USA NA UK NABO BEMEJE KO HAGOMBA KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N’UBUNDI BWICANYI BUTISWE JENOSIDE

Spread the love




Yateguwe n’Ubwanditsi

Ibihugu by’ibihangange Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza byashyize ahagaragara inyandiko zemeza ko bishyigikiye kandi bihamanya n’Abaryankuna ku buryo Abaryankuna basanga Genocide igomba kwibukwa.

Nk’uko Urugaga nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-ABARYANKUNA ruherutse kubishyira ahagaragara mu nyandiko rwasohoye ku itariki ya 15 Mata 2020, Uko Abaryankuna babona Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka, inyandiko igaragagaza uko Abaryankuna babona kwibuka aho bemeje ko : icyumweru cyo kwibuka kigomba kuba icyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bantu bapfuye bazize ubwicanyi butiswe Jenoside, ibyo bihugu byombi nabyo byagaragaje ko byemera uwo murongo. Usibye kandi Abaryankuna, hari n’abandi banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guharanira ko hibukwa abishwe bose aha twavuga nk’umuryango IBUKA RENGERA BOSE.

Mu gihe hari ababifataga nk’amagambo y’abatavuga rumwe na Leta ya FPR, Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza byakubitiye ikinyoma cya kagame ahakubuye! Muri iyi minsi ijana abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26 amahano yabagwiririye mu mwaka wa 1994, hari intambwe idasubira inyuma yatewe mu gukubitira ikinyoma cya Paul Kagame na FPR ye ahakubuye. Nyuma y’imbwirwaruhame Kizito Mihigo na Niyomugabo Gerald badusigiye batwibukije ko Jenoside ari ishyano ryagwiriye ishyanga ry’abanyarwanda nk’umuryango umwe. Ko atari akarima k’ubwoko bumwe n’igikoresho kibyara inyungu kuri bamwe. Imbuto bameneye amaraso niyo yashibutsemo iyo ntambwe itazasubira inyuma na rimwe. Nguko uko urubyiruko rwishyize hamwe maze rwibukira hamwe abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abanyarwanda bazize ubundi bwicanyi bw’indengakamere butiswe Jenoside cyane cyane abo mu kiswe ubwoko bw’Abahutu. Uko kwibuka bose kwarwaje umutwe Leta ya FPR ikora iyo bwabaga ngo ishyire igitutu ku rubyiruko ndetse n’abandi bari bateguye kwitabira iyo gahunda ariko iranga iraba.

Ntibyarangiriye aho. Urwo rumuri rwageze no mu bihugu by’ibihangange bisanzwe bizwiho gufunga amaso bigashyigikira Paul Kagame. Nyuma y’iminsi isaga 100 ubutegetsi bwa Paul Kagame bwishe umuryankuna w’umushumi Kizito Mihigo, Ambasaderi Kelly Craft uhagaririye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye yasohoye ibaruwa yerekana aho icyo gihugu gihagaze mu nyito y’amahano yagwiririye u Rwanda.

Ambasaderi Kelly Craft muri iyo baruwa, ntiyariye iminwa cyangwa ngo anyure ku ruhande. Imvugo yakoresheje ni nk’iya Kizito Mihigo cyangwa Niyomugabo Gerald. Ni imvugo ya kiryankuna. Yagize ati: ”Abahutu benshi nabo barishwe muri Jenoside. Cyane cyane abishwe bazira kwamagana ubwicanyi bwakorwaga. Kutabibuka nukugoreka amateka y’iryo curaburindi”.  Aha Ambasaderi Clark yakoresheje neza amagambo ya Kizito Mihigo agize ya ndirimbo yazize ”Igisobanuro cy’Urupfu”.

