FPR IFITIYE UMWENDA WA DEMOCRATIE ABANYARWANDA N’ABANYAMAHANGA

Spread the love

Inkuru dukesha : Biza tubireba tugaceceka

Iyo uvuze Démocratie mu Rwanda, Abanyarwanda batinya cyane kumva iri jambo kimwe n’iyo uvuze Politique. Impamvu batinya aya magambo yombi ni uko yagiye agira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda. Si uko ari amagambo mabi ahubwo ni uko yakoreshejwe nabi igihe kinini, ageraho agaragara nk’atinyitse cyane, ku buryo no kuyavuga ubwayo uhita usesa urumeza umubiri wose. Uburyo yakoreshejwe byatumye aya magambo yombi ananirana gushyirwa mu bikorwa. Buri kintu cyose kigirwa n’ibice by’ifatizo, na démocratie igirwa n’ibice bibiri, kimwe muri byo cyabura ntibe ari démocratie. Ibyo bintu bibiri tubimenya dushingiye ku nkomoko y’iri jambo, aho mu kigereki “demos” bivuga “abaturage” naho “cratos” bikavuga “ubutegetsi ”. Ni ukuvuga ko démocratie ari “ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bugakorera abaturage”. Ni iki se gituma iki gisobanuro kidashyirwa mu bikorwa? Ni ubujiji cyangwa ni ubugome?

Mu minsi yashize twumvise ingendo zakozwe n’abadepite hirya no hino mu baturage. Izi ngendo ngo zari zigamije kumva ibibazo by’abaturage. Tumaze kumenyera ko mu Rwanda, abadepite bagaragara mu baturage iyo amatora yegereje, bamara gushyirwaho mu ikinamico ryinshi cyane, bakagenda bakibera i Kigali barya imisoro y’Abanyarwanda, bakazibuka gusubira mu baturage ari uko andi matora yegereje. Ubu nabwo niko bimeze, abadepite bagarutse mu baturage kuko amatora yabo ateganyijwe umwaka utaha, muri 2023.

Muri izo ngendo zabo hakunze kugarukwa ku ijambo démocratie. Bafata amabi yose FPR ikorera abaturage, bakayatwikiriza imvugo y’uko ibintu bimeze neza, umuturage agakoma amashyi, yaba amuvuye ku mutima cyangwa atahavuye, ibyo ntibibareba, icyabo ni ukurya mission no kurara mu ma hôtels ahenze cyane.

Abaturage babwirwa ko inenge zihora zerekanwa mu binyamakuru mpuzamahanga cyangwa mu miryango nka za Human Rights Watch (HRW), ngo banenga ko Afurika idashaka gukoresha démocratie y’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika. Ariko mu by’ukuri ikibazo si démocratie ubwayo, ahubwo ni inda nini iba yararenze abategetsi, bagera ku butegetsi bagashaka kubugundira bumva ko ari bo beza kurusha abandi.

Iyo bigeze mu Rwanda rero abategetsi bidoga ngo démocratie si umweenda u Rwanda rubereyemo amahanga. Nyamara bakibagirwa ko démocratie ari umweenda u Rwanda rubereyemo Abanyarwanda. Ikindi kigeretseho ni uko iri shyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, rikanigamba ko ariyo moteur y’ibibera mu Rwanda byose, igihe ryazaga mu Rwanda, ryaje ryitwaje imbunda, rikoresha amasasu rifata ubutegetsi, iyo bashaka bari kuvuga bati: “Nimuvuge muvuye aho, twafashe ubutegetsi ku ngufu, dushatse twagarura ubwami ”. Ariko siko byagenze kuko mbere hose bakiri ku rugamba aho bafataga bigishaga abaturage cyangwa bakabinyuza kuri Radio Muhabura, ko mu Rwanda nta démocratie ihari, bityo akaba ari yo bazanye. Iri rero ni ideni, igihe Abanyarwanda batarabona démocratie isesuye bazakomeza kuryishyuza iyi FPR yayibasezeranyije. Aya yarenze kuba amasezerano FPR yasezeraniye u Rwanda, ahinduka umweenda ukomeye Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba guhora bishyuza FPR-Inkotanyi.

Abumva ko nta mweenda wa démocratie FPR ibereyemo amahanga ni ukwibeshya cyane, kuko abambari bayo bazi ibihugu byinshi bakomanzemo berekana ko mu Rwanda nta démocratie ihari, bakaba basaba inkunga yo kuyizana. Ayo mahanga yabahaye inkunga si umweenda ukomeye wo kuzana démocratie FPR itishyuye? Bumva se bazawishyura nyuma y’imyaka mirongo ingahe bafashe ubutegetsi? Bahasanze igitugu none cyikubye kenshi cyane. Umweenda urenze uwo bagomba kwishyura ni uwuhe? Hari utabibona ko FPR yoroye igitugu na munyangire, ikagerekaho kwica no gufunga utavuga rumwe na yo wese? Izabyishyura ryari?

