GATANYA: UMUHIGO FPR IKWIYE KWISHIMIRA KO YESHEJE MU GIHE IMAZE KU BUTEGETSI

Spread the love

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Abahanga mu mibanire y’abantu bemeza ko umuryango ari wo shingiro ry’imibereho myiza, iterambere ry’ubukungu no kubugangabunga ibidukikije, izi zikaba ari inkingi eshatu z’iterambere rirambye. Kuva FPR yafata ubutegetsi ku ngufu, mu mivu y’amaraso itagira ingano, yari ibizi neza ko nta cyiza izaniye Abanyarwanda, uretse kwikungahaza yo ubwayo no gusahura imitungo. Kugira ngo rero igere kuri iyi ntego yahize imihigo irimo gukenesha abaturage, kubahoza ku nkeke, kubabuza epfo na ruguru, kubafungira ubusa, kubica n’ibindi.

Umwe rero mu mihigo FPR ikwiye kwishimira ko yesheje ni ugusenya ingo biciye muri “Gatanya (Divorce)”, umuhigo yesheje yifashije gushyiraho Itegeko ry’umuryango rikocamye no kurikoresha mu kurimbura umuryango w’ibanze, ari wo umugabo, umugore n’abana. Ingamba zimwe zo kuwusenya zashingiye ku itegeko rikoze nabi, izindi zishingira ku gitugu, akarengane, gukenesha rubanda, no kuryanisha abaturage bya hato na hato, ku buryo umuryango wisanga wose wagizwe maneko, umugabo akaneka umugore we, umugore nawe ni uko, abana nabo bakaneka ababyeyi, akenshi ugasanga uwo banekera atari umwe, ubwo umuryango ukaba urasenyutse, nyamara wabireba neza ugasanga nta wundi ubiri inyuma uretse agatsiko kari ku butegetsi.

Mu kwesa umuhigo wo gusenya burundu umuryango, FPR yashyizeho Itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga Abantu n’Umuryango (Law governing Persons and Family/ Loi regissant les Personnes et la Famille), maze mu ngingo zaryo uko ari 333, umuryango ukubitwa ishoka ku manywa y’ihangu, FPR itangira kwizera ko umuhigo wo gusenya ingo yahize yitegura kuwesa bidatinze. Iri tegeko ryahinduwe n’Itegeko No 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020 rihindura Itegeko No 28/08/2016 rigenga Abantu n’Umuryango, maze hongerwamo ingingo 24 zisenya burundu umuryango n’ubundi wagenderaga ku kaguru kamwe, ibyo byose biraza Abanyarwanda baraceceka kuko nta ruvugiro none ingaruka ni uruhuri.

Kuva iri itegeko ryajyaho, nyuma y’imyaka 6 gusa, mu 2022, imibare y’ingo zihabwa gatanya yikubye inshuro 158 zose, umubare uri hejuru kandi ushobora kuzakomeza kuzamuka. Nk’uko bikubiye muri raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, ibirego by’ingo zahawe gatanya muri 2016 zari 21, zigera kuri 69 muri 2017, ziza gutumbagira muri 2018 kuko zageze mu 1,311. Muri 2019 ho byahumiye ku mirari, kuko ingo zahawe gatanya zari 8,941, nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Imibare kandi yakomeje kuzamuka, kuko abahawe gatanya muri 2020, bari 9, 213, ndetse na Raporo y’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 13,322 by’ingo zisaba gatanya, bikaba binitezwe ko imibare izanazamuka muri uyu mwaka wa 2023, kuko intero n’umugambi biracyari bya bindi.

Ingingo ya 218 y’itegeko ryo mu 2016 twavuze haruguru igaragaza ko impamvu 8 zo gusaba gatanya (gutandukana burundu) ari ubusambanyi, guta urugo nibura mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, igihano cy’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, guhoza undi ku nkeke, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo no kutabana mu gihe kirenze amezi 12 akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite zifite ishingiro zihari.

Iyo usesenguye inyinshi muri izi mpamvu zishingirwaho usanga ari izakabaye zikemukira mu muryango, izindi ugasanga kuzibonera ibimenyetso bigorana kuko nyine ni ibibera mu rugo imbere. Ubutegetsi bwa FPR rero bwahisemo kuzishyira mu itegeko kugira ngo bubashe guhanantura umuryango, ushyirwe hasi, kandi iyo usenyutse, iterambere riragorana na cyane, muri kwa gukomeza kwizengurukaho mu matiku n’amakimbirane hagati y’abagize umuryango, FPR ikabona aho yinjirira ikabasahura imitungo bo batazi igihugu kirwana n’ikindi.

Umunyamategeko ukurikirana imanza zisaba gatanya, Me Clémentine Gatabazi, yabwiye The New Times ko abagore ari bo benshi batanga ibirego bisaba gatanya, kuko ari 80% mu Rwanda kandi ngo abenshi batanga impamvu y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo (GBV). Undi munyamategeko, Me Innocent Muramira yabwiye RADIOTV10 ko ubusambanyi buza ku isonga mu mpamvu zishingirwaho mu gusaba gatanya, ariko akavuga ko bigoye cyane kubugaragariza ibimenyetso, agasanga na none umuryango mugari waratereranye umuryango w’ibanze kuko hari ibirego bijyanwa mu nkiko byakagombye kuba bikemukira mu muryango.

