U RWANDA RUSHORWA MU MADENI, ABATURAGE BARIRA, KAGAME ARIRIMBIRA MU NDEGE

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu Rwanda hakomejwe gukorwa imishinga ya baringa idafite icyo imariye abaturage, ahubwo igamije kuzuza amakonti ya FPR no guhoza Perezida Kagame mu ndege, nyamara washaka ahaza h’u Rwanda rwamunzwe na ruswa n’amatiku y’amoko yose asorezwa na munyangire, ikimenyane n’ikimenyane n’icyenewabo, nyamara umuturage ugize ngo arahumuka agatinyuka kugira icyo anenga agahimbirwa ibyaha, akaburirwa irengero, agafungwa cyangwa akicwa urw’agashinyaguro, Leta igahimba impanuka cyangwa ikinamico yo kwiyahura.

Dufashe urugero rumwe gusa, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/07/2023, Minisitiri w’Imari Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika (miliyari 23.3 FRW) yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere cya Arabia Saoudite, SDF, akavugwa ko azifashisha mu gutanga amashanyarazi mu ngo zo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Gakenke. Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Iterambere cya Arabia Saudite, Sultan Abdulrahman Al-Marshad yatangaje ko iyi nguzanyo ari imwe mu nkingi zigamije gukomeza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu mishinga itandukanye by’iterambere. Icyo atazi ni uko aya ngaya FPR yamaze kuyabarira.

Uru rero ni urugero rwiza rw’umushinga wa baringa kuko mu 2017 ubwo hatangiraga Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (7YGP, 2017-2024), ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kigali bwabeshyaga abaturage ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba agera ku baturage bose 100%. Mu gihe hasigaye amezi abarirwa ku ntoki ngo igihe kigere, byamaze kugaragara ko bitashoboka kuko n’ingo zegerejwe amashanyarazi ahanini usanga adafite ingufu cyangwa akaba ari akomoka ku mirasire y’izuba, ku buryo uretse gucana amatara abiri cyangwa atatu mu ngo, adashobora gukorerwaho ibindi nko gusudira, kubaza, kogosha, n’indi myuga yakabaye ikorwa n’abaturage bakikura mu bukene, ariko ibyo sibyo biri muri gahunda ya FPR nk’uko byigaragaza.

Leta y’u Rwanda yiyemerera ko Akarere ka Kamonyi, kari mu marembo ya Kigali, gafite ingo zirimo umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 59.8%. Muri izo 36.4% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari, naho 23.4% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ubwo se niba bimeze bityo mu nkengero za Kigali ubwo mu Turere twa kure nka Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru, Nyabihu, Burera, Kirera n’ahandi bimeze bite? Uretse se gutekinika imibare ubundi iyi itangazwa yo yafatwaho ukuri kungana iki? Iyi nguzanyo Leta ivuga ko izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ariko muri rusange ntacyo abaturage bakwiye kuyitegaho. Akarere ka Kamonyi kabwiwe ko uyu mushinga uzasiga amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi yiyongereyeho 6.8%, nyamara niyo byagerwaho inzozi zo kuva kuri 36.4% kugera ku 100% ntizishobora kuba impamo. Bigaragara neza ko amashanyarazi aramutse agejejwe ku baturage byagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubongerera ubukungu binyuze mu guhanga imirimo mishya, kunoza imiturire, gushyiraho inganda nto zo gusarura umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.

Ikibabaje ni uko izi nguzanyo zose zitagera ku baturage ahubwo bahozwa ku nkeke bakwa ruswa kuri buri serivise basabye muri Leta kugeza ubwo, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12/07/2023, Urwego rw’Umuvunyi rwifatiye ku gahanga Umujyi wa Kigali, ruwushinja ko ruswa ikomeje guca ibintu mu myubakire, bikaba bidindiza imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Kuri twe nta gitangaje kuko niyo gahunda ya FPR.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu 2022, ku byuho bya ruswa mu nzego z’ibanze bwagaragaje ko intege nke ziri mu mitangire ya serivisi ziri mu bituma hatangwa ruswa ku kigero cya 48% ku Karere, 45% ku Murenge, 48% ku Kagari na 38% ku Mudugudu. Iyi mibare ni ubwo akenshi itekinikwa ariko iteye niba biyemerera ko umuturage umwe muri babiri yakwa ruswa, abategetsi bakumva ari ibintu bisanzwe.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo by’akarengane bishyikirizwa uru rwego byiganjemo iby’imitangire ya serivisi zishingiye ku butaka by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Bijyanye kandi no gutinda kurangiza imanza, serivisi zigezwa ku baturage hagamijwe kubafasha kugira imibereho myiza, kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, mu mitangire y’amasoko n’imicungire y’amasezerano n’ahandi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko nta wahakana ko ruswa idahari ariko ko icy’ingenzi ari ugufata ingamba zo kuyirwanya. Ati: “Nta wutaka atababaye. Niba abantu bakomeza kubivuga, tuvuze ko idahari twaba tubeshye ariko icy’ingenzi ni ukuvuga ngo harakorwa iki ngo irandurwe.” Yongeyeho ko iri no mu mitangire y’amasoko.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Angelo Semwaga, yavuze ko intege nke mu nzego z’ibanze na zo zibamo ibyuho bya ruswa, anavuga ko hari igihe Gitifu na SEDO birukanirwa rimwe bazize ruswa, Akagari kagafungwa. Ikibabaje ni uko umuntu nk’uyu uri ku rwego rwa minisiteri atabona cyangwa yirengagiza amafaranga yose FPR isahura iyatundira mu bihugu by’amahanga bifatwa na “paradis fiscaux”. Raporo y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe Ubucuruzi n’Iterambere ry’Ubukungu igaragaza ko Afurika ihomba miliyari 88.6 z’amadolari ajya mu bindi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko buri mwaka. Aho kurebera ikibazo kuri Gitifu na SEDO b’Akagari cyakabaye kireberwa mu mpapuro ziswe “Panama Papers”, aho gukomeza kujijisha abaturage.

