UMUNYAMAKURU NTWARI JOHN WILLIAMS YAZIZE FPR NTIYAZIZE ABASWERE

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Ubwo ngubwo yazize Abaswere! Bikomoka he ?

Insigamigani ni zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda, zikaba zaragaragariraga cyane mu mivugire, mu migendere, mu myumvire, mu mikorere no mu mibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ijambo “Insigamugani ” ryagendeye ku magambo abiri y’Ikinyarwanda ariyo “GUSIGA ” n’ “UMUGANI ”. Ubuvanganzo buvuga ko umugani ari ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.

Ijambo “Gusiga”, ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu kinyarwanda, aha rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo w’ibihe ibihumbi. “Insigamugani ” yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’imigani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyeho, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, imyururu n’ibindi, naho „„ Ikirari ” kikaba inzira cyangwa inkora ikintu runaka cyanyuzemo. Aha niho hava izina “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI ”, bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki n’iki, ndetse n’uko byagenze.

Bityo rero Insigamigani zirimo ubwoko bubiri bukurikira:

  • Insigamigani nyirizina: Ni ukuvuga izivuga abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame. Ingero ni nyinshi twavuga nka Ntambabazi wa Rufangura wavuze ati: ”Ndatega zivamo”, Rugaju rwa Mutimbo ati: ”Nguye mu Matsa! ”, Nyiramataza muka Rukari ati: ”Ngiye kwa Ngara”, ariko kuri Nkana ya Rumanzi, bakavugira ku muntu bati: ”Arigiza Nkana”, kuri Bajeyi ba Sharangabo bati: ”Yarezwe Bajeyi”, n’abandi n’abandi basize imigani ari abantu bazwi neza igihe babereyeho. Muri aba batanu dutanzeho urugero, batatu babanza babaye abagenuzi b’imigani bo ubwabo, naho abandi babiri babaye imvano y’imigani, ariko icibwa n’abandi bayibakomoyeho.
  • Insigamigani nyitiriro: Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti: ”Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nki’riya Musheru ipfana iki na Mutamu!?“ Inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti: ”Mbatere akari aha! ” Igikeri mu myururu, bati: ”Gikeri utahe n’intashya, kiti mfana iki n’ibiguruka!?” Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Sibyo ubwabyo byivugiye ayo magambo, kuko ibisimba ntibivuga.

Duhereye kuri iyi nshoza (définition) n’ubwoko (types) bw’insingamigani, mu Kinyarwanda hari insigamugani igira iti: “Yazize abaswere! ” Uyu mugani bawuca iyo babuze agashweshwe k’icyo umuntu yazize, kandi yapfuye bakamuhamba. Nibwo babura uko babikika bagapfa kuvuga bati: ” Yazize abaswere! “

Wakomotse kuri Kiranga cya Sagashya w’i Magu na Rugarika (i Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi); ahasaga mu mwaka w’i 1600. Uyu Kiranga yari umwega akagira mubyara we Nyirandama mwene Mwungawo nawe w’umwega, wari wararongowe na Mugarura w’umutsobe, amutuza i Kinyambi hagati ya Nkoto n’ibisi bya Sheli na Butera, ariko Mugarura akagira urundi rugo i Bunyonga bwa Kayenzi (Kamonyi).