Ibaruwa ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Muri iyo baruwa kandi Ambassaderi Kelly Craft yibukije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigikomeye ku iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu, n’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza. Urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa! Ambassaderi Craft ntiyatinye no kwibutsa ko ibiganiro byaganishije guhindura inyito y’amahano yagwiririye u Rwanda muri 2018 yakozwe mu gitugu aho yagize ati: ”Tubandikiye tubamenyesha kandi ko tutishimiye uburyo ibiganiro byafatiwemo uwo mwanzuro byakozwe. N’ikimenyimenyi ibyavuyemo ni inyandiko ikennye itaritaye ku byajyaga gufasha Gouvernoma y’u Rwanda ahubwo ahubwo hagashyirwa igitutu ku bihugu by’inshuti z’u Rwanda kwemezo iyo nyandiko tubona idakwiye”.

Ambasaderi Craft yarangije ibaruwa ye mu magambo ya kiryankuna agira ati: ”Muri iki gihe twibuka amahano yagwiririye u Rwanda nk’uko tubikora iteka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’umuryango nyarwanda (the people of Rwanda) ndetse n’umuryango mpuzamahanga, mu kwibuka dutekereza byimazeyo inzirakarengane zose zishwe muri Genoside yabaye mu Rwanda. Twongeye kwemeza ko tuzakora ibishoboka byose ngo amahano nk’ayo atazongera kuba”.

Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna yemeza ko n’igihe umwanzuro ku nyito y’amahano yabereye mu Rwanda watorwaga mu mwaka wa 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza byifashe ariko bikanga kubangamira uwo mwanzuro birawureka urahita. Kuba rero ibyo bihugu bigaragaje aho bihagaze nyuma y’imyaka ibiri, hari icyo bivuze muri diplomasi.

Ikindi cyakongerwaho ni uko n’umuryango w’abibumbye nawo udahwema kwibutsa ko abahutu n’abandi bantu nabo bishwe mu gihe cya Jenoside, ubwanyuma wabikoze ku i  tariki ya 7 Mata aho wanditse ngo : ”Uyu munsi, twibuke itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda – igihe abantu barenga miliyoni 1 bishwe mu buryo buteguwe  mu minsi 100 gusa. Abahohotewe bari Abatutsi cyane, ariko barimo Abahutu n’abandi barwanyaga jenoside”.

Nguko rero uko umutego mutindi wa Kagame na FPR ye washibutse barora maze Jenoside bagize igikoresho kandi nabo ubwabo bagizemo uruhare, itangiye kwanga kugorekwa bivuye mu mwuka wa Niyomugabo na Kizito bishe.

Nk’uko twabivuze haruguru n’igihugu cy’Ubwongereza nacyo ntikariye umunwa: Bwana Jonathan Allen uhagarariye icyo gihugu mu muryango w’abibumbye nawe yashishimuye ibaruwa maze atangaza ko Ubwongereza nabwo bwemera Genoside yakorewe Abatutsi ariko bunemera ko Abahutu nabo bishwe kandi ko nabo bagomba kwibukwa. Kagame aba abaye nka ya nyoni barashe amatama yombi iti amagambo ashize ivuga!

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu biro byayo mu Muryango w’Abibumbye kuri ubu bikuriwe na Ambasaderi Valentina Rugwabiza, yagerageje gusasa imigeri ngo irebe ko yashyira igitutu ku bihugu bigize inama y’amahoro ku isi mu muryango w’abibumbye mu kwamagana ayo mabaruwa ya Amerika n’Ubwongereza yakubitiye ikinyoma ahakubuye. Igitangaje muri iyo baruwa ya Rugwabiza ni aho ashyira iterabwoba ku gihugu atashatse kuvuga ngo cyanze kuzimya amajwi ya Radio RTLM kubera ubwisanzure bw’itangazamakuru. Mu yandi magambo ni rya terabwoba ryacyuye igihe FPR ikunze gukoresha iyo bayibukije amabi yakoze ryo kuvuga ngo genocide yabaye amahanga arebera. Ikirengagiza ko ayo mahanga amaze kuvumbura ibinyoma byose byatumye Kagame yubakira ubutegetsi bwe ku gahinda k’abanyarwanda. Abanyarwanda ndetse n’abo banyamahanga ntibibagiwe ko ku itariki ya 30 Mata 1994, iyo FPR ya Kagame yasaze igasizora ikabuza ingabo z’amahanga kuza gutabara abanyarwa yemeza ko genocide yarangiye ikanarenga ikabishyira mu nyandiko ikabisinyira.

