IBIHEMBO BYA FPR BIRAZWI: KALISA MBANDA AHAWE ICY’URUPFU.

Spread the love

Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane

Abakurikiranira hafi ibyo mu Rwanda bamaze gusobanukirwa neza ko abo FPR yica baba bari mu byiciro byinshi ukurikije icyo ibaziza, ariko iby’ingenzi ni bitanu:

(1) Umuntu wese FPR iba ishaka gutwara imitungo ye   iramwica kugira ngo iyimunyage ;

(2) Umuntu wese wamaze gusobanukirwa amabi FPR ikorera Abanyarwanda, agatinyuka kuyavuga ku mugaragaro, aba akatiwe urwo gupfa ako kanya ;

(3) Umuntu wese FPR yakoresheje mu nyungu zayo, igihe cyagera ikaba itamukeneye kandi abitse amabanga yayo, uwo aba agomba kwicwa ;

(4) Umuntu wabaye intangarugero akaba akunzwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, FPR iramwica kugira ngo ikomeze ivugwe yonyine ;

(5) Abaturage batuye mu gace runaka FPR iba ikeka ko nibica byitirirwa abayirwanya, ikabona urwitwazo rwo guteza intambara, nabo barapfa.

Ibi ni ibice bitanu by’ingenzi duhisemo kuvuga kuko nibyo byiganje ariko imfu ziterwa na FPR ziri ubwoko bwinshi cyane ku buryo utazivuga ngo uzirondore. Kuba tuvuga ubwoko bw’izi mfu, ntituyobewe ko hari imfu ziterwa n’indwara cyangwa izindi, ariko ingero z’abapfa zigaragaza ko FPR iba izifitemo uruhare runini kugeza n’aho umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel yapfuye arengeje imyaka 100 ariko yarapfuye abantu bagira bati : « Nta wamenya, wasanga FPR yamuhitanye kugira ngo isibanganye amabanga yari amaze kumenya ».

Ikimaze kumenyerwa ni uko imfu FPR igiramo uruhare zose zitangazwa mu buryo busa.

Muri buri gice twavuze haruguru hagenda habonekamo ingero nyinshi cyane, na cyane ko inkuru zitangaza izi mfu ziba ari zimwe. Iyo hadahimbwe impanuka z’ikinamico, bitangazwa ko kanaka yishwe n’urupfu « rutunguranye ». Imfu zimaze iminsi zivugwa cyane harimo urw’umunyamakuru akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ijwi ry’abativugira, Ntwali John Williams na Dr. Fabien Twagiramungu ni ingero zifatika zitiriwe impanuka kandi ari imfu zateguwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rupfu rwa Prof. Kalisa Mbanda, uherutse kwicwa, nta kindi azira uretse amabanga menshi yari abikiye FPR-Inkotanyi.

Uyu muhanga waminuje mu by’ubuhinzi, yavanywe muri za kaminuza zitandukanye aho yigishaga, ajyanwa muri politiki na FPR, maze agirwa Perezida wa Komisiyo y’Amatora, akoreshwa itekinika, karahava. Yari asimbuye undi wazobereye mu itekinika witwa Prof. Karangwa Chrysologue, nawe wabaye icyatwa mu gutekinika amatora, ariko bose bagahurira ku kuba amashuri yabo, igice kinini baracyize muri DR Congo, bakaba bazwiho ubuhanga butangaje mu gutekinika, kugeza aho bemeza ko Perezida Kagame yatowe hejuru ya 99% kandi babizi neza ko nta matora yabaye ahubwo habaye ikinamico ryitwa «Ubukwe ».

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023, nibwo humvikanye inkuru isanzwe imenyerewe y’uko Prof. Kalisa Mbanda yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), nyamara Igihe.com cyatangaje iyi nkuru y’urupfu rwe, ntikigeze kivuga ko ko ku wa Gatatu no ku wa Kane uyu mugabo yari muzima, ku wa Gatanu akazindukira ku rwuri rwe agafatirwayo, akajya kwa muganga yijyanye, ariko yagerayo agahita apfa, bikitwa urupfu « rutunguranye ». Iyo bavuga se ko twa tuzi bamuhaye ari « ubutaraza » ? Yari kurara ate se kandi FPR itamushaka mu matora ya 2023 n’aya 2024 ?

