RWANDA-RDC: RUSIBIYE AHO RUZANYURA, UBUTEGETSI BWA KIGALI BWIRUHUKIJEHO GATO

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, mu cyumweru gishize kari katashywe n’inkuru y’incamugongo, nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubu butegetsi bw’igisuti bari bateguye inama yagombaga kubahuriza i Kinshasa muri RDC, aho byari biteganyijwe ko tariki ya 01 Nyakanga 2023, hagombaga guteranira inama ihuje abarenga 60 barimo abo mu mitwe ya politiki, sosiyete sivile n’abarimu ba kaminuza, igateranira mu nyubako izwi nka “Cité de l’UA”, ariko bitunguranye irasubikwa. Hari n’andi makuru yavugaga ko iyi nama yari iteganyijwe ku matariki ya 03 na 04 Nyakanga. Bikavugwa ko imirimo yo kuyitegura iyo nama yari yashinzwe Umujyanama wa Perezida wa RDC mu by’Umutekano, Jean-Claude Bukasa, ari na we wagombaga kwakira abitabiriye iyo nama, bikaba mu ibanga rikomeye Kigali itabyivanzemo. Mu buryo bwatumye agatsiko ka Kigali gahumekaho gato ni uko iyi nama yasubitswe, maze kwiruhutsa bisakara kuri Kagame n’abambari be, ariko n’ubundi rusibiye aho ruzanyura.

Bivugwa ko iyi nama yasubitswe kuko yagombaga gufungurwa na Perezida wa RDC, Antoine-Félix Tshisekedi, kandi icyo gihe yagombaga kujya i Libreville muri Gabon, kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC). Muri iyi nama Perezida Tshisekedi yagombaga guhuriramo n’abarimo Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, João Lourenço w’Angola n’abandi. Iyi nama yo muri Gabon, Perezida Kagame yoherejeyo Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, kuko atari gutinyuka kujya kurebana mu maso n’abaperezida bamaze gusobanukirwa amabara arimo gukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama y’abatavuga rumwe na Kagame yari yahangayikishije bikomeye ubutegetsi bw’igisuti bwa Kigali bukomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ku mpamvu y’uko byari byamenyekanye ko Tshisekedi yari yemeye kwakirira aba banyapolitiki ahantu hakomeye ndetse akemera no kubaha indege yagombaga kubazana i Kinshasa. Birumvikana ko Kagame atari kuryama ngo asinzire ahubwo abambari be bahise birukankana ibipfuruka by’amafaranga babipfunda Jeune Afrique nk’uko bisanzwe, na yo ihita yandika ko, bigendanye n’imyanzuro y’inama ya Luanda, ku wa 27 Kamena, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yaba yaragiriye inama Tshisekedi, yo kutemera iyi nama kuko ishobora gukomeza kuzambya umubano w’u Rwanda na RDC, ntiyagira icyo amusubiza.

Mu busesenguzi twabakoreye twashatse impamvu zateye ubutegetsi bwa Kigali gushya ubwoba, hafi kwiruka ngo abategetsi bahunge, dusanga iya mbere ari uko ubu butegetsi bw’agahotoro bwari bwamenye ko iyo nama izaba irimo Eugène-Richard Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012-2016, bikavugwa ko ari we wari kuba umuhuzabikorwa mukuru w’iyi nama igamije guhuza imbaraga no kunga ubumwe mu mugambi bavugaga ko ugamije “ineza y’Abanyarwanda”. Birumvikana ko rero igikapu cyanditseho “ineza y’Abanyarwanda” FPR ikiguyeho yahita igitwika kuko mu byo iteganya iyo neza itarimo.

Impamvu ya kabiri yatumye agatsiko ka FPR gatitira ni uko iyi nama yagomba kwitabirwa n’abantu itinya kurusha abandi ku Isi bibumbiye mu cyo bise “Urugaga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda”. Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda aheruka gutangaza ko mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo Perezida Tshisekedi n’undi Mukuru w’Igihugu atatangaje amazina. Birumvikana ko aya makuru atagombaga kwakirwa neza n’agatsiko ka FPR kazi neza ko abari muri uru rugaga bashobora kuyishyira hanze igihe cyose.

Indi mpamvu yari yashegeshe bikomeye agatsiko ka Kagame ni uko yari kwitabirwa na Faustin Twagiramungu, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nk’uko byari byatangajwe na Africa Intelligence; nyamara aka gatsiko ka Kigali kagize ubwoba bw’ubusa kuko Twagiramungu yari yamaze kuvuga ko atazitabira iyi nama nyuma yo kugira impungenge z’umutekano we. Abandi bari bavuze ko bakemanga umutekano wabo ni Ingabire Victoire Umuhoza, uyobora DALF-Umurinzi itaremerwa mu Rwanda, na Paul Rusesabagina uherutse gukurwa mu gihome mu Rwanda, abikesha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atuyemo.

Aba uko ari batatu bari bemeye ko bagomba kwitabira iyi nama bakoresheje Iyakure (Vidéo-conférence). Abambari ba FPR kandi bari bahawe amakuru ko abahagarariye umutwe wa FDLR bazitabira iyi nama ariko Africa Intelligence ivuga ko nta butumire bigeze bahabwa. Ibi nabyo bikagaragaza ko FPR ihorana icyoba.