Ikindi giteye agahinda ni uko Leta y’igisuti ikomeje gukenesha abaturage, muri iyi minsi hakaba hagarutse gahunda yo kwifashisha inkongi z’imiriro kugira ngo abari batangiye kwiteza imbere basubire hasi cyangwa babivemo burundu, kuko FPR ikora ibishoboka byose umuturage agahera hasi ngo azahore ayipfukamiye. Byahumiye ku mirari ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/07/2023, hongeye kwaduka inkongi z’imiriro ahantu hatatu hatandukanye, byagaragara ko hava amafaranga uazamura ba nyirayo, bakaba bahombejwe burundu. Iyabaye ku gicamunsi umuriro wafashe ahakunze guparika imodoka ndetse zikanahakorerwa, wangije imodoka zimwe zari zihari, mu gihe bamwe mu bari bahari, bavuze ko bagiye kubona bakabona umuriro mwinshi uri kuzamuka. Umwe mu babonye iyi nkongi, avuga ko zimwe mu modoka zari zihari zirenga eshanu, zahiye zigakongoka zikangirika bikabije ku buryo ibyazo byarangiye burundu. Iyi nkongi yabaye nyuma y’amasaha macye mu Gakiriro ko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, na ho habaye inkongi yafashe igice cyakorerwagamo ububaji, ikangiza ibyari biri muri aka Gakiriro, nk’imashini ndetse n’ibindi bikoresho birimo imbaho. Ni mu gihe kandi mu kwezi kumwe n’igice mu Gakiriro ka Gisozi naho mu Karere ka Gasabo, hari habaye indi nkongi y’umuriro, nayo yari yafashe igice gisanzwe gikorerwamo ububaji, ikangiza byinshi. Ibi rero ntibishirwa amakenga kuko inkongi zihora ziba kandi abaturage badafite ubwishingizi.

Nyamara ibi ntabwo Perezida Kagame abyitayeho kuko mu mezi atandatu gusa yakoze ingendo 19 mu mahanga zatwaye amamiliyari y’amadolari, nyamara ntizagira icyo zizanira abaturage. Uyu mwaka ugitagira, ku matariki ya 23-24/01, Kagame yari i Doha muri Qatar, 01-02/02 yari i Dakar muri Sénégal, 04/02 yari i Bujumbura mu Burundi, 16/02 yari i Addis-Abeba muri Ethiopia, 10-12/04 yari i New York muri USA, 15-16/04 yari i Cotonou muri Benin, 17/04 yari muri Guinée Bissau, 18/04 yari muri Guinée Conakry, 26/04 yari Victoria Falls muri Zimbabwe, 27/04 yari i Dar es salaam muri Tanzania, 03-05/05 yari i Londres mu Bwongereza, 21- 23/05 yari i Doha muri Qatar, 28-29/05 yari i Abuja muri Nigeria, 31/05-02/06 yari i Amman muri Jordania, 02- 03/06 yari i Ankara muri Turkey, 28/06-01/07 yari i Victoria muri Seychelles, 04/07 yari Dakar muri Sénégal, 05/07 yari i Port of Spain muri Trinidad and Tobago naho hagati ya 06-10/07/2023 yari i Nassau muri Bahamas.

Ikigaragara ni uko izi ngendo za Perezida Kagame zitita ku mibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Kamena 2023 umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bikiri hejuru kuko byazamutseho 39.8% mu cyaro na 26.2% mu mijyi. Iri tekinika ryerekana ko byagabanutse kuko muri Gicurasi byari byazamutse ku rugero rwa 48.5% bivuye kuri 50.1% mu kwezi k’Ukuboza 2022. Abashinzwe urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda bavuga ko bafite umukoro wo kuzamura umusaruroro ku rugero rurenze 5%, ku buryo byatuma ibiciro by’ibiwukomokaho bigabanuka, ariko ntibizoroha kuko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagabanyirijwe ingengo y’imari ho 50% ugereranyije n’umwaka ushize.

Remezo Rodriguez