“NIMUKOMEZA KUNTESHA UMUTWE NZAVUGA IBYABEREYE AFURIKA Y’EPFO BYOSE! ”: PASCAL KANYANDEKWE.

Spread the love

Pascal KANYANDEKWE Perezida w’ikipe AS Kigali akaba umushumba n’umwicanyi wa FPR-Inkotanyi, acungishijwe ijisho bikomeye,hagati aho akaba arimo no kujijijishirizwa mu bintu bimwe na bimwe mu rwego rwo kumurangaza…muri byo harimo n’ihuzwa ry’Amakipe ya Kiyovu Sport na AS Kigali ngo bikore ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali!

Mu minsi ishize uyu Kanyandekwe yahombeje amafaranga ya FPR asanzwe aragiye dore ko abamuzi bagira ngo ni umucuruzi ukomeye, bagize ngo baramukanga nawe yihagararaho, arabakabukana arababwira ati: “Nimukomeza kuntesha umutwe nzavuga ibyabereye South Africa byose mbishyire ahagaragara!..” Abambari ba Kagame babimukojeje yategetse ko bamufunga. Barayora banaga mu kasho!

Ibyo avuga akangisha Kagame na FPR ngo ashobora gushyira ahagaragara baramutse bakomeje kumutesha umutwe, ni amakuru afite ku gikorwa cyateguwe na Kagame n’agatsiko ke cyo guhitana Gen Kayumba Nyamwasa ariko Imana igakinga akaboko. Pascal Kanyandekwe niwe wayoboye igikorwa cyari kigamije guhitanira Kayumba Nyamwasa mu bitaro, aho yari arwariye nyuma yo kuraswa muri Kamena 2010.

Pascal Kanyandekwe mu rukiko i Johannesburg. Nubwo Kagame yamutanzeho menshi,ngo akomeje kumutesha umutwe yamuraburiza!

Usibye kugira uruhare muri iki gitero cyo mu bitaro, amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryatohoje ni uko n’ikindi yakigizemo uruhare kuko ariwe wari ushinzwe gutwara amafaranga no kugeza ku bicanyi icyo bakeneye cyose.

Nyuma yo kumara amezi 19 mu buroko, Kanyandekwe (na mugenzi we Richard Bacisa )yaje kurekurwa agizwe umwere nyuma y’aho umutangabuhamya w’ubushinjacyaha avugiye mu rukiko ko atamuzi! Ni nyuma y’aho FPR ikoreye iyo bwabaga ikamugura nk’uko tubikesha amakuru aturuka ahantu hizewe. Igituma noneho yizigirwa ni aya magambo ya Kanyandekwe yavuze ahabya abamubazaga ibyo guhombya imari y’Icyama!

Uva iburyo: Sady Abdou, Hemedi Denengo Sefu, Amani Uriwani, Richard Bachisa, Hassann Nduli na Pascal Kanyandekwe. (Usibye Richard na Kanyandekwe) abandi bakatiwe imyaka 12 kubwo uruhare rwabo mu gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa. Umucamanza yavuze ko abishi ba nyabo batagaragaye mu rubanza!

Nyuma yo guhombya iyo mari y’icyama bamukoraho agataruka ngo yabaraburiza, baramurekuye ariko ubu akaba acungishijwe ijisho bikomeye! Muri iyi minsi bahugiye mu gikorwa cyo guhuza amakipe abiri aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ariyo Kiyovu FC na AS Kigali. Nyuma yo kuyahuza ngo azakorwemo imwe ikomeye izitwa AS Kiyovu de Kigali. (Association Sportive Kiyovu de Kigali) Kuri uyu wa 20 Kamena 2019 mu Ngoro y’Umujyi wa Kigali hari hateganyijwe inama n’abanyamakuru (Press Conference) yo kuvuga kuri iki kibazo,ariko yaje gusubikwa ku mpamvu zitamenyekanye yimurirwa mu kwezi gutaha (Nyakanga)

Ubwo uyu Kanyandekwe yafungwaga abandi bashumba batangiye gusakabaka maze Kagame abuze uko abigira aramurekura ngo atazavaho abatamaza! Ubutegetsi bwa Kagame buremerewe  n’abantu nka Gen Kabarebe, Ibingira, Kanyandekwe, kimwe  n’abandi bakoresheje ubujura mu nyungu bwite za Kagame nka Masasse Nshuti, Mugisha Jozeph( wa Fair Construction), Faustin Mbundu, Hatari Sekoko na Richard Mulefu . Aba bose bafashe  RPF na Kagame bugwate kubera ubujura bamukorera n’andi mabi abakoresha. Ubu asigaye yibaza uko yabikiza cyangwa yabacisha bugufi bikamushobera! Gusa uwo yaca urwaho (Uhereye kuri Kanyandekwe uyu ) yamukindura!

RUBIBI Jean Luc

Umujyi wa Kigali.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri:

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Tweeter; @abaryankuna

You Tube; Ku mugaragaro info.