KAGAME NI WE MUPEREZIDA WAKIRIZWA INDURU AHO AGIYE HOSE KU ISI MURI IKI KINYEJANA!

Spread the love

Abanyarwanda Baba mu Bubiligi bingeri zitandukanye Bahuriye mu myigaragambyo yo Kwamagana Kagame na Politiki ye y’ikinyoma, kuri uyu wa 18 Kamena 2019.

Imyaka 25 irashize Kagame  yubakiye ku mateka acuritse na Politiki y’ikinyoma mu Rwanda ishingiye cyane cyane ku kwigira umucunguzi w’abatutsi ,kubunga n’abahutu  nyamara byose ari ikinyoma! Ahubwo aca ruhinga nyuma  bose akabanyunyuza imitsi yarangiza akereka amahanga ko ari inkingi ya mwamba mwiterambere ry’u Rwanda.

“Uwububa abonwa nuhagaze koko!” mugihe Kagame yagombaga kwitabira inama y’iterambere yitwa “Journées Européene du Development”, yabigize ibanga maze ategura intore zo ku muvuga imyato no gusigiriza ibyaha yikoreye ndetse adahwema kongera uko bwije n’uko bukeye, hasigaye iminsi itagera ku cyumweru impirimbanyi za Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu zirimo Joseph Matata,Niyibizi Michel n’abandi bateguye igikorwa cy’imyigaragambyo cyabaye kuri iki gicamunsi saa  saba kugeza saa kumi ahitwa Tour & Taxi ,Rue du Port 59,1000 Bruxelles .

Amakuru iIisho ry’abaryankuna ryahagazeho ,iyi myigaragambyo yarifite intero igira iti “Kagame get out”( Kagame Higama/ igirayo) yitabiriwe n’abanyarwanda bari hagati ya 100 -120 barimo abasore ,inkumi ,abagabo ndetse n’ibikwerere babucyereye bafite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye ariko bwose buhuriza ku byaha by’ubwicanyi  bw’ubwoko bwose yakoreye  Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda no hanze yarwo kuva 1994 kugeza na nubu! Abigaragambyaga bibukije amahanga ko atari abanyarwanda gusa yahitanye, ko ahubwo yishe n’abanyekongo Ababiligi, Abanyakanada ,Abanyakorowasiya, Abongereza n’abandi .

Muri iyo myigaragambyo ubutumwa bwatanzwe mu mu ndirimbo no kuvuga mu majwi aranguruye.Iki gikorwa cyahuruje abazungu bahagararaga bakumva amabi ya kagame ndetse bamwe bakaboneraho gusobanuza ubugwari n’ubugome bwa Kagame.

 Iminsi yose si ku cyumweru koko! Muri iyi myigaragambyo Intore zabuze amajyo maze zikwira  imishwaro nigerageje kurwana , Polisi y’u Bubiligi iti twararabamenye, ikayita muri yombi !

Nyuma yo kunanirwa gukumira abigaragambyaga  cyangwa kubaganza, Intore zagiye muri Parking maze zangiza ibirahuri by’imodoka  5 za bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo!

Polisi yatangiye gukora iperereza ngo itahure izo nyangabirama! Usibye ko ari no kunamba ku ruhu inka yarariwe kera,ni no kugaragaza ubunyamusozi bw’abambari ba Kagame! Niba bakora ibintu nk’ibi mu mahanga,ahantu hiyubashye nko ku mugabane w’i Burayi,ubwo bigendekera bite ba nyagucwa bo mugihugu?

Iki gikorwa cyashojwe n’Ijambo rya Joseph Matata nk’umwe mu bagize uruhare mu kugitegura,wagize ati: “Umunyagitugu wese aba afite umutwe umwe,utuboko 2 n’utuguru 2…ni mwe mumuha imbaraga! Muramutse mumuretse,ntiyarara…

Kagame azataha avuga urwo yaboneye mu Bubiligi !Erega uretse no gusiga ubwoba n’igihunga cy’ibyaha bye bimwirukamo ,ntiyasiga imivumo yinzirakarengane z’abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo.”

Kagame muri iki kinyejana niwe muperezida ugera ahantu agasanganirwa n’induru n’imivumo ku migabane y’isi yose! Ameze nka Bihehe bihekura ababyeyi ikurikizwa induru n’ibishirira!

Muri iyi myigaragambyo kandi,Abanyarwanda bifatiye mu gahanga bikomeye cyane Louis Michel wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’Ububirigi,akaba azwi nk’umuntu wirengagije amabi yose ya Kagame,akanga akamujya inyuma kubw’inyungu amateka azashyira akagaragaza. Undi washyizwe mu majwi ni Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa uriho ubu,uri kugerageza kwiyegereza Kagame n’ubwo atamuyobewe bwose! Bose abigaragambyaga babitaga “Abafatanyacyaha”!

Kagame ari undi yahina akarenge! Ariko bisa n’aho yarenze ihaniro!

Mugisha Patrick

Ijisho ry’Abaryankuna,

Buruseli mu Ububiligi.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.