MU MWAKA USHIZE KAGAME YAKOZE IBINTU BIBIRI BIHITA BIHAMYA KO YAMAZE “KWIYUBAHA” BYARANGIYE!

Spread the love

NYUMA Y’AHO UMUGABA W’IKIRENGA WA RDF ,PAUL KAGAME AZAMUYE MU NTERA ABASIRIKARE BARI BARANGIJE AMASOMO ABEMERERA KUBA BA SOUS-LIEUTENANT AKABASIMBUKISHA AKABAGIRA BA LIEUTENANT, KU BURYO BUTUNGURANYE

 AKAJYA GUSESA INTEKO ISHINGAMATEGEKO AKARINDA AHAVA NTA JAMBO ASOHOYE MU KANWA KE ASHEJE INTEKO ICYUYE IGIHE,ABAKURIKIRANIRA IBINTU HAFI BAREMEZA KO YAMAZE KWIYUBAHA KERA!

Amakuru tubagezaho “Ku mugaragaro Info”, dukesha inzego z’iperereza zacu , zikorera mu Rwanda aremeza ko mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF aremeza ko batewe impungenge n’ibimenyetso bigenda birushaho kwiyongera byerekana ko Umugaba w’ingabo w’ikirenga Paul Kagame ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe butandukanye ariko kuri ubu ubukabije kwigaragaza akaba ari “Amnesie” (Indwara ifata ubwonko bw’ibutsa bigatera uyirwaye kwibagirwa). Bikaba bitashoboka ko umuntu urwaye iyo ndwara yakora imirimo ikomeye harimo iyo kuba umukuru w’igihugu ndetse no kuba umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.

Ibi byarushijeho kugaragarira buri wese ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 Ubwo uwo mugaba mukuru w’ikirenga Paul Kagame yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye, bari bamaze igihe gisaga umwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera. Mugihe bari bamaze igihe bahabwa amasomo n’ubundi bumenyi bubemerera kurangiza bafata ipeti rya Sous-Lieutenant ndetse no ku mpuzangano bari baserukanye muri uwo muhango zikaba zagaragaragaho inyenyeri imwe iranga umusirikari ufite ipeti rya Sous-lieutenant,ariko ku buryo butunguranye, ku manywa y’ihangu indwara yaramutunguye maze mu kwakira indahiro zabo, avuga ko ashingiye ku Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 n’andi mategeko, ati “mbahaye ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda.”!

Ibyo byatunguye buri wese wari aho,ariko kubera ko ayoboye u Rwanda nk’Umwami w’abidishyi,ari Minisitiri w’ingabo wari aho,ari umuyobozi w’ishuri rya Gako wari aho n’abandi batandukanye,nta numwe watinyutse kumubwira ati uribeshye nyakubahwa…,ahubwo bose bararuciye bararumira! 

Nyuma y’uko babonye ko ibyabaye ari amahano (Scandal), ashobora kuba yatewe n’uburwayi bwo mu mutwe bwari bwajaguye icyo gige,bashatse kureba uko babisisibiranya bidateye ikibazo mu ngabo maze kuwa 8 Kanama 2018 haterana inama y’abaminisitiri yemeza iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663, bose bari basanzwe ari ba sous-Lieutent bazamurwa ku rwego rwa ba Lieutenant.

Icyo gihe Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent yatangarije ibinyamakuru byo mu Rwanda ko Ba sous-lieutenant bose bo muri RDF bazamuwe mu ntera. Bivuze ko kugeza ubu nta sous-lieutenant uri mu ngabo z’u Rwanda.

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru,twabajije umwe mu basirikare bakuri muri RDF, impamvu y’izamurwa hutihuti rya ba Sous lieutenant bose,maze adusubiza muri aya magambo “Ubundi abari ku course bari biganjemo abasirikare bari bamaze igihe kirekire ku mapeti yo hasi nka ba serija na ba kaporali…usibye ko harimo n’abari bavuye mu gisiri bake…ikindi kandi muri bo harimo abantu bakoze amahugurwa atandukanye nk’ayo kubangabunga umutekano ku isi n’andi. Kuba barabonye ipeti rya Lieutenant byo byatewe n’uko nyakubahwa yibeshye. Nta kuntu rero umuntu wari usanzwe uha amabwiriza wajya kubona ukabone bukeye ari we ukuyoboye. Niyo mpamvu twasabye ko habaho gufunga amaso n’abandi bakabazamura.”