Kiranga yaje kwaka ubuhake kwa Mugarura aramukundwakaza, bituma yigarurira umugore we, Mugarura abimenye, ashyiraho ingenza zibafashe Kiranga ahubukana icumu yica umutsobe ahita ahunga. Abatsobe basanze gutera Abega bakajya guhora inzigo basanga batabishobora bahitamo kuregera Umwami Mibambwe Gisanura, ariko Mugarura aratsindwa kuko yabuze abagabo, umwe mu Bega yongorera umwami ati: “Ca iteka rica inzigo, ubwo uwo mutsobe yishwe n’abaswere ntiyishwe n’Abega”, imvugo bayihindura urw’amenyo, ariko umwami aca inzigo, Abatsobe babura uko bahora inzigo, ariko abakomotse kuri Kiranga bose barakomera, bagira inzu y’Abaswere bitwa “Abega b’Abaswere”. Kubera ko urupfu rwa wa mutsobe wapfuye rutagize inkurikizi, rubanda bagendeye kuri ya mvugo ya wa mwega wongoreye Mibambwe Gisanura, maze babona umuntu wishwe n’inkonkobotsi ariko bakayoberwa agashweshwe k’icyo yazize, bakabura uko babivuga bakagira bati: “Ubwo ngubwo yazize Abaswere! ”.

Urupfu rw’agahomamunwa rw’umunyamakuru, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Ntwari John Williams

Nyuma y’urupfu rw’agahomamunwa rw’umunyamakuru, akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Ntwari John Williams wishwe mu ijoro ryo ko wa Kabiri rishyira uwa Gatatu, tariki ya 18/01/2023, mu ikinamico y’impanuka, twabakoreye ubusesenguzi kugira ngo tubereke ko uyu mugabo w’igikwerere wari warahisemo kuba “Ijwi ry’abativugira ”, “atazize abaswere ”, nk’uko FPR yashatse kubyumvisha abantu.

Uyu munyamakuru w’umwuga akimara kwicwa byagizwe ibanga habanza gukorwa itekinika ry’icyo FPR izatangariza rubanda, maze bitwara hafi iminsi iminsi ibiri kuko yishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, urupfu rwe rutangazwa ku wa Kane, ariko nabwo habaho guhuzagurika, SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda, yabwiye Igihe.com ko yaguye Rwandex mu Karere ka Kicukiro, hatarashira amasaha atatu aba abwiye The New Times ko impanuka yabeye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Uku kuzahugurika kwakurikiwe n’ibihuha byinshi byakwirakwijwe n’abambari ba FPR, bitwikiraga imbuga nkoranyambaga bagahuragura ibinyoma bitarimo akenge na gake. Ibi bihuha byatumye mu busesenguzi bwacu dusubira inyuma, kugira ngo tubagararize icyo mu by’ukuri Ntwari John Williams yazize ariko kikaba kirengagizwa.

Mu mwaka wa 2019, ikinyamakuru Rushyashya gihengamiye ku ngoma y’igitugu, kiyoborwa na Jean Lambert Gatare, wasaritswe n’urwango, cyanditse inkuru ivuga kuri Ntwari John Williams, kivuga ko uyu mugabo yabaye mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) ku ngoma yahiritswe na FPR mu 1994. Iki kinyoma-rutwitsi-kirimbuzi cyari gihambaye cyane kuko cyavugaga ko ngo uyu munyamakuru yari umu-commando ukomeye ndetse akaba no mu ba GP barindaga Perezida Habyarimana. N’ubwo kuba warabaye mu gisirikare cya Perezida Habyarimana atari icyaha, FPR yo siko ibifata, abakibayemo ibafata nk’ Interahamwe zakoze jenoside, nyamara ikirengagiza ko hari abakibayemo banakomeye bakiri muri RDF na magingo aya.

Iki kinyoma rero cyari kigamije kwangisha uyu munyamakuru abaturage kuko FPR yumvaga kuvuga ko yabaye muri Ex-FAR byari gutuma afatwa nk’umwicanyi, Abanyarwanda batari bake bakamukuraho icyizere. Gusa iki kinyoma cyahimbanywe ubwenge bucye cyane kuko hatarebwe imyaka y’amavuko John Williams yari afite.