Umweenda wa démocratie ni uwo FPR ifitiye Abanyarwanda kurenza undi wese. Niba yarafashe abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, ikabashora ku rugamba, bakamena amaraso yabo, ibabwira ko barwanira kuzana démocratie, uyu ni umweenda ifitiye Abanyarwanda, ugomba kwishyurwa inzira byacamo yose.

FPR yasezeraniye démocratie Abanyarwanda. Ni umwenda igomba kwishyura byanze bikunze. Igomba kumenya kandi ko démocratie ari umunzani wipimaho, ukareba ko ushyitse cyangwa udashyitse. Ikinyoma FPR yimitse ntigishobora gutuma wa munzani ukora neza. Uzabwirwa ko umutegetsi runaka yatowe hejuru ya 90% ariko nyuma y’umwaka umwe yirukanwe bavuga ko adashyitse, kubera ko nyine wa munzani wakoreshejwe nabi, bigatuma duhora muri yashyizweho undi yirukanywe, amaherezo akanga akabura.

FPR yabanje gutekereza ko démocratie ari amagambo, irwana yumva ko nimara gufata ubutegetsi, izikorera ibyayo. Yibwiraga ko démocratie ari amagambo gusa, ariko si ko biri. Ni ibikorwa kurenza uko ari amagambo.

Mu gihe cy’imyaka 10 : ibara ry’iterambere mu Rwanda rya Demokarasi ni UMUTUKU 5yasubiye inyuma)!

Birumvikana ko buri muturage ataba umuyobozi, ariko bo ubwabo bitoramo ababayobora, bakabatuma ibyo babakorera. Bya bibazo byose byugarije abaturage biba bigomba gusubizwa n’abayobozi. Kugira icyo bakora cyose biba bigomba kubakira ku bitekerezo by’abaturage babatoye, aho gushingira ku marangamutima y’urwango n’amacakubiri. Guha uburenganzira abaturage ni umweenda FPR ibereyemo Abanyarwanda bose. Ni nk’uko igiti ibyo gitanga byose kibikomora ku mizi. Abaturage niyo mizi y’abayobozi, nta yandi mahitamo.

Uku rero niko démocratie igomba kuba yubatse. Ni ukuvuga uhereye kuri Mudugudu, Gitifu w’Akagari, Uw’Umurenge, Mayor w’Akarere, Guverineri, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Perezida wa Repubulika n’izindi nzego zose zaba iza gisivili cyangwa iza gisirikare, nta kintu na kimwe bagomba gukora kidashingiye ku muturage. None se niba bubaka umuhanda ugasenyera abaturage batabahaye ingurane ikwiye, wa muhanda uzaza ubamarire iki, mu gihe batagifite aho gukinga umusaya. Kwisanzura no kugira uburenganzira ku mutungo ni umweenda FPR ibereyemo Abanyarwanda, kandi igomba kuwishyura uko byagenda kose.

Leta ikunda abaturage bayo igomba kubanza kureba iby’ibanze umuturage akeneye, ikareba niba afite ibyo kurya bimuhangije, niba buri wese afite aho akinga umusaya. Niba buri wese abasha kwivuza, niba abana bafite amashuri meza, abaha uburezi bufite ireme, niba buri muntu afite uburenganzira ku mutungo we, niba ahabwa ubutabera buboneye, niba afite uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo bye, niba buri muturage afite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ibindi byose byafasha umuturage mu kuzamura ubukungu, kugira imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije by’aho atuye. Ibi byose biraza bikagira umweenda FPR ibereyemo Abanyarwanda, kandi igomba kwishyura inzira byacamo iyo ari yo yose.

Iri jambo FPR yirirwa ikwirakwiza muri rubanda no mu binyamakuru ngo “démocratie si umweenda u Rwanda rubereyemo amahanga”, rigomba guhindurwa, FPR ikamenya ko ari umweenda ibereyemo Abanyarwanda mbere na mbere. Nta kuntu abategetsi bashimishwa no kuvuga ko imijyi ikura, hakazamurwa imiturirwa, ariko nta buryo bwo gufata amazi bwateganyijwe, ejo imyuzure yasenyera abaturage, bagahinduka abanyamakosa ngo batuye mu manegeka, nyamara ayo manegeka barayashyizwemo na Leta.

