ABARYANKUNA BARABATUNGIRA AGATOKI…! “AMAKORO YA FPR-INKOTANYI!” (igice cya 1).

Spread the love

Itsinda rigari ry’Abaryankuna rishinzwe gupfumura no kureba kure ryateguye uruhererekane rw’inkuru zishingiye ku bushakashatsi bwimbitse zimaze igihe kirekire zikora, zizagaruka ku miterere y’umushinga mugari wa FPR wo gusenya u Rwanda iruhereye mu mizi, aho iwugejeje n’ibyo iryo tsinda ry’Abaryankuna ribona bigomba gukorwa vuba na bwangu mu rwego rwo kurengera igihugu. Mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga wayo, irabeshya, irajijisha, irafunga, irica, irasahura, n’andi mabi menshi! Niyo mpamvu twabyise “Amakoro” bishatse gusobanura “amarorerwa”.

Gusenya inkingi zose z’igihugu, ugakura igihugu mu bantu, n’abantu ukabakura mu gihugu (bamwe ukabica abandi bagahunga), ntugarukire aho ukambuka imipaka ugateza ubwega mu bihugu bituranyi n’amahanga ya kure byakomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR, ni bimwe mu bizagararagara mu mushinga mugari wayo wo gusenya u Rwanda iruhereye mu mizi.

Mu gihe amateka y’u Rwanda agaragaza umushinga mugari wo kubaka u Rwanda  w’abankurambere b’Abanyarwanda wabatwaye igihe kitari gito, ukabatwara ubwenge n’ubuhanga, ukabasaba ubwitange n’umurava bitavugwa byabashoboje guhangana n’ibibazo n’ibigeragezo bahuye na byo mu nzira yo kuwusahyira mu bikorwa ibishoboka n’ibidashoboka ngo bubake , bagakora u Rwanda rubereye buri munyarwanda na buri muntu, muri iki gihe mu Rwanda hadutse agatsiko k’amabandi kazanye undi mushinga unyuranye n’uwo.

Hashize igihe kinini bivugwa ko FPR ikataje mu mugambi wayo mugari wo gusenya u Rwanda ibeshya amahanga n’Intore zayo ko irwubaka, nyamara ababivuga akenshi ntibabihishura neza mu buryo bubisobanura byimbitse, bigatuma abari mu gatsiko bakomeza kwigiriza nkana ku banyarwanda.

Tukiri aha twakwibutsa abasomyi ko umuryankuna ari umuntu wese ufite u Rwanda ku mutima, agahangayikishwa n’ibitagenda neza mu gihugu cye kandi akiyemeza gutanga umusanzu we mu bushobozi bwe. Byumvikane ko ihuriro ry’abaryankuna ari ihuriro rihuriza hamwe abo bantu bafite uwo mutima utabara igihugu, bakiyemeza gukora ibishoboka n’ibidashoboka mu rwego rwo gutabara igihugu FPR igejeje ku gacuri.

Abaryankuna dusanga nyuma y’uko FPR yiyemeje kubagarira no gukuza inzigo ishingiye ku byiswe amoko (Hutu, Twa na Tutsi) mu banyarwanda kugira ngo ibashe kubatanya maze ibategeke, ikagira uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abanyarwanda batangira ingano, uyu munsi ikaba ibeshya isi yose ko ari yo yahagaritse jenoside, nyamara wakwitegereza ugasanga umugambi wayo ari uwo gutanya Abanyarwanda, kuko usibye ko yananiwe guca inzigo yabaye karande mu banyarwanda twe dusanga inagira uruhare mu kongera umwiryane mu banyarwanda.

Nyuma y’ibyo byose yanagize ibindi bikorwa bibi cyane bigambiriye gusenya igihugu nko gusenya no gusiribanga uburezi, kwica umurimo igaheza urubyiruko rutagira ingano mu bushomeri, ikabuza Abanyarwanda uburenganzi n’ubwisanzure mu mitekerereze, kuko n’ugerageje gutekereza no kugaragaza ibitagenda imwivugana, igasiribanga uburenganzira bwa muntu, ikabiba ku bushake ubujiji mu banyarwanda ikoresheje ikitwa itangazamakuru, igasesagura umutungo w’igihugu uko ibishaka biciye mu nzira nyinshi tuzagaragaza, igasiribanga umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibyo duturanye ikangiza ubuhahirane bw’aka karere ku bushake, ikiba, igasahura umutungo w’igihugu yabura ibyo isahura igafata imyeenda itagira ingano hirya no hino itabasha gusobanura uko izishyurwa, n’ibindi byinshi tuzagaragaza muri uru ruhererekane rw’inkuru.

Ni yo mpamvu dukangurira Abanyarwanda bose aho bari hirya no hino ku isi kuba maso no gufatana urunana tukarwanya uwo mwanzi w’u Rwanda wihinduye umurengezi, akiyambika uruhu rw’intama rwera kandi ari impyisi ruharwa.

Muri uru ruhererekane rw’inkuru tuzabagezaho uko uwo mushinga uteye ingingo ku ngingo maze namwe mwirebere uburyo igihugu cyacu ubu kiri ku gacuri. 

Abaryankuna dusanga aho kuba mu gihugu gipfuye tukazaraga abadukomokaho igihugu cyabaye umusaka, twapfa tugashirira mu nkundura yo gutunganya igihugu ariko tugasiga igihugu kizima abazaza bazishimira kandi bakakigiriramo amahoro.

Turasanga uyu mushinga mugari wa FPR wo gusenya igihugu atari buri wese wawusobanukirwa kuko wateguwe mu gihe kirekire kandi ukaba uteganywa gushyirwa mu bikorwa mu gihe kirekire, ari ngombwa kubigaragariza Abanyarwanda maze bakamenya ibihishwe mu nda y’ingoma ya RPF.

Uru ruhererekane rw’izi nkuru mwaruteguriwe mu gihe kirekire kandi muzarugezwaho n’Itsinda rigari ry’Abaryankuna rishinwe gupfumura, gushakashaka no kureba kure rikorera imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Tweeter; @abaryankuna

You Tube; Ku mugaragaro info.

One Reply to “ABARYANKUNA BARABATUNGIRA AGATOKI…! “AMAKORO YA FPR-INKOTANYI!” (igice cya 1).”

  1. Amakuru ari guhwihwisa i Kigali, ngo ni uko barigushakisha abandi bakobwa bazarega Eugène Gasana ubusambanyi, ariko noneho ikirego cyabo bakagitanga mu Rwanda. Ngo amashyirahamwe y’abagore yose agahaguruka bakoresha ya ashtag metoo kugira ngo abanyamahanga babafashe. Ngo Kagame nawe yaba yarababajwe cyane no kubona Gasana amurongorera Jeannette we kugeza aho byaranye Ian Kagame, ngo none arigusaba Jeannette ko nawe arega ko Gasana yamufashe kungufu. Dutegereze

Comments are closed.