Nyuma yo kumva iyi nkuru y’urupfu abasesenguzi batandukanye batangiye kwibaza ukuntu Igihe.com cyanditse ngo « azize uburwayi butamaze igihe kinini ». Ibi se si ukujijisha kugira ngo ubyumvise bwa mbere akeke ko yari amaze iminsi arwaye, kandi ari FPR yamwishe? Kuki se batavuze ngo « yaje ku bitaro yigenza, ageze kwa muganga ahita aremba, nyuma arapfa ? » Ibi rero nta kindi ni ugutera urujijo.

Ntibitangaje kuba iyi nkuru isa n’iy’abandi bose : Abibuka urupfu rwa Senateri Mucyo Jean de Dieu, yagiye ku kazi ari muzima, bamusanga yaguye kuri escalier, uwari Umunyamabanga wa Leta Christine Nyatanyi wari inkoramutima ya FPR yapfuye atarwaye, Depite Jean Désiré Nyandwi nawe yapfuye atarwaye kugira ngo ave mu Nteko, abererekere Bitunguramye Diogène, akaba na mukuru wa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wari waranze kugaruka mu Rwanda, ariko yakumva ko mukuru we yabaye umudepite, akemera kuva mu bususuruke bwa Banki y’Isi, akemera kuza mu muriro utazima wa FPR, n’abandi n’abandi bagiye bapfa, imfu zabo zigatangazwa zityo. Nyamara wasesengura neza buri rupfu rukagira icyiciro.

Izi ni ingero nke cyane z’abagiye bazira kuba babitse amabanga ya FPR, zikaba zisa neza neza n’urwa Prof. Kalisa Mbanda, ibinyamakuru byinshi byavuze ku rupfu rwe, ariko bikavuga biziga, kuko byari bibizi neza ko FPR irufitemo uruhare. Hari n’abandi bake bagiye bibaza ngo « Ese uyu azize iki ko yari inshuti y’akadosohoka ya FPR ? », ariko bakibagirwa ko « Umukunzi w’impyisi ari we irya mbere », ibindi bikaba ikinamico. Barangiza ngo yazize urupfu rutunguranye ??? Ibi nta kuri kurimo, ni ikinamico imenyerewe.

Prof. Kalisa Mbanda nyuma yo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaza kuyobora ishami ryayo rya ISAE Busogo, ubu isigaye yitwa UR-CAVM, apfuye yari amaze igihe kinini ari umuyobozi w’icyubahiro wa ULK. Kuba yaragizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora byamukururiye umwaku ukomeye, kuko yahise ahana igihango n’itekinika rya FPR, amenya itekinika ry’amatora none rimukozeho. Kuba yarishwe birazwi !

Mbere y’uko Prof. Kalisa Mbanda ashyingurwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23/01/2023, ijoro ryo ku Cyumweru ryari ryahariwe kugaruka ku mateka yamuranze, aho byavuzwe ko yavukiye i Murambi muri Rulindo, avuka ari imfura mu muryango wa Gatete André na Mukanyonga Joséphine, nyuma aza gushakana na Iribagiza Rose babyarana abana bane, akaba amusize afite imyaka 73.

Abamuzi bavuze ko yize i Mugambazi kugeza mu 1955, atsinda neza ajya mu cyiciro rusange muri Collège Saint André, akirangije ajya gukomereza muri Ecole des Sciences de Musanze, ariko ahiga uwa kane n’uwa gatanu gusa kuko akigera mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yahise afungirwa muri Gereza ya Ruhengeri aza kwimurirwa mu ya Kigali yitwaga 1930, ahavuye abona akazi ko gucunga umutungo muri SOMUKI, Sosiyete y’Ababiligi yacuraga amabuye y’agaciro, ariko agahora ababazwa n’uko atagira diplôme.

Prof. Kalisa Mbanda abaye nka Bagabobarabona wahetse impyisi bikarangira imutamiye.