U Rwanda ruba rwasinye amasezerano mpuzamahanga menshi, amategeko aba akubiyemo niyo agaruka akarugonga, niyo mpamvu bakwiye kumva ko uyu ari umweenda rubereyeho amahanga nawo ugomba kwishyurwa biciye mu nzira zose. Gusinya amategeko utazayubahiriza birutwa no kutayasinya. Dufashe urugero Amasezerano yo gukumira Jenoside no guhana abayigizemo uruhare Perezida Kayibanda yanze kuyasinya, Perezida Habyarimana aje arayasinya ariko asimbuka ingingo ya 9 kuko yumvaga izamukoraho, aho FPR ifatiye ubutegetsi biracyahagamye aho byari bigereye mu 1975, ahubwo ibikoresha nk’intwaro yo

kutagezwa mu nkiko mpuzamahanga. Ubwo se Bavandimwe, Banyarwanda, uyu si umweenda FPR ibereyemo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, kandi ugomba kwishyurwa uko byamera kose?

Birumvikana ko ku isi yose inzego zijyaho zidatorwa n’abaturage, no mu Rwanda niko bimeze. Buri gihe inzego zidatorwa zishyirwaho n’abatowe. Ariko uzumva Perezida Kagame ahora anenga abategetsi we ubwe yishyiriyeho. Ese ni uko bose ari babi cyangwa no kubashyiraho birimo ikibazo. Ni gute umutegetsi ashyirwaho akamara imyaka 10 akorera nabi abaturage, nyamara uwamushyizeho atarabibona? Aba amurwaje mo iki kugeza igihe urusaku rw’abaturage rurinda rugera ku Mana ngo ibatabare? Ese harimo kwirengagiza?

Iyo wumvise uko Perezida Kagame avuga ko no mu gisirikare abagore n’abakobwa bazamurwa mu mapeti babanje gutanga ruswa y’igitsina, biragutungura, ukibaza uburyo kuva Maj. Gen Fred Rwigema yapfa igisirikare cyayobowe nawe kuva ku rugamba kugeza abaye Perezida, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga, ariko ukumva aranenga inzego we ubwe yishyiriyeho. None se yabimenye ate? Aho abimenyeye se ko nta wabihaniwe ngo abe intangarugero? Uku ni ukwirengagiza gukomeye ndetse gutera kwibaza byinshi.

Umweenda wa démocratie FPR ibereyemo Abanyarwanda n’Abanyamahanga wagiye wikuba kuko nta yihari. Ibi wabibonera mbere na mbere mu buryo abayobozi bajyaho. Usanga umuturage ngo yatoye umujyanama uzajya kumutorera Mayor. Unahereye ku Mudugudu usanga nta na rimwe umuturage yigeze yitorera umuyobozi. Buri gihe FPR izana umuntu abaturage bagahatirwa kumujya inyuma. Ba Gitifu bo ntibatorwa bashyirwaho 100% na FPR, na ba Guverineri ni uko. Mu Mujyi wa Kigali ho ni ibindi kuko ubu uyoborwa na Prudence Rubingisa, utamenya uko yacitse inzego z’ubutabera ku byaha bya ruswa. Abadepite bashyirwa ku ntonde z’amashyaka yemejwe na FPR. Abasenateri bashyirwaho 100% na FPR, abandi bagashyirwaho na Kagame ku giti cye. Niba se abaturage batishyiriraho abayobozi, wavuga se ko ubu démocratie irihe? Ubu se wavuga ko uyu mweenda wa démocratie FPR izatangirira kuwishyura ryari, kandi ko igomba kuwishyura byanze bikunze?

Mu bihugu byateye imbere, mbere y’amatora, abaturage bicarana n’abayobozi bagasuzumira hamwe ibyagezweho muri mandat ishize, bakerekwa ibibazo byagaragaye, abaturage bagasobanurirwa imbogamizi zabonetse, bagahitamo niba bazongera gutora aba bayobozi. Ariko FPR yananiwe kwishyura uyu mweenda kuko ubuyobozi budashyirwaho n’abaturage, nta n’ukuntu bashobora gukora mu nyungu zabo. Niyo mpamvu uzasanga n’ubwo FPR yabihakana iracyafite umweenda ukomeye wo kwishyura démocratie yivugiye yo ubwayo, ikabashyiriraho uburyo umuturage yahangara abayobozi batamukoreye ibyo yabatumye akamubwira ko atazongera kumutora. Niba FPR yaraje itubwira démocratie tugomba kuyibishyuza nk’umweenda.

Ntabwo umwanzi w’u Rwanda ari umunyamahanga watangaje amabi akorwa na FPR, ahubwo ni umwambari wa FPR wafashe imbunda akarasa abaturage, ni uwabafungiye ubusa cyangwa watumye inzirakarengane ziburirwa irengero, ibindi byose ni ugushakira ibibazo aho bitari no kubyegeka ku batabigizemo uruhare. FPR nireke gufata Abanyarwanda nk’injiji zitabona ibyo ikora, ahubwo nitangire kwishyura umweenda wa démocratie yaje ibeshya abaturage, cyangwa niba biyinaniye izinge utwangushye ijye kurya ayo yasahuye.

Yanditswe ininganirwa n’Ubwanditsi