Mu gusesengura uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa, twasanze harimo ibyuho byinshi, ahanini ugasanga abategetsi FPR iba yarashyize mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma izi mpamvu ziboneka, umwe mu bashakanye akoherezwa mu nkiko nyamara hari ubundi buryo ibibazo bivutse mu muryango byari gukemuka.

Urugero rwa vuba dukesha BTN TV ni aho Umukuru w’Umudugudu ashinjwa n’abaturage gufungisha umugabo uzwi ku izina rya Kirahinda, yarangiza agahita amutwarira umugore. Iyi nkuru ivuga ko abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutaraga ya II bahangayishijwe na mugenzi wabo, Kirahinda, wafunzwe akanatwarirwa umugore n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Aba baturage bavuga ko Umuyobozi w’Umudugu wa Rutaraga ya II, Uwitonze Vianney, yahamagaye Kirahinda ngo amusange muri Nyabugogo, ahageze basangira inzoga, barangije Kirahinda ategekwa kuzishyura, abuze ubwishyu, afatwa n’irondo ry’umwuga ajya gufungwa, kugira ngo iyo ngirwa-muyobozi ibone uko imutwarira umugore. Aba baturage kandi bemeza ko Kirahinda afungiye ku Murenge wa Kimisagara, kandi asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya, byose bikaba byarapanzwe na Mudugudu washakaga kumutwarira umugore. Bemeza kandi ko Kirahinda asanzwe yitwara neza ngo nta yindi mico bamuziho ahubwo yahuye n’uruva gusenya. Aha rero ni ho bahera basaba ko akwiye kurenganurwa agafungurwa kuko nta cyaha afite.

Indi mpamvu ishyirwa mu majwi ni ubukene bukabije abaturage baba bashowemo na Leta. Urugero rumwe ni abigisha mu marerero yo mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza babwiye RADIOTV10 ko baheruka guhembwa mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2022/2023, ku buryo bikomeje kubagiraho ingaruka z’amadeni. Ubundi abigisha mu marerero yo muri aka Karere ngo si abarimu basanzwe ahubwo ni abagenerwabikorwa ba VUP, bahabwa umushahara buri kwezi, none amezi akaba abaye menshi badahembwa.

Umwe mu bigisha mu irerero, Mukandayambaje Alphonsine, avuga ko amafaranga bahembwa ari yo abafasha mu ngo zabo, bagakuramo n’ubushobozi bwo kwishyurira amashuri abana babo, kubabonera ibikoresho n’imyambaro ndetse no kubavuza, none itangira ry’amashuri rigeze batakibuka uko umushahara usa.

Mukandayambaje akomeza avuga ko igihembwe cy’ihinga cyatangiye none bakaba bibaza aho bazakura imbuto. Avuga kandi ko iki kibazo cyamaze gutera amakimbirane mu ngo kuko abagabo batumva uburyo abagore bazindukira mu kazi ka Leta amezi akihirika badatanze n’ayo kwishyura umuhinzi, aya makimbirane rero niyo azamuka akaba impamvu ya za gatanya za hato na hato, ku buryo ubona ko ari wa mugambi wa FPR wo gusenya ingo no guhoza mu miryane abaturage, ibintu bitabaha umwanya wo gutekereza ku mabi akorwa n’ubutegetsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi iki kibazo gusa ngo bagiye kugikurikirana, bakamenya niba bivugwa ari byo, ngo kuko nta mpamvu n’imwe ihari yo gutinda guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko. Ababikurikiranira hafi basanga ibi yavuze nta shingiro bifite kuko Mayor amenya amakuru ari mu Karere buri gitondo biciye mu nama ya JOC (Joint Operations Committee), ngo nta kuntu rero aba bigisha mu marerero bagira ikibazo cyo kudahembwa ngo amezi angane gutya bitaramugeraho.

Abaturage rero barataka ubukene bukabije mu gihe agatsiko kari ku butegetsi ko karushijeho kwigwizaho imitungo gakusanya muri rubanda. Nk’ubu RSSB yavuze ko yungutse miliyari 285.7 FRW mu mwaka wa 2022/2023, rikaba ari izamuka rya 22% ugereranyije n’umwaka wa 2021/2022, nk’uko Umuyobozi wayo, Regis Rugemanshuro, yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Nzeri 2023. Umuyobozi wungirije muri RSSB akaba n’Ijisho ry’Umuturanyi (Maneko), Louise Kanyonga yatangaje ko umutungo mbumbe w’iki kigo ubuarirwa muri miliyari 2065 FRW, ariko se bimariye iki abaturage bicirwa n’inzara ku misozi hirya no hino? Byose rero ni mu nyungu za FPR yahejeje abaturage mu myiryane idashira.

FPR, WESEHEJE UMUHIGO WAHIZE WA GATANYA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Umurungi Jeanne Gentille