikorewe mu Midugudugu no mu Tugari, ari we baha raporo. Ikindi cyasekeje abantu ni uko yahakanye ko umwe mu babyeyi b’aba bana (umugore) uherutse gufungwa, yaba yarazize kudatanga 1000 FRW, ko ahubwo bombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urugomo. Yagize ati: « Se wa bariya bana yafungiwe gukubita no gukomeretsa naho nyina yararwanye nawe baramufunga, bamufungiye umutekano muke. » Ikindi cyatunguye abantu ni uko umunyamakuru yamubajije aho aba babyeyi bafungiye, akavuga ko atari we ushinzwe kuhatangaza. Ibi rero byazamuye amarangamutima ya benshi kuko kumva Gitifu w’Umurenge atinyuka kuvuga ko adashinzwe kumenya aho abaturage ashinzwe bafungiye, biteye agahinda no kwibaza byinshi. Kumva umuntu uri ku rwego rwa Gitifu abeshya ibintu bizwi n’abaturage bose nabyo ubwabyo bikojeje isoni.

Niba umugabo yarakubise agakomeretsa kuki atajyanywe mu rukiko, ahubwo akajyanwa mu nzererezi? Kuki se hatagaragazwa uwo yakubise akanamukomeretsa? Umugore se we yarwanye nande?

Gitifu ubeshya nkuko ahumeka

Abantu batandukanye basesenguye iyi mvugo ya Gitifu bumvise ari ibihambano bidafite aho bihuriye kuko yabwiye Radio &TV10 ko umugore yarwanye bakamufunga, nyamara ku munsi wabanje yari yabwiye Flash FM ko uyu mugore yafatiwe mu buraya. Ubwo kandi yavugaga ibyo Gitifu w’Akagari ka Kagugu yari yabwiye Igihe.com ko uyu mugore bamufashe acuruza ibiyobyabwenge, asagarira abashinzwe umutekano, arabarwanya, bituma bamufata baramufunga.

Aha rero niho uhita wibaza ukuntu izi ngirwa-bayobozi zitangaza ibitandukanye ngo urugomo, kurwana, uburaya, ibiyobyabwenge n’ibindi. Ese abaturage babyumva bazafata ikihe bareke ikihe? Iyo ubyumvise uhita unibaza niba ibi byose uyu mugore yarabikoreraga iwe mu rugo aho bamukuye mu gicuku bikakuyobera.

Aba bana ni abo gutabarizwa kuko babayeho mu bubare bukabije, bakaba basabiriza nk’imfubyi, kandi bari bafite ababyeyi babo bari bashoboye kwita ku muryango wabo. Birababaje kandi biteye agahinda kumva ingirwa-bayobozi FPR iba yarakwirakwije mu baturage ari bo bahindukira bagahonyora uburenganzira bw’abaturage b’inzirakarengane, badasanzwe bariho mu buzima bifuza.

Kuba agatsiko ka FPR kirirwa kabeshya ngo umuturage ku isonga nyamara kagaca inyuma kakamusonga, wibaza igihe bizashyirirwaho irengero bikakuyobera. Bitangira hari abumvaga ubugome bwa FPR butabareba, bakumva ko bari ku ibere, ko bageze iyo bajya, ariko igihe cyarageze ukuri kujya ahagaragara, babona ko nta n’umwe irebera izuba, icyo ireba ni inyungu zayo gusa, ititaye ku mibereho mibi abaturage babayemo.

Twongeye gusaba twinginga ngo buri wese ufite umutima utabara arebane ijisho ry’impuhwe aba baziranenge. Kuba babayeho nk’imfubyi kandi bafite ababyeyi birababaje cyane, ariko si ryo herezo ryabo. Nabo bashobora kubaka ejo hazaza habo. Turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu no kurwanya akarengane gukora uko bashoboye bakamenya aho aba babyeyi bafungiye, bakabona ubutabera buboneye, FPR n’abambari bayo babimye, bakongera bakubaka umuryango wishimye bagakomeza kurwana n’ibibazo byabo.

Constance Mutimukeye