GISAGARA: IBYABAYE KU MWANA WA NSHIMIYIMANA BIKOREWE ANGE KAGAME HACURA IKI?

Spread the love

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10/07/2023, ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byagarutse ku nkuru y’agahinda k’umwana w’umukobwa w’imyaka 16, utatangajwe amazina ye kuko ataragira imyaka y’ubukure, akaba ari Mwene Nshimiyimana Vianney na Nyirasikubwabo, batuye mu Mudugudu wa Gihanga, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, wahuye n’uruva gusenya, agatereranwa, inzego zose zikamwirengagiza, none uyu munsi akaba aririra mu myotsi, atizeye umutekano we.

Uyu mwana twise Ange ku mpamvu zavuzwe haruguru yasambanyijwe ku gahato n’umucuruzi wo mu gace k’iwabo, witwa Ntaganda Bernard, wabanje kumusindisha, biza kumenyekana nyuma kuko uyu mwana akimara guhohoterwa yabwiye ababyeyi be aho yararanywe n’umugabo uruta Se, bagerageza kumwegera abashukisha udufaranga duke, baryumaho, ariko nyuma y’igihe gito umwana yatangiye kurwaragurika, agiye kwa muganga basanga aratwite. Ababyeyi ba Ange bakimenya ko umwana wabo atwite basubiye kwa wa mukire ariko ahita abatera abatwera utwatsi, bigira inama yo kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha, ariko Gitifu Jean-Félix Rutaganda arabashwishuriza, ndetse ababwira ko nibagaruka ku Murenge azabafunga, bigira inama yo kujya kuregera RIB ikorera kuri station ya Mamba, nayo itumiza uregwa ariko yanga kwitaba, ndetse abwira ababyeyi b’uwahohotewe ko nta munyamafaranga uburana n’abakene, kandi ni ko byaje kugenda.

Mu gusibanganya ibimenyetso Ntaganda Bernard yahaye amafaranga atazwi umubare umukozi we wo mu rugo witwa Mutijima Félix, atangira kujya ajya kunywera mu tubari twose, akwirakwiza ko ari we wateye inda Ange, inkuru imaze kuba kimomo uyu Mutijima yahise aburirwa irengero. Bivugwa ko shebuja yamwohereje ahantu hatazwi, amaze kumuha igishoro cy’ubucuruzi, ariko Ange agakomeza kwemeza ko ntaho baziranye. Itangazamakuru ryashatse kumenya icyo Ntaganda abivugaho, avuga ko ibyo bintu ntabyo azi, n’uwo mwana atamuzi. Abajijwe impamvu yahamagajwe na RIB ntiyitabe, yasubije ko yitabye kuri station ya RIB ya Mamba bamubwira ko bamwibeshyeho. Umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku magambo agenda yigamba avuga ko nta mukire ufungwa, ndetse akavuga ko azakoresha DNA yasanga umwana ari uwe akamukwa akamutwara, asubiza ko ari ukumubeshyera kuko bamushakaho amafaranga, ndetse avuga ko ababivuga yiteguye kubarega.

Abajijwe kuri iki kibazo, Gitifu w’Umurenge wa Musha, Jean-Félix Rutaganda yabanje kubihakana, avuga ko uyu mwana atamuzi, ndetse n’ababyeyi be atabazi. Abanyamakuru bakomeje kumuhata ibibazo bamubaza ukuntu yaba atazi ababyeyi b’uwo mwana kandi baramusanze ku Murenge akabirukana, yivuguruje avuga ko yabagiriye inama yo kwegera RIB, kuko ikibazo bari bafite kirenze ubushobozi bw’Umurenge. Undi munyamakuru amubajije impamvu yari yabanje guhakana ko atabazi yahise akupa telefoni, anayikura ku murongo. Umwe mu babyeyi ba Ange, Nyina umubyara, Nyirasikubwabo yavuze ko atabaza Perezida wa Repubulika kuko ngo ajya yumva aho yakemuye ibibazo. Akavuga ko we nta bushobozi afite, ngo kuko umugabo we yahise agira uburwayi bwo mu mutwe, umukobwa akaba yarabyaye bamubaze, akabura ubwishyu agafungirwa mu Bitaro bya Kibirizi, kandi uwamuteye inda ari umukire, ntiyigere akurikiranwa, umuryango wose ukaba uri mu kaga.

Tukimara kumva iyi nkuru twahise twibaza uko byagenda uyu mwana w’umukobwa wahohotewe ari Ange Kagame, dusanga Perezida Kagame yahita asaba Lt Gen Vincent Nyakarundi, akamutegurira batayo ya gisirikare, igahabwa ibikoresho nk’ibihabwa ingabo ziteye ibyihebe, zikoherezwa mu Karere ka Gisagara, zigahera ku bayobozi bose zibasakuma, zigakurikizaho umuryango wose wa Nshimiyimana, zigakurikizaho buri muturage wese waba yaramenye aya makuru, bose zikabahambira, zikajya zica umwe umwe kugeza ku wa nyuma, kugira ngo umwana wa Perezida abone ubutabera. Kuki ya miryango irengera abana itinjira mu kibazo cy’uyu mwana wahohotewe agatereranwa none akaba ageze aho gufungirwa mu bitaro? Barangiza ngo “Umuturage ku Isonga!” Ngiyo rero imiyoborere ya FPR muri iyi myaka 29 imaze ku butegetsi! Birababaje!

Umurungi Jeanne Gentille