NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI : BAMAZE IMYAKA 8 BASIRAGIRA KU ITONGO RYATWAWE N’UBUTEGETSI BWA FPR.

Spread the love

Leta ya FPR Ikomeje gushimangira ko ntaho itaniye ni interahamwe

Umuryango w’imfubyi zirindwi  zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uratabaza nyuma yaho usenyewe itongo ry’iwabo hakubakwa ikigonderabuzima nta ngurane inzego zose za Leta ya FPR zirimo na Komisiyo yo kurwanya mo gukumira Jenoside (CNLG)  zikabatererana.

Mu Kiganiro n’umubavu tv online uhagarariye uwo muryango, Uwera Marie Rose yashimangiye akarengane we n’abo bavukana bakorewe avuga ko ntaho ikibazo cyabo batakigejeje kuva ku murenge kugera mu nteko nshingamategeko ndetse na  Minisiteri y’ubutegetsi  bw’igihuguariko bikanga bigafata ubusa !

Uwera avuga yaje kwemererwa inzu mu midugudu ariko amaso agahera mu kirere.Asobanura ikibazo yagize ati «inzu y’iwacu barayisenye(Interahamwe)  ariko ntibayishyira hasi n’uko muri 2004 Akarere nako gasenya ibisigaye kubakamo ikigo nderabuzima kugeza aho 2011 binyuze mu muryango uharanira abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) yamenye ko nk’abana barokotse bafite uburenganzira bwo kurega Leta cyangwa undi wese wabahuguza imitungo yabo yitwaje ko arabana. »

Uwera yemeza ko nyuma yo gusiragira mu nzego yamenyeshejwe  n’inteko nshingamategeko ko yemerewe ingurane y’inzu mu midugudu yo mu Murenge wa Rugendabari bazahabwa n’Akarere ka Nyarugenge, akazisura ariko agategereza ko azahabwa inzu agaheba byatumye agana itangazamakuru ngo ribavuganire kuko imyaka ibaye 8 birirwa basiragizwa kugezwa naho bakwa ibyangombwa bivuye mu nteko rusange z’abaturage.

Uretse umwanya no gusiragira  yemeza ko uretse guhabwa ingurane y’itongo ryabo  cyangwa inzu bafiteho uburenganzira nta kindi basaba Leta ya FPR.

Uwavuga ko FPR imaze imyaka 27 isonga kandi itsemba abarokotse Jenoside ntiyaba abeshye !Banyarwanda dufatane urunana twomorane ibikomere kandi tuzirikane gukora iyo bwabaga mu kwikiza izi nterahamwe z’ubundi bwoko.

BYAMUKAMA Christian

One Reply to “NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI : BAMAZE IMYAKA 8 BASIRAGIRA KU ITONGO RYATWAWE N’UBUTEGETSI BWA FPR.”

  1. Birababaje uyo muvyeyi nafashwe
    ariko iyi nterahamwe BYAMUKAMA Christian nayo ntikagereranye interahamwe na FPR
    imbwa n’ inka naho bifise amaguru 4 sibimwe

Comments are closed.