None se ni gute izi ntozo zivuga ko Ntwari John Williams yavutse mu 1979 akiga Primaire na ESO (Ecole des Sous-Officiers) i Butare, akahava ajya kwiga imyaka ine kaminuza mu Bubiligi, akaza agashyirwa mu ngabo zarindaga Perezida Habyarimana, wishwe ku wa 06/04/1994, Ntwari afite imyaka 14 gusa, ubwo se ibyo byose yabikoze ryari ? Abasirikare binjiye muri Ex-FAR bwa nyuma, bagahabwa nomero ibaranga (army number) binjiye mu 1993, bakora Bataillon Rutare, bivuze ko John Williams yari agifite imyaka 13, ubwo se ku myaka 13 yari kuba yararangije kwiga ESO, akiga mu Bubiligi, akajya no mu gisirikare ?

Iki rero ni ikimenyetso simusiga ko Ntwari John Williams atigeze aba na rimwe muri Ex-FAR, nta n’ubwo yigeze aba mu mutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, ahubwo ikinyoma cyahimbwe na Rushyashya, mu 2019, kigamije kubiba urwango mu bana b’u Rwanda, gikomeza gukuririzwa n’injiji za FPR, ndetse na nyuma y’urupfu rwe izi ntozo zikomeza gukwirakwiza iki kinyoma zerekana ko yari umuntu udakwiye kuririrwa, ko yari umugome, ko yari umwicanyi, kandi ntaho bihuriye ahubwo yari « Ijwi ry’abativugira ».

Mu busesenguzi bwacu twabonye ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Ntwari John Williams atazize abaswere, ahubwo yishwe n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali. Ibi bimenyetso bishingiye ku busabe bwagiye bubaho, aho abantu ku giti cyabo barimo n’abari mu nzego za Leta bagiye basabira Ntwari kwicwa.

Abambari b’agatsiko ka FPR basabiye Ntwari John Williams kwicwa ntitwabavuga ngo tubarondore, ariko reka tuvugemo bamwe, bigaragaje cyane. Mu nyandiko twavuze haruguru, Jean Lambert Gatare yashoje ikinyoma cye cy’uko Ntwari yabaye muri Ex-FAR amubwira ati : « Wa mugabo we, agapfa kaburiwe ni impongo, nushaka uve mu byo urimo ». Yari asabye ubutegetsi kumwica ngo areke gutabariza rubanda.

Iki kinyoma cya Rushyashya, cyasamiwe hejuru na Tom Ndahiro, incyanutsi y’incyomotsi yigize inzobere kuri jenoside, nyamara yarize kwerekera abahinzi uko bahinga ikawa, yahise ajya kuri channel akunda kunyuzaho amacakubiri no kubiba inzangano yitwa Intsinzi TV, mu kiganiro yakoze ku itariki 20/09/2022, uhereye ku munota wa 27, aho yagize ati : « Ntwari John Williams, uko namubonaga yari umunyamakuru w’umunyabwenge, ariko njyewe ku rwanjye ruhande, umuntu wese utinyutse kwegera Ingabire Victoire, umugore w’umugome, mufata nka virus ikomeye cyane y’ingengabitekerezo ya jenoside. Umuntu wese utinyutse kumugeraho, akamuha urubuga rwo kuvugiraho, yaba ari BBC, Ijwi ry’Amerika, Al Jazeela cyangwa undi wese nka ba Ntwari John Williams, ubwo mbita mushyira mu gatebo kamwe na Ingabire Victoire. Abo bose rero ni abantu bo kwegezwa kure no gukizwa umuryango nyarwanda.» Uyu nawe yari asabye Leta urupfu rwihuse.

Ku rutonde rw’abasabiye Ntwari John Williams kandi hariho, Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe, ariko wanabanje kuyobora CNLG. Uyu muhezanguni yahagaze imbere y’imbaga mu Busuwisi arondora urutonde rw’abagomba kwicwa, rwiganjeho abanyamakuru batangaza inkuru zidashimisha FPR, ageze kuri Ntwari John Williams asya atanzitse, ati : « Uyu nawe inzego zitwigire icyo zakora kugira ngo ibitekerezo bye bireke gukomeza gutambuka. » Byumvikana neza ko nawe yari amusabiye urupfu.

