IBICIRO BY’IBIRIBWA BYIKUBYE KABIRI, UBUTEGETSI NGO BYATEWE N’IMVURA, ABATURAGE NGO N’IFUNGWA RY’IMIPAKA

Spread the love

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda ni ingaruka imwe y’uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwafunze imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi butitaye k’unyungu z’abaturage, ahubwo bukarushaho kubashinyagurira ngo ubukungu bwarazamutse. Reka turebe uko ishusho ry’izamuka ry’ibiciro ryari ryifashe mu masoko mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kabiri.

Nkuko ikinyamakuru Igihe cyabitangaje, hagati y’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi na kabiri, ibiciro byarazamutse cyane ibyinshi bikikuba kabiri cyangwa gatatu mu buryo bukurikira:

  • Ifu y’igikoma yavuye ku amafaranga y’u Rwanda 700 igera ku amafaranga 1000.
  • Ikilo cy’umuceri cyavuye ku amafaranga 600 kigera ku mafaranga 900.
  • Ikilo cy’ibitunguru cyavuye ku amafaranga 500 kigera ku amafaranga 1200
  • Ikilo cy’ibirayi byitwa kinigi cyavuye ku mafaranga 200 kigera ku mafaranga 350.
  • Ikilo cy’ibishyimbo nacyo kikubye kabiri, aho cyavuye ku mafaranga 350 kikagera ku mafaranga 700.
  • Ikilo cy’amacunga cyavuye ku mafaranga  600 kigera ku mafaranga 1000
  • Ikilo cy’imyembe cyiva ku mafaranga 200 kigera ku mafaranga 1000
  • Ibinyomoro byaguraga amafaranga 800 bigeze ku mafaranga 1200
  • Ikilo cy’ifu ya Kawunga cyavuye ku mafaranga 600 Frw  kigera ku mafaranga 800 Frw.

Umuyobozi w’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri minisisteri y’ubucurizi n’Inganda abajijwe kuri icyo kibazo yihishe inyuma y’imvura n’ibiiza kandi yongeraho ko ntaho bihuriye n’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyangwa na Uganda. Ariko nk’uko umuntu wese utekereza yabibona abaturage ubwabo bari bivugiye ko babona izamuka ry’ibiciro ari ingaruka ry’ifungwa ry’imipaka, kuko hari byinshi bakuraga mu bihugu bya Uganda n’u Burundi batakibona.

Indi nkuru mwasoma ijyanye niyi :  IZAMUKA RY’IBICIRO BY’IBIRIBWA: IMVURA YABAYE URWITWAZO!

Nema Ange