Muri iyo baruwa y’amapaje 4 Leta ya FPR yashatse kandi kuyobya uburari ivuga ko buri tariki ya 13 Mata mu Rwanda hibukwa abanyapolitiki n’abandi (Rwanda devotes 13th April to the remembrance of politicians and others…). Ese abo bandi ni bande? FPR irabeshya yagera aho nayo ikibeshya! Yibwira ko abantu batabonye ko igihe vuvuzela wayo Olivier Nduhungirehe yibukaka kuri twitter abanyapolitiki bo kiswe ubwoko bw’abahutu bishwe ku itariki ya Karindwi Mata yahise acekekeshwa n’intore Lonzen Rugira, maze yanze guceceka ahita yeguzwa muri iryo joro!

Hari abakwibwira ko ibyo bikorwa byo gukubitira ikinyoma ahakubuye biba bikozwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi biba bipfuye kubaho. Hejuru twabibukije ko urubyiruko uyu mwaka rwahagurukiye kwibukira hamwe. Hari intore zibeshya ko amaraso ya Kizito Mihigo, Niyomugabo Gerald yapfuye ubusa. Nta maraso y’intwari amenekera ubusa. Ababavukije ubuzima bibeshyaga ko babazimije burundu, nyamara burya aho kurwana n’imbaraga z’uwapfuye, warwana n’ibigango by’umuzima. Umuyaga w’inkundura uhuhwa n’umwuka w’izo ntwari urahungeta FPR igakangarana kandi bikiri umubeya.

Mu rwego rwo guca umuzi inkomoko y’urwo rumuri, FPR ya Kagame ikomeje kwibeshya amayira. Ikoresheje CNLG yahindutse umuzindaro wo kubiba urwango, yikomye bikomeye rwa rubyiruko rwahagurukiye kwandika amateka nyakuri yo nzira y’ukuri iganisha ku mpinduramatwara gacanzigo. Dr Bizimana Jean Damascene mu nyandiko yashyizeho umukono na kashe aho kubaza impamvu Amerika n’Ubwongereza byavumbuye ibinyoma bye, yongeye kwivuruguta mu byondo ashaka guhindanya isura (character assassination) yibasira cyane cyane Bwana Claude Gatebuke, umwe mu bateguye ikiganiro cyahurije urubyiruko rw’abanyarwanda kwibukira hamwe kiswe: ”Ribara uwariraye”.   Muri iyo nyandiko, Bizimana ahuragura amagambo yuzuye urwango n’ibinyoma, akemeza ko ngo urubyiruko nka Gatebuke rwuzuye ingengabitekerezo ya genocide rwarazwe n’ababyeyi. Ese Bizimana azihanukira avuge ko umunyamerikakazi Kelly Craft ndetse n’umwongereza Jonathan Allen nabo bafite ingengabitekerezo ya genocide barazwe n’ababyeyi babo?? Icyo twamwifuriza ni ukuramba, akazabona ejo bundi abana b’u Rwanda bose bicaranye basoma ku ntango y’ubumwe bararenze ibyitwa amoko, basabana nk’umuryango umwe, bibukira hamwe, mu gihugu cyabo. Si kera ni vuba. Icyo nicyo gihano gikwiriye abantu nka Bizimana.

Urugaga rw’Igihugu ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna rurasaba abanyarwanda bose gukomeza kwanga kurebera igihugu kirembera bagashyira imbaraga hamwe, maze bakigobotora ingoma y’ikinyoma ibakandamije imyaka 26 yose. Amahanga yatangiye kuvumbura ibinyoma byayo azatera ingabo mu bitugu abanyarwanda umunsi bahagurukiye rimwe bakamagana agatsiko ka FPR na Kagame gahejeje u Rwanda mu icuraburindi. Ni ejo ijoro rigacya.

Ubwanditsi