Hari kandi Olivier Nduhungirehe, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, ubu akaba ari ambassadeur mu Buholandi. Abinyujije kuri Facebook, mu izina rya Ndoli Gitare akoresha, yakoze urutonde rw’abantu bagomba kwicwa, bakavanwa mu muryango nyarwanda, barimo Cyuma Hassan, Aimable Karasira, Théoneste Nsengimana, Agnes Uwimana, Ntwari John Williams n’abandi tutarondora. Akimara gusohora uru rutonde Ntwari John Williams yahise amusubiza ati : « Nyakubahwa Ambassadeur, urwo rutonde rw’abagomba kwicwa nta bubasha mfite bwo kurwikuraho, ariko ikindeba ni ugukomeza umurimo wanjye wo kuvugira rubanda rutagira kivugira. »

Undi ni Damien Nkaka, ukunze kumvikana afata abantu bose batavuga rumwe na FPR akabita Interahamwe, abajenosideri, abicanyi ruharwa, n’ibindi. Akora commentaire ku kiganiro cya nyuma Ntwari John Williams yakoze atabariza Madamu Sam Gisèle Umugwaneza, wakubiswe n’abapolisi bakamumena amatwi, inzego zose zikamutererana, nyuma agashimutwa, agasiga abana bato batagira ubitaho, uyu Damien Nkaka yagize ati : « Ese inzego zibishinzwe zitegereje iki ngo zikure iyi nterahamwe mu muryango nyarwanda, zimukanire urumukwiye ? » Uyu munsi Ntwari John Williams ntiyawurenze kuko yishwe muri iryo joro.

Mu bihe bitandukanye, uwitwa Roger Marc Rutindukanamurego ukunze kwiyita Ruti kuri The Future TV, incuro nyinshi cyane yagiye agaragara asabira Ntwari John Williams kwicwa, dore ko yari yaranamuhimbye izina, amwita Bihuha, agamije kumwangisha rubanda, akamwita umugome ukwiye gukurwa mu Banyarwanda, agahora abaza Polisi na RIB icyo bategereje ngo bamukure mu muryango nyarwanda.

Aba bose hamwe n’abandi tutarondoye, baba babitumwe cyangwa babyitumye, baragiye basabira Ntwari John Williams kwicwa, ni igihamya cy’uko atishwe n’inkonkobotsi itaramenyekanye ngo tuvuge ko yazize abaswere nk’uko twabibonye mu nsigamugani y’umutsobe wishwe na Kiranga, ariko Mugarura yaregera Mibambwe, akabura abagabo bo kubihamya, ahubwo yishwe n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR kuko tumaze kugaragaza abambari bako basabye umutwe wa Ntwari ku isahane, bagashirwa bawuhawe, none bararwana n’ikinyoma ngo yabaye muri Ex-FAR ataragira imyaka 14.

Kuba nta rwego na rumwe rwa Leta rwigeze rwamagana aba bambari ba FPR, ngo bakurikiranwe kubera kubiba urwango no kwifuriza undi munyarwanda kwicwa, bigaragara ko urupfu rwa Ntwari John Williams rwari rwarateguwe, icyari gisigaye gusa ni isaha, kandi yarageze agatsiko ka FPR karamuhitana. Nta n’uwabishidikanya urebye guhuzagurika mu kuvuga aho impanuka yabereye, kubeshya ko babanje kumuyoberwa, kuba Polisi itaragaragaje ibinyabiziga byakoze impanuka ngo umuryango wa Ntwari ugobokwe n’ubwishingizi no kuba umurambo warimwe umuryango we ngo utabona ibyo yakorewe. Imana yakire mu bayo Ntwari John Williams, imutuze aheza, ikivi cye tuzacyusa, kandi abamwishe bazabiryozwa!

FPR, WISASIYE BENSHI, UBAMBURA UBUZIMA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice