FPR NTIKWIYE KWIBAZA UKO CARINE KANIMBA YAGEZE MURI WHITE HOUSE, AHUBWO IKWIYE KWIBAZA UKO ANGE KAGAME YAGEZEMO

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Carine Kanimba yahahamuye FPR: iribaza aho izakura miliyoni 400 z’amadorali

Abasoma Bibiliya bazi neza inkuru ya Dawidi, akana gatoya kahangamuye igihangage mu ndwanyi z’Abafilisitiya kitwa Goliyati. Uyu yari yitwaje ibitwaro bikomeye by’intambara n’imyambaro yo kumurinda, ariko Dawidi we yari yitwaje amabuye n’umuhumetso gusa, atsinda uru rugamba. Ni nako rero bimeze kuko, nyuma y’uko Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina na nyina bakiriwe muri White House, ingoro Perezida wa USA, Joe biden akoreramo, amaganya ya FPR araruta aya Yeremiya.

Aya maganya akubiye mu nyandiko ndende FPR yanyujije mu muzindaro wayo, Igihe.com. N’ubwo tudasubiramo amagambo yose uko yakabaye, ariko turagerageza gusoma amwe mu magambo agize iyi nyandiko kugira ngo mwiyumvire aya maganya agizwe n’amarira y’ingona, yerekana imimerere ya FPR muri iki gihe. Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti: “Nta gahinda nko kuribwa n’uwakagutamitse” akaba ari inyandiko yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 04/05/2022, saa 07:13 za mugitondo.

Muri aya maganya ya FPR-Inkotanyi, batangira bagira bati: «Burya koko kwibyara gutera ababyeyi ineza! Buri mubyeyi aterwa ishema no kubona abo yibarutse cyangwa se yareze bakura bakavamo abagabo n’abagore basobanutse, biteza imbere, badasize igihugu cyabo. Muri rwa rugendo rwa muntu, igihe kiragera umubyeyi agacika intege, yaba yarareze neza akizera ko urubyaro rwe ruzamubera amaboko rukamusingagiza agasaza neza atandavuye. Ibyo bikaba umugisha w’uburere yatanze mu gihe cye». Iyi nyandiko ikomeza igira iti: «Ushobora kugira umutungo nka Mirenge ku Ntenyo, ukagerekaho imbaraga n’icyubahiro by’agatangaza, ariko nta murage mwiza waha umwana wawe nk’uburere bwiza. Ariko ni nabyo umunyarwanda yashatse kuvuga ubwo yagiraga ati: “Uburere buruta ubuvuke”. Niba ubihakana ushobora kwifashisha ubushakashatsi buzwi cyane bwiswe “Parenting and its Effects on Children: on Reading and Misreading Behavior Genetics”, bwakozwe na Eleanor E. Maccoby. Bugaragaza ko imyitwarire y’ababyeyi ishobora kugira uruhare ruri hagati ya 20% na 50% ku myitwarire y’abana babo mu gihe bakuze. Urundi ruhare rugirwa n’ibyo umwana yirirwamo birimo ishuri, bagenzi be, imiterere ye karemano n’ibindi bitandukanye».

Amaganya ya FPR ntahagararira aha. Akomeza agira ati: «Kwemeza uruhare rw’umubyeyi mu burere bw’umwana we ni ikintu kigoye cyane kukigaragaza mu buryo bufatika, burimo nk’ibipimo by’imibare, ariko ikizwi cyo ni uko iyo umwana yitaweho akiri muto agahabwa uburere bwiza, akura afite imyitwarire myiza nka cya giti cyagorowe kikiri gito. Ku rundi ruhande, uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo! Niba umubyeyi agira imico mibi, umuryango ugahoramo ibibazo, biba bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bana mu bihe bazaba bakuze. Iyo umwana yagize ibikomere mu bwana bwe birimo nko gutandukana kw’ababyeyi, ihohoterwa n’ibindi nk’ibyo, umwana uzamukomokaho aba afite ibyago byikubye gatandatu byo kuzagira ibibazo by’imitekerereze n’imibanire n’abandi, nk’uko ubushakashatsi bwa Anne-Marie Conn bubigaragaza. Ibi nibyo biri kuba kuri Paul Rusesabagina, umugabo wiyambitse urubwa akaba ari gusarura ku mbuto zarwo».

Na none aya maganya akomeza agira ati: «Rusesabagina ni umuntu wabayeho neza mu buzima busanzwe, abona icyubahiro acyongeraho amafaranga, ariko yahisemo gusaza yanduranya, anarenga aho yica abantu nk’uko inkiko zabimuhamije. Kuri ubu ari kuryozwa ayo mabi yakoze aho yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Uyu mugabo uri mu za bukuru afite ibibazo by’ubuzima bikeneye kwitabwaho, mu gihe kwakira igikomere cyo kwisanga i Madrid (nk’uko benshi basigaye bahita, ariko ni i Mageragere kuri gereza ya Nyarugenge) warigeze kwambikirwa umudari i Washington muri White House atari ikintu cyoroshye. Izi kimwe n’izindi mpamvu zakabaye imbarutso yo kwegerwa no gushyigikirwa n’umuryango we, harimo n’umukobwa we, Carine Kanimba. Ku mwana warezwe, ubundi iyi yakabaye intego ya mbere yo gusigasira ubuzima bw’umubyeyi uri kugana mu za bukuru, ariko byaba ku wundi utari Kanimba, kuko yahisemo gukoresha izina rya se n’umubabaro, mu kurushaho kwagura inyungu ze bwite».

