GUMA MURUGO IRAHISHA GUFUNGISHA IJISHO ABASIRIKARE BAMWE MU GIHE KAGAME AREMBYE ?

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Inkuru ishyushye dukesha Urubuga www.afroamerica.net[1] yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021 iratangaza ko guma murugo yaba igamije gufungisha ijisho bamwe mu basirikare ba Kagame ngo batamuvanaho mu gihe Kagame arwaye kanseri y’ubwonko, ibimenyetso byayo byariyongereye mu mpera z’ukwezi z’ukuboza 2020.

Uko urwo rubuga rubivuga, kuva mu kwezi kwa Mata 2020, umunyagitugu Jenerali Paul Kagame yaburiwe irengero mu ruhame ku mugaragaro. Kuba adahari byateje kandi bitera ibihuha bivuga ko ubuzima bwifashe nabi ndetse ko afite n’ubushobozi buke bwo kuyobora. Amakuru aturuka mu ishami ry’ubutasi rya gisirikare ry’u Rwanda yabwiye umunyamakuru wa AfroAmerica Network ukorera i Kigali ko, bitewe n’ubuzima bugeze ahakomeye bwa Jenerali Paul Kagame n’amakimbirane hagati y’abamwungirije n’umuryango we ku izungura rye, (aha bikaba bivugwa ko Ange Kagame yaba akoreshwa na se kugirango bizirike kubutegetsi), abayobozi b’ingabo bashyigikiye Madamu Ange Kagame basabye Jenerali Paul Kagame gusubiza igihugu muri guma murugo ngo kugirango bashobore kubona neza urujya n’uruza rw’abayobozi bakuru b’ingabo batizeye. Nk’uko amakuru akomeza abivuga, Minisitiri w’ingabo uriho ubu, Gen Albert Murasira, ni umwe muri benshi, bafungishijwe ijisho.

Gen Albert Murasira

Jenerali Albert Murasira akomeje gufungishwa ijisho nyuma yuko habonetse amakuru avuga ko ateganya guhunga igihugu. Arashinjwa kuba hafi y’abasirikare bakuru bakomeye batawe muri yombi umwaka ushize kandi akaba arwanya gahunda yo gufata ubutegetsi bw’abayobozi b’ingabo bashyigikiye Ange Kagame. Itsinda rya Ange Kagame rigizwe n’abahoze ari impunzi zavuye mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kandi riyobowe na Jenerali Jean Bosco Kazura, Umuyobozi mukuru w’ingabo mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ibiro bikurikirana iby’u Burundi.

Abayobozi bakuru b’ingabo bafungiye mu za Safe houses cyangwa bafungishijwe ijisho  mu rugo ubu barimo Jenerali James Kabarebe, Jenerali Patrick Nyamvumba, Jenerali Charles Kayonga, Liyetona Jenerali Karake Karenzi, na Maj. Gen Albert Murasira.

Jenerali Patrick Nyamvumba

Jenerali Paul Kagame yarwaye bikabije mu mpera za Werurwe 2020. Yari asanzwe arwaye ariko ibintu byakomeye mu buryo butunguranye. Ku ikubitiro afatwa byitiriwe kwandura COVID-19. Muri Mata 2020, yahise ajyanwa i London mu Bwongereza kugira ngo akore ibindi bizamini by’ubuvuzi birimo gusuzuma za  selile na tissue kugira ngo amenye niba ari kanseri, isuzuma rizwi ku izina rya biopsy. Icyo gihe Kanseri yo mu bwonko yaremejwe. Hahiswe hateganywa kubagwa kugirango bavanemo iyo kanseri, byateganyijwe kandi bikorwa muri Gicurasi 2020. Mu ntangiriro za Mutarama 2021, amakuru yatanzwe n’abakorana bya hafi na Jenerali Paul Kagame babwira AfroAmerica Network ko yagiye i Houston, muri Texas, muri Amerika kugira ngo asuzume byihutirwa mu rwego rwo kumenya aho kanseri y’ubwonko yari igeze, ibimenyetso biyigaragaza bitangira kuboneka mu mpera z’Ukuboza 2020.

Bamwise “Umuyobozi w’umutako wungirije” Kagame

Itangazo rya guma murugo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, uzwi kandi ku izina rya “Umuyobozi w’umutako wungirije” wa Jenerali Paul Kagame, bitewe n’uko nta bubasha afite, nubwo afite umwanya. Dr Eduard Ngirente uzwi kandi ku izina rya “nta nzira nabona yo gusubira inyuma”, yagiye ashyira umukono ku bikorwa bya guverinoma n’amabwiriza nyobozi, kuva Jenerali Paul Kagame arwara.

Andi makuru yatangarijwe AfroAmerica Network nuko indi ntego ya guma murugo ari uburyo bwo gushaka kubona amafaranga y’umuryango w’ubuzima ku isi (WHO) ndetse n’ibindi bigo. Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyura abasirikari barakaye kandi bafite ipfunwe, abo mu rwego rwo hejuru n’abasirikare bato bamaze igihe badahembwa, kubera ikibazo cy’ubukungu mu Rwanda, bityo bakaba bakwinjira mu mitwe itavuga rumwe n’ingabo.

Inkuru irambuye mu cyongereza wayisoma aha : Rwanda: As Rwandan Dictator Paul Kagame’s Health Deteriorates, Rwandan Government Uses COVID-19 to Impose a Lockdown Aimed at Keeping Top Military Leaders Suspected of Planning a Coup Under Close Watch

Ahirwe Karoli


[1] https://www.afroamerica.net/index.php/world/19-africa/1366-rwanda-as-rwandan-dictator-paul-kagame-s-health-deteriorates-rwandan-government-uses-covid-19-to-impose-a-lockdown-aimed-at-keeping-top-military-leaders-suspected-of-planning-a-coup-under-close-watch.html#.YAcQRlWgMrk.facebook