Icyoba cy’abambari ba FPR congerewe cyane n’uko iyi nama yari igihe guhuzwa na Perezida Tshisekedi nyuma y’aho umwaka ushize yari yatangarije urubyiruko ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe bakeneye ubufatanye bwa RDC mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma, ndetse akongera gutanga ubutumwa bushimangira ibi, ubwo muri Gicurasi uyu mwaka, yakiraga i Kinshasa Eugène-Richard Gasana, ufatwa nk’uzi amabanga menshi ya Kigali, ashobora gushyira hanze FPR ikarara izinze utwangushye.

Gasana na Kambanda bongeye gutitiza Kigali bavuga ko iby’iriya nama babanje kubimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika na bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Icyi cyizere rero aba bagabo bombi b’abahanga bari bifitiye ni cyo cyageraga mu mitwe y’abanyagitugu cya Kigali kigasya kitanzitse, mbese ubona ko iyi nama yari yahagaritse amaraso y’abambari ba Kagame bose, babuze uko bifata.

Ikindi cyahahamuye ubutegetsi bwa Kigali ni uko iyi nama yafatwaga nk’iy’amateka yari yatumiwemo sosiyete sivile n’imiryango nka Rwanda Bridge Builders, ifatwa nk’iba yiteguye gutamaza buri kanya amabi akorwa na Kagame. Uyu umunsi ubutegetsi bwa Nyamunsi buri i Kigali burasa nk’aho bwiruhukijeho gato, ariko ni ha handi rusibiye aho ruzanyura kuko isaha n’isaha iyi nama ishobora kuba yaterana, ikibyimbye kikameneka.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi we akomeje gutsinda urugamba rwa dipolomasi kugeza ubwo Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko abona mugenzi we uyobora RDC atakwanga kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 kubera ko ngo ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibibatandukanya bikemuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku gicamunsi cy’uyu wa 06/07/2023, umunyamakuru wa SABC Africa yabajije Perezida Ramaphosa ati: “Leta ya RDC nta gahunda ifite yo kuganira na M23 kubera ko bayifata nk’abaterabwoba baterwa inkunga n’u Rwanda. Ndashaka kumenya, ni iki cyihariye Afurika y’Epfo izakora mu gufasha M23 gukemura iki kibazo cyateye Abanyekongo ububabare bwinshi?” Ramaphosa yasubije ko nta kintu kihariye Afurika y’Epfo izakora keretse gushyigikira imirongo yashyizweho n’ibihugu by’akarere, harimo n’inzira y’ibiganiro, kandi ngo yizeye ko Tshisekedi atabyanga. Yongeyeho ko imiryango y’Akarere nka SADC na EAC izabigiramo uruhare igafashwa na EU.

Tshisekedi yakomerejeho avuga ku kibazo cy’uyu munyamakuru, ati: “Ni ubwa mbere numvise ikibazo cy’uko tudashaka kuganira n’u Rwanda. U Rwanda ruhora ruvuga ibinyoma ku bushotoranyi bwarwo kuri RDC. Rusobanura ko ari ikibazo cy’imbere muri Congo, kireba Abanyekongo. Rufata M23 nk’Abanyekongo bivumbuye bitewe n’ibyabaye mu muryango, ariko buri wese azi ko ibi ari ibinyoma. Rwifata nk’aho rudashotora RDC, n’ubwo hari ibimenyetso byemejwe birimo inyandiko. Biragoye kuganira n’u Rwanda kubera ko rubeshya.” Kuri we nta M23, nta Rwanda, ni ikintu kimwe.

Ku ruhande rwa M23 yo, nk’uko yabigaragaje mu matangazo atandukanye, ivuga ko yemera guhagarika imirwano ariko ntiyemere gusubizwa mu buzima busanzwe, kuko ngo Tshisekedi, mu biganiro byari ibanga bagiranye mu 2019, yari yabasezeranyije kwinjiza abarwanyi bayo mu nzego z’umutekano, ariko bo bahisemo gushoza intambara, ahanini kuko babigiriwemo inama n’u Rwanda, bitewe n’uko abategetsi barwo batigeze bifuza amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ahanini kugira ngo babone uko babasha gusahura amabuye y’agaciro yiganjemo Zahabu, Koluta, Gasegereti na Wolfram, ikenewe na ba Mpatsibihugu ku bwinshi.

N’ubwo rero abambari b’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali basa nk’aho biruhukijeho gato kuko inama y’abatavuga rumwe nabo yasubitswe, n’ubundi bigaragara ko rusibiye aho ruzanyura, kuko amahanga yose yamaze kuvumbura ibinyoma bya Kagame na FPR, akaba adahwema kubyamagana. Si Abanyarwanda rero bakwicara ngo bategereze kuzahabwa uburenganzira n’abandi ahubwo ni igihe cyiza cyo kunga ubumwe ngo bibohore.

Manzi Uwayo Fabrice

One Reply to “RWANDA-RDC: RUSIBIYE AHO RUZANYURA, UBUTEGETSI BWA KIGALI BWIRUHUKIJEHO GATO”

  1. ariko urevye ubwo butama n’ubukecuru bwarangiye bwokura kubutegetsi FPR babifashijwe na Kilombo taxeman à BXL kweli????. bandanya urota amanywa niko kazi ukora

Comments are closed.