Banyarwanda, Banyarwandakazi, aya maganya ya FPR akubiye mu nyandiko wasanga ku muzindaro wa Leta ya Kigali, Igihe.com, aho abambari ba FPR banyuza ibitekerezo byabo. Gusa muri make, icyo dukwiye kumenya ni uko FPR yahahamuwe n’urugendo rwa Carine Kanimba hamwe na nyina bakoreye ku ngoro Perezida wa USA akoreramo, maze bashya ubwoba, baradagadwa, batangira kumwangisha Abanyarwanda bamuhimbira ibyabaye n’ibitarabaye. Bageze n’aho bamushinja kuronkera mu marira y’umubyeyi we.

Bamushinje kandi gucuruza ibinyoma, kwiriza ay’ingona, kugira amashagaga, kurya amafaranga y’abazungu, kugira inyota yo kwicarana n’abakomeye, gukorana n’imiryango nka “Robert F. Kennedy Human Rights” asabira Se kurekurwa, n’ibindi bihimbano byinshi utarondora muri iyi nyandiko.

Ibi birego-bihimbano byose byazamutse nyuma y’aho Carine Kanimba n’umuryango we, bahisemo kugana inkiko, aho bareze Leta y’u Rwanda, bayisaba impozamarira y’ibyabaye kuri Se, ingana na miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika. Ubu bwoba rero nibwo bwatumye uwo twagereranyije na Goliyati ahaguruka atangira guhimbira ibirego Dawidi, amushinja ko yishakira amafaranga, nta rukundo ruri aho. None se FPR n’abambari bayo bumva ari amafaranga angahe yagura umubyeyi w’umuntu?

Muri aya maganya ya FPR, abambari bayo ntibibasira Carine Kanimba gusa, ahubwo banarenga bakanenga imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, bakayishinja kuvuga byacitse, yishakira indonke. Aha rero niho abasesenguzi bibaza impamvu FPR yikoma iyi miryango iyo yavuze amabi akorerwa mu Rwanda, ariko bavuga akantu gato kuyitakagiza, ikakagira iturufu irya hose. Biteye agahinda ni n’igisebo, kumva Leta izashimishwa gusa no gushakira abandi ibyaha, yo ikigira nziza kandi ari Gica cyabiciye, ibintu bikadogera. Gukomeza guhimbahimba ibinyoma kuri FPR yabigize intwaro kandi ntaho yayigeza hanini kuko igihe kiragera ukuri kukajya hanze. Bitinde bitebuke isi yose izaba yamaze kuvumbura aya marira y’ingona ya FPR, ihora irisha yerekana ko aria bantu bakubiswe, ndetse bakeneye kugirirwa impuhwe, nyamara ari abicanyi ruharwa babigize umwuga, bakica ugerageje kubanenga wese. Biteye agahinda kutabyamagana.

Inkuru y’ukuntu Dawidi yishe Goliyati tuyisanga mu gitabo cya 1 Samweli 17. Ariko niyo isobanura neza ubwirasi bwa FPR. Iba yumva yarwanisha imbaraga za gisirikare ndetse n’amafaranga ava mu misoro y’abaturage, na za Ambassades hirya no hino ku isi. Ibyo nibyo ubutegetsi bwa FPR bushingiraho bwumva ko bushobora gutsinda urugamba urwo ari rwo rwose, kimwe n’uko Goliyati yari yizeye imbaraga z’umurengera zamurwanaho, ariko ziba imfabusa imbere y’ibuye n’umuhumetso bya Dawidi. Ni nako rero hari indi ntwaro yitwa ukuri ishobora gutsinda FPR, ikagenda mahere nk’amahembe y’imbwa. Ingero ni nyinshi cyane.

Kubona Leta y’igihugu ihungabanywa ngo n’uko abagore babiri badafite intwaro cyangwa igisirikare basuye Perezida w’Amerika, birakwiye koko? Cyangwa ni wa muco wo kwikinga inyuma y’ikinyoma cya FPR, ikibagirwa ko kigenda gikubitirwa ahakubuye, uko bwije n’uko bukeye? Iba yumva se amaherezo azaba ayahe???