Andi makuru atavugwa n’umuryango we ni uko yacunze ku jisho Ababiligi maze amafaranga yacungaga ayakenyereraho, yerekeza mu cyitwaga Zaïre, agezeyo ahita ahindura izina, uwitwaga Kalisa Jean Pierre, ahinduka Kalisa Mbanda, Ababiligi bamubura batyo, itekinika riramwokama kugeza ubwo anywanye n’impyisi FPR, none birangiye imwirengeje, imuhoye ko yashatse gusohoka mu gihugu, yakwaka uruhushya, FPR igakeka ko ashaka guhunga, akajya kuvuga amabi ikorera Abanyarwanda, ubwo urwe ruba rwageze.

Mu gusobanura uburyo itekinika ryamwokamye kuva kera, abamuzi bavuga ko akigera muri Zaïre yabonye ishuri muri Athénée Royale de Goma, aho yigaga Math-Physique, ariko mu kurangiza bivugwa habayeho kuriganya amanota, ahita ahungira i Burundi yigayo imyaka ibiri ya mbere ya kaminuza, abonye ko ahigwa na benshi ahita yigira i Kinshasa akomerezayo amashuri ye, kugeza ubwo yaje kujya mu Bubiligi yiga Masters ebyiri icyarimwe, atangira kubonwa nk’udasanzwe, agirwa umwarimu muri Louvain-la-Neuve.

Nyuma yabonye gutekinika byanze yigarukira i Kinshasa, yigishayo, ari naho yaje kumenyanira n’abambari ba FPR, biciye mu mugore we, Iribagiza Rose, bari baramenyanye, mu 1974, nawe wigaga i Kinshasa, birangira agarutse mu Rwanda akomeza kuba umwambari wa FPR aho yagiye ayihagararira muri za kaminuza zitandukanye, mu mpera za 2012, FPR imugororera umwanya w’itekinika mu kuyobora Komisiyo y’amatora, kuko abambari ba FPR bari babimuziho, bikaba biri mu byaranze ubuzima bwe kuva yakwiba SOMUKI agahungira i Goma, akahava ajya i Bujumbura- Kinshasa-Buruseli-Kinshasa-Kigali, none FPR ntimuhaye amahirwe yo gusazisha umupfakazi w’imyaka 73 n’abana bane : Nshuti, Tunga, Ingabe na Nicole Umutoni.

Andi makuru twabashije gucukumbura ni uko mu itekinika ryokamye Kalisa Mbanda, yageze aho atuye maze aracengera, acinya inkoro karahava. Abo bari baturanye mu Isibo y’Inyamibwa bavugaga bigitangira uyu mugabo yaperereje amenya aho Mutangana Jean Bosco, wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, atuye, akihamenya atangira kujya amutura inzoga, amubwira ko ari inzoga z’urukundo.

Byamaze kuba inshuro nyinshi imiryango iramenyana birangira bakoze itekinika ryo kwimura umuturage wari warasigiwe ubutaka na bene wabo, bwitwa imitungo yasizwe na bene yo, Kalisa Mbanda aba aturanye na Procureur Général, ahita anamuha inka.

Ubwo yari agikemuye kuko Mutangana Jean Bosco yagiye amuhuza n’ibikomerezwa byinshi byiganjemo abasirikare n’abapolisi bakuru ndetse n’abategetsi bo hejuru. Umubano wa Kalisa Mbanda na Mutangana Jean Bosco wamwinjije mu rubuga rw’abajura bavuzwe mu kwambura ku ngufu postes de santé zubatswe n’abaturage, ubujura bwakoze kuri Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, Gen. Patrick Nyamvumba, wari Minisitiri w’Umutekano, aho izo postes de santé zamburwaga abaturage zandikwaga ku bana ba Kalisa Mbanda, ariko aza kubisohokamo yera kuko ntaho izina rye ryagaragaraga.

Diane Gashumba yagizwe ambassadeur, Mutangana Jean Bosco yoherezwa muri EAC, Kalisa Mbanda aguma mu itekinika ry’amatora, naho Gen. Nyamvumba afungirwa iwe na n’ubu.