Usibye kuba ibyo byaragize ingaruka ku ngengo y’imari igomba kugenda mu mishahara yabo hakurikijwe amapeti mashya babonye kandi bitari binateganyijwe, mu gisirikare mu gihe hari abasirikari babili bari  ku rwego rumwe mu kureba umukuru (Senior) bareba uwarihawe mbere. Bivuze ko rero aba basimbukijwe nubundi aribo ba Senoir kuri bariya bazamuwe ikivunga mu rwego rwo kugerageza gukosora ririya kosa.

BIDATEYE KABIRI YAGIYE GUSESA INTEKO AVAYO NTACYO ABIVUZEHO!

Abadepite inteko nshya n’iyacyuye igihe itarasheshwe nk’uko imihango iteganywa n’amategeko abinena!

Ku ya 9 Kanama 2018 Paul Kagame yagombaga gusesa inteko ariko ntibyakorwa. Nk’uko bisanzwe Umwami w’Abidishyi ntavuguruzwa,ntagirwa inama! 

Abasigaye bakurikiranira hafi Politiki ya Kagame by’umwihariko ibyo avuga n’ibyo akora baribaza ku ngaruka zo kutubahiriza ububasha ahabwa n’itegekonshinga yihinduriye ubwe ariko akaba atanakurikiza umurongo waryo 

nko kudasesa Inteko yari icyuye igihe mu muhango uheruka.

Ubusanzwe hari abajya bavuga ko u Rwanda ruyobowe mu buryo bwa Cyami ariko ntibatange bimwe mu bimenyetso bibigaragaza.Kuva kera u Rwanda rutegekwa n’abami cyaraziraga kuvuguruza Umwami cyangwa kuvuga ko yibeshye kabone niyo yabaga yibeshye akemeza ko umuntu akwiye kwicwa byashoboraga kuguma uko kugirango ijambo rye rikomeze kumuha agaciro.

Ubwo bari mu muhango wo gusesa Inteko umwaka ushize  umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaje nkuko bisanzwe aza yitekerereza kuvuga akanga abo abwira abereka ko ntawe ugomba guhumeka cyangwa kunyeganyega iyo avuga 

nkuko mushobora kubibona ku mashusho maze yivugira ibyo aba yabitse mu mutwe nkuko akunze kubikora arinda ataha adasomye inyandiko igenewe uwo muhango wo gusesa inteko yari yateguwe ndetse yanayihawe!

Kubera ukuntu aba yarakaye kenshi iyo ari imbere y’abo ayobora, bose bahisemo kujya bakoma amashyi batitaye kubyo aba ababwira kubera ubwoba baba bifitiye ari nayo mpamvu nta muntu numwe ushobora kumwibutsa ibiri kuri gahunda kubera gutinya ko yamufata nkuwihaye kumurusha ubwenge cyangwa kumugira inama akazamugirira nabi nkuko ababaye abajyanama be bagiye babona bikomeye bagakizwa n’amaguru kuko nta mujyanama akenera ko amuha igitekerezo.

Kuri ubu rero abahanga mu bya Politiki baremeza ko mu Rwanda hari inteko zishinga amategeko ebyiri ukurikije uko amategeko ateye, Ibyo akaba ari amahano (Scandale)

Uyu mwaka uko bigaragara ibikorw by’umuyobozi wiyubahye bishobora kuzaba byinshi ukurikije uko awutangiye! Ubwoba bumugaragaraho bwonyine burabigaragariza n’Ababana n’ubumuga bwo kutabona barabibona!

 Bibaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruyobowe n’ “Umwami (perezida) wiyubashye!” Uwaherukaga akaba ari Yuhi III Mpazimpaka wategetse u Rwanda mu kinyejana cya 17. Mu gihe bivugwa ko Yuhi Mpazimaka icyatumye yiyubaha ari ubwenge bwinshi bwatumaga avanga gutekereza no kuyobora dore ko yari umwami w’umusizi,hari abemeza ko Kagame we icyatumye yiyubaha ari amaraso menshi yamennye y’abatariho urubanza ndetse hatirengagijwe n’abamufashije kugera aho ageze no kuba icyo ari cyo ubu.

Ntibavuga,bavuga…: “Ntibavuga ko Umwami yasaze bavuga ko yiyubashye!”

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ku mugaragaro Info, Kigali