GUTERANYA ABANYARWANDA: ICYO FPR IZIBUKIRWAHO MU MYAKA 36 IMAZE ISHINZWE

Spread the love

Mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka wa 2023, Abanyarwanda bamwe bahatiwe kwitabira ibirori byo kwizihiza imyaka 35 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, hari n’abandi bagiye bitabira ibi birori hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bigura ngo barebe ko bwacya kabiri, ahanini bakabikora kubera kurengera imbehe bahawe n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, ariko na none ku rundi ruhande bose bagahuriza ku ntero yo kurinda ibyagezweho, ariko muri rusange wabishaka ukabibura, ahubwo ugasanga haribasiwe bikomeye ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe ku bushake kuko FPR n’abambari bayo barabizi ko ubumwe bugezweho itarara.

Twebwe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye twahisemo kuraranganya amaso mu buzima bw’igihugu kugira ngo tubacukumburire icyo FPR izibukirwaho mu myaka 36 imaze ishinzwe, dore ko habura amezi abarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe ngo ibe yongeye guhatira Abanyarwanda kubyina mu birori by’isabukuru yayo, ibabwira ko na none ari ukurinda ibyagezweho, ariko nayo irabizi ko ibyo ivuga ari ikinyoma kidakwiye kwihanganirwa kuko ishyaka ryafashe ubutegetsi ku ngufu rikimakaza bamwe rigapyinagaza abandi ridafite isomo na rimwe ryo kwigisha Abanyarwanda bahejejwe mu bukene, inzara n’andi mabi utarondora.

Mu busesenguzi bwacu twasanze mu by’ukuri FPR-Inkotanyi igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi:

  • Agatsiko gato wagereranya na Nyamunsi cyangwa Urupfu, gateranira mu mwobo kagafatira ibyemezo byose igihugu. Aka gace ahanini kagizwe n’abantu batagaragara, ariko bafite ijambo rikomeye ku buzima bwose bw’igihugu;
  • (2) Igice cya kabiri ni Abambari ba FPR bayigiyemo bayikesha kubashyira ku ibere, bo bakaba bagaragara cyane mu itangazamakuru, badafite aho bahuriye n’umutima wa FPR. Aba nibo babi cyane kuko bahora biteguye kubamba no kubambisha uwo ari wese wamaze kuvumbura ukuri akanafata iya mbere mu kugushyira hanze;
  • (3) Aba bo ni za Rukurikizindi. Ni benshi cyane kandi barangwa no kuba inkomamashyi na nyamujyiyobijya.

Tugarutse ku gatsiko ka mbere, ariko FPR-Nyamunsi kamaze gushyiraho uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso ku mabi gakora, gashyiraho abanyamakuru b’intoranywa bahora iteka ari imizindaro yo kujijijsha abaturage ngo bakomeze bahumwe amaso batabona akaga n’akangaratete FPR yabashyizemo. Kandi ni mu gihe, niba se abana barenga 47%, nk’uko Leta ya FPR ibyitangariza, barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda, aba wabitegaho ikindi giki uretse gutega umutwe FPR ikabahonyanga uko ishatse?

Ku ikubitiro FPR igifata ubutegetsi abagize agatsiko ka FPR-Nyamunsi kari kazi neza ko umunsi Abanyarwanda bunze ubumwe, bazahita bavumbura ikinyoma yarishaga cyo guhagarika jenoside, kandi nyamara yarayigizemo uruhare, gahita kihatira gucamo ibice Abanyarwanda, gashinga imiryango nka IBUKA, AVEGA, BENE KANYARWANDA, TUMURERERE, AERG, GAERG… usanga yose ishingiye ku cyita rusange cyo kuvangura Abanyarwanda, ikagirwa gusa n’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa, bikagira ingaruka mu buzima butandukanye bw’igihugu aho abari muri iyi miryango bahabwa byose nko kuvurirwa mu bitaro bihenze no hanze y’igihugu, kwiga mu mashuri meza no kubona akazi, guhabwa amasoko ya Leta, n’imyanya ikomeye, nyamara abandi bagakomeza kubaho babara ubukeye, bwacya bakumva ko butari bwire, bwakwira bakabona butari buke.

FPR izahora yibukirwa kuri iri vangura ndetse no kuburiza imiryango yakabaye ihuza Abanyarwanda bose, itarobanuye nk’uko iyitwaga Solidarité-Kibuye, Nyanza-Twataramye, Iwacu ku Mayaga, n’iyindi yagiye icibwa umutwe abari bayishinze bakicwa ku mugaragaro, abandi bagafungirwa ubusa, abandi bakaboneza iy’ubuhungiro, nyuma bakagerekwaho ibyaha by’amacakubiri kandi aterwa na FPR ariyo yoretse igihugu.

Umwe mu bambari ba FPR akaba n’umunyamakuru uri ku ibere, aherutse kwikoma abavuka muri Kidaho ajya kuri Twitter amenyesha inzego zose agira ati: “Habonetse akandi katsiko kitwa Iwacu Dufatanye, ako gatsiko k’intiti zivuka mu cyahoze ari Komini Kidaho, mu Ruhengeri, kakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 36 z’amanyarwanda, kandi nta n’umwe uzi icyo aya mafaranga yakoreshejwe. Aka gatsiko kakoze imirimo itazwi ku butaka bw’u Rwanda.” Ibi rero byafashwe nko gucisha umutwe abagize iri huriro we yita agatsiko, akanongeraho ko usangamo abantu bakoranye na Perezida Habyarimana barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Mwarimu Musangamfura n’abandi.