Mu buhamya bwa Mutangana Jean Bosco yarabihamije aho yagize ati : « Kuri uyu musozi abantu baho barakundana cyane, ndibuka Madamu we ampamagara ambwira ko umugabo we yitabye Imana, yarambwiye ati ‘‘ andi makuru mabi’’, ndikanga ndamubaza nti ‘‘bigenze bite?’’ Ambwira ko Prof. Mbanda yitabye Imana. » Nyamara se ko yavuze ko abaturage bo kuri uwo musozi bose bakundana cyane, ubwo uwimuwe kugira ngo Kalisa Mbanda atuzwe, nawe arabakunda ???

Mbere y’uko ashyingurwa, kuri uyu wa mbere, igitambo cya misa cyo kumuherekeza cyasomewe muri Paroisse Regina Pacis na Antoine Cardinal Kambanda, maze mu ikinamico yigaragaza aho yagize ati : « Abamuzi mwese muzi ukuntu yari umuntu ugira urukundo n’impuhwe, wicisha bugufi kandi akaba umurezi. Akamenya kubitoza abato, uwo murage rero adusigiye tuwukomeze, wo gukunda Imana no kuyubaha ni ryo banga ryo gukunda abantu no kuba indahemuka. »

Ikinamico yakomeje maze Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasomye ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango we, aho yagize ati : « Perezida wa Repubulika n’umuryango we bamenye inkuru mbi y’uko Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana, tubabajwe n’iyo nkuru mbi kandi twifatanyije na Madamu Mbanda, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi. », yakomeje agira ati : « Prof. Mbanda yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye, abaturarwanda bazahora bamwibukira ku bikorwa bye muri iyo mirimo, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we, bifurije Madamu Mbanda n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana ihe Prof. Mbanda kuruhukira mu mahoro».

Iyi kinamico yose rero nta kindi yari igamije uretse kujijisha abari aho kugira ngo hatagira ukomeza kwibaza ku rupfu rwa Kalisa Mbanda, wabyutse ajya mu rwuri rwe ari muzima, bajya kumva bakumva ngo arapfuye, atari asanzwe arwaye. Uku ni ko bigenda ku bambari ba FPR bose iba imaze kwica ibahora amabanga bazi.

Uyu mugabo Kalisa Mbanda, nta kundi gushidikanya ko yishwe na FPR kubera amabanga yari ayibikiye. Asize umupfakazi, Iribagiza Rose w’imyaka 73, abana bane Nshuti Kalisa, Tunga Kalisa, Ingabe Kalisa na Nicole Umutoni Kalisa, hamwe n’abuzukuru batandatu bose bari bakimukeneye, ariko FPR ntabwo ibyemeye, ihisemo ko asoza urugendo rwe hakaza bazashobora guhangana n’amatora y’abadepite yo muri uyu mwaka wa 2023 ndetse n’aya Perezida yo mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko azaba arimo udushya twinshi turenze udusanzwe, na cyane ko hari abatangiye kunenga ibyo gutora abadepite bashyizwe ku rutonde n’amashyaka rukemezwa na FPR.

Bigaragara ko bizaba ari umuriro !!!

Birababaje kandi biteye agahinda kuba FPR ikomeje kwisasira Abanyarwanda batariho urubanza, nta kindi bazira uretse kuba babitse amabanga yayo cyangwa bakazira kuba bavuga ibyo idashaka kumva, abandi bakazira ko bakunzwe cyangwa bakazira imitungo yabo, hakaba n’abicwa gusa bikitirirwa abandi. Ibi byose rero nta kundi byashira Abanyarwanda bose batitabiriye Impinduramatwara Gacanzigo, kuko ari yo yonyine yatuma habaho u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi.

Dusanga rero bikwiye kuba umukoro wa buri munyarwanda, akabona ko nta wundi wababohora uretse bo ubwabo, kuko byamaze kumenyekana ko nta muntu ubohora undi, iyo amubohoye aramuboha.

Umuringa Kamikazi Josiane.