Akana gatoya nka Carine Kanimba kashoboye guhungabanya intebe ya FPR i Kigali, nyamara yumvaga yagafatisha akaboko kamwe, igaterura igatura hasi. Ariko nk’uko Goliyati yisanze Dawidi amukandagiye ku gikanu hejuru y’ibuye rimwe, ingazo z’Abafilisitiya zigakwira imishwaro, ni nako ukuri n’ukwizera bya Carine Kanimba byamuteruye bimwicazanya n’abakomeye, none inkuru mbi kuri FPR, amaganya ni yose. Ntabwo dushaka kugaruka ku ishimutwa rya Paul Rusesabagina, wazanywe i Kigali mu myaka ibiri ishize cyangwa ngo tugaruke ku rugomo n’iyicarubozo byamukorewe, kuko murabizi, twagize igihe gihagije cyo kubivugaho, ahubwo turashaka kugaruka ku buryo Carine Kanimba n’umuryango we wose nta n’iyonka isigaye, wafatanyije n’Abanyarwanda bakunda ukuri, baherereye mu mpande zose z’isi maze batabariza iyi mpirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. By’umwihariko uyu mukobwa yakunze kumvikana mu itangazamakuru ndetse agaragara mu mubonano n’abayobozi bakomeye ku isi. Nta kindi cyamugenzaga uretse gushyira ku mugaragaro urugomo rwakorewe umubyeyi we, iyicarubozo agikomeje gukorerwa aho afungiye mu Rwanda, i Mageragere, ndetse no kwimwa uburenganzira ku butabera busesuye. Uyu mwana w’umukobwa mbere y’uko atangira uru rugendo, yabanje gucisha make, ibyo asaba byose abisaba ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi. Arangije ndetse ahitamo kwandikira mugenzi we, umwana w’umukobwa bize ku kigo kimwe, bari mu kigero kimwe, umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, amusaba ati: «Mwana mugenzi wanjye, njye nawe turi abana, ibyo ababyeyi bacu bapfa birazwi neza cyane, ariko ntibigize icyaha. Njye nagusaba nk’umwana uzi agaciro k’umubyeyi imbere y’umwana we, ko wasabi umubyeyi wawe Perezida Kagame, akarekura umubyeyi wanjye kugira ngo nanjye n’abavandimwe banjye twongere kugira uburenganzira ku mubyeyi wacu». Ibi byose ntacyo byatanze. Yaba Leta, yaba na Ange Kagame wandikiwe, nk’umwana wa Perezida Kagame, impande zose zishe amatwi ariko Carine Kanimba ntiyacika intege, we n’umuryango we bakomeza gukurikirana ikibazo, mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, hirya no hino ku isi, mu buyobozi butandukanyebw’ibihugu, ahashobokaga hose bakandagizayo ikirenge.

Imiryango tutarondoye muri iyi nyandiko yasabye ko Rusesabagina yarekurwa, ariko Leta ya Kagame ibyima amatwi. Leta y’u Rwanda yumvaga ko uko iminsi ishira abasabira Rusesabagina gufungurwa bazagera aho bakadohoka, nyamara si ko byagenze. None nyuma y’iminsi ibiri gusa Carine Kanimba agaragaye muri White House, FPR ishyize hanze inyandiko y’amaganya n’amarira nk’ay’ingona. Iyi nyandiko kandi isohotse nyuma y’uko hamenyekanye ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uzaba impozamarira y’ibyaye ku mubyeyi wabo, ingana na miliyoni 400 z’amadorali y’Amerika. Leta ya Kagame se yugarijwe n’amadeni ku ruhando mpuzamahanga izayakura he? Izakurisha Kigali Convention Centre se yishyure iyi mpozamarira? Iyi nyandiko yasohotse habura iminsi ine gusa ngo uru rubanza ruburanishwe.

Kuko muri uru rubanza, byitezwe ko Perezida Joe Biden asabwa kubanza kwemeza ko nta immunité diplômatique atanga kuri Kagame n’abandi bose bagize uruhare mu ishimutwa rya Rusasebagina, kubona Carine Kanimba muri White House byazamuye ubwoba kuri Leta ya Kigali, ndetse n’ishyari riba ryose.

Leta ya Kigali ntikwiye kwibaza uko Carine Kanimba yageze muri White House, ahubwo ikwiye kwibaza uko Ange Kagame yagezemo. We yajyanywemo na Se, none undi ajyanyweyo n’agahinda ko kubura umubyeyi we. Kubona Carine Kanimba yageze muri White House, nta mbaraga za présidence zimuri inyuma nicyo cyazamuye umujinya wa Kigali, batangira kuboroga nk’akana gato, basuka amaganya yabo ku Karubanda. Umuryango wa Paul Rusesabagina n’uwo gushimirwa wose ni ubwo Leta ya FPR iwushinja ko nta mpuhwe bamufitiye. Ibi si byo kuko “urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya”. Nta wakwemeza ko afitiye impuhwe Rusesabagina kurenza umuryango we. Ahubwo impamvu iri inyuma y’uku guhahamuka ni ukwibaza aho Kagame azakura aka kayabo k’amafaranga asabwa.

Nema Ange