 Gusohora inyandiko nk’iyi nyuma y’Abakono bikomwe na FPR kuko babashije gukusanya inka ijana, akavuga ko aba bavuka mu Kidaho nabo ari agatsiko kakusanyije arenga miliyoni 36 z’amanyarwanda ngo kakazikoresha mu mirimo itazwi, ni ibirego bikomeye cyane, kuko iyi ngirwamunyakuru itigeze yibaza ku mamiliyari yanyazwe abaturage agashyirwa mu bigega nk’AGACIRO, ISHEMA RYACU, EJO HEZA, n’ibindi yarengeye he mu by’ukuri?

Izahora yibukirwa ku macakubiri yazanye mu Banyarwanda kuko aba bavuka mu Kidaho, bari mu moko yose, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, icyo bazira gusa ni uko bashinze ishyirahamwe ritavangura ryirwa “Forum des Organisations Rurales-FOR”, ariko FPR yikanze ingufu zaryo, no kuba ryo ritaravanguraga Abanyarwanda, nta n’akaboko ifitemo, ihita irisesa, ndetse abari barigize batangira guhimbirwa ibyaha, barafungwa abandi baricwa, hasigara ngerere bahise bakuramo akabo karenge, amaguru bayabangira ingata, bahunga igihugu.

Uyu munyamakuru yibasira cyane uwitwa Abimana wahoze ari PS muri MINECOFIN, akavuga ko harimo abasirikare bakuru n’abapolisi, ariko yagera kuri Mwarimu Musanganya agasya atanzitse dore ko iriya Forum imaze guseswa mu 2011, Mwarimu Musanganya yahise ahimbirwa ibyaha byo kubiba amacakubiri ndetse abifungirwa imyaka irenga 10 none abambari ba FPR ntibarashirwa barashaka kumukurikiza abandi bose bishwe.

Mwarimu Musanganya nta kindi azira uretse kuba yarabaye ku isonga ry’abashinze ishyirahamwe ritavangura mu Kidaho, ndetse rigakora ibikorwa by’indashyikirwa byo kuzamura abaturage bose, hatarebwe amoko. Azira kandi kuba ari umwarimu w’umuhanga mu ndimi wamenyeka mu kuzamura ireme ry’uburezi mu ma Seminari ya Kiliziya Gatorika, ibintu FPR itishimiye kuko muri gahunda yayo iharanira guheza Abanyarwanda mu bujiji no mu mu bukene kugira ngo bazahore iteka bayipfukamiye. Yarangiza ngo Mwarimu Musanganya arazira ko yakoreye Leta ku ngoma ya Perezida Habyarimana, nk’aho ubwabyo bigize icyaha cyatuma acibwa umutwe.

Ibi FPR ikora birangwa no kwivuguruza cyane kuko Itegeko Nshinga ryahinduwe mu 2015 ririmo ingingo ya 39 igira iti: “Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya”, gusa mu gika cya nyuma FPR yagobetse umutego ugira uti: “Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko”. Aya mategeko rero ntavugwa, imiryango idashamikiye kuri FPR yimwa ibyangombwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), ibyayo bikarangirira aho, igashinjwa ibyaha binyuranye, ba nyirayo bakayacekwa, udakuyemo ake karenge, akicwa cyangwa akisanga arimo kota umuriro muri za Gereza.

Birababaje kubona umupfakazi w’umututsikazi yarirukanywe muri AVEGA, azira gusa ko yaje kurongorwa n’umuhutu, nawe waje kwicwa na FPR, ariko uyu mupfakazi yagaragaye mu bitangazamakuru yinubira kuba adahabwa uburenganzira bwe, inzego zose zirahaguruka zivuga ko akwiye gufashwa ariko birangirira aho. Ubu se mu by’ukuri hagati ya Iwacu-Dufatanye yo mu Kidaho na AVEGA ni irihe shyirahamwe rivangura amoko?

Iyo urebye uburyo FPR yaritaguye abari mu mashyaka atarivanze muri jenoside, ikayacagaguramo ibice, ukareba ukuntu yakindaguye abayobozi ba Kiliziya Gatorika, bamwe bakicwa abandi bagafungwa, abandi bagahunga, ukareba uko FPR yateranyije abayobozi bo mu Bayisilamu, Imam Mugemangago akaraswa ku manywa y’ihangu ashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba, abandi Bayisilamu batagira ingano bagafungwa, ukareba uko ADEPR yaciwemo ibice hagamijwe kwigarurira imitungo yayo, n’andi madini menshi, bigaragara ko ntako FPR itagize ngo iryanishe Abanyarwanda, ahanini igasenya amahuriro yose atavangura amoko, ikimakaza amashyirahamwe ayavangura, kugira ngo uzabyibazaho azicwe, FPR yikomereze ikinyoma cyayo.

Mu kwanzura rero twavuga ko FPR izibukirwa ku gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaheza mu bujiji no kubakenesha, kuko izi neza ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari intwaro yayihirika mu kanya nk’ako guhumbya. Ubutegetsi bwa FPR-Nyamunsi bwaturutse ikuzimu ntibugishoboye kwihanganirwa n’abo yarenganyije bose.

FPR-NYAMUNSI, WAKOZE AMAYAGWA ATABARIKA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice