Ntamuhanga,Nyamihirwa n’Abarimu bajora,banagira inama Leta ya FPR ku uburezi yoretse!(igice cya 4)

Spread the love

Muri iki gice urumvamo inama zitandukanye! Ariko ni iby’ingenzi kumva ururimi rw’abanyamakuru none bakaba ari (cyangwa bari) n’abaryankuna!

Leta ya FPR kubw’ubugome cyangwa ubujiji,yakoze uko ishoboye icupiza umuco w’Abanyarwanda maze baragenda bata umuco bahinduka ico,baabura urutirigongo baba nk’ibiburangoro,maze ibogeraho uburimiro. Mu bugome bwinshi,Leta ya FPR-Inkotanyi yatesheje agaciro ikiremwamuntu abantu bubahwaga kurusha abandi nk’abarimu, abahiye Imana

(Abapadiri,Ababikira,Abapasitoro),Abaganga,Abacamanza,Abasirikare n’abandi ibatesha agaciro isigara ishyize imbere Kagame wenyine akaba ariwe umeze nk’ikigirwamana mu gihugu! Ibyo byatumye uburezi bucupira bikaba byorohera abanyagitugu bose kuyobora abaturage b’injiji…

Aha rero twagaragaje ibibazo bitandukanye:

Kuki Leta itita ku bibazo by’ubwiyongere bukabije bw’abaturage?

Kuki Leta ishyiraho poliki yo guhindura urubyiruko rw’u Rwanda injiji?

Kuki Leta ishishikajwe n’ikuzo ry’umuntu umwe?

Kuki Leta nta genamigambi riramye igira?

Kutarazwa ishinga n’uburezi bw’abana aribo Rwanda rw’ejo,bihamya neza ubutegetsi bumeze nk’ubucanshuro…Ikibazo Abanyarwanda bazarebera kugeza ryari? Abaryankuna twiyemeje guhaguruka ngo tube ba mugabwambere turi imbere mu gihugu. Nawe ubasha kwifatanya natwe.