AMAKURU YA OMAR AL-BASHIR : UBUHANUZI KURI PAUL KAGAME N’AKAZU KE

Spread the love




Yanditswe na Kayinamura Lambert

Mu mpera z’umwaka wa 2017 umunyagitugu Paul Kagame yanyarukiye i Karthoum mu murwa mukuru wa Sudani gusura umunyagitugu mugenzi we Omar al Bashir mu rugendo Paul Kagame atamenye ko rwari urwo gusezera iyo nshuti ye yari isigaje amezi make ngo rubanda isubirane igihugu cya Sudan igikuye mu gitugu uwo mugabo yari yaragihejejemo mu gihe cy’ imyaka 30 yose.

Urwo rugendo rwaje rukurikira uruzinduko Omar al Bashir yari yagiriye i Kigali muri Kanama 2017 aje gushyigikira mugenzi we Paul Kagame ubwo yarahaririga Manda ya gatatu yari amaze kwiba abanyarwanda binyuze mu gitugu, gukandagira, gusuzugura no gusiba itegeko nshinga ryategekaga kutarenza manda ebyiri ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Twabibutsa ko ubushuti bwa Paul Kagame na Omar al Bashir bwakomejwe cyane n’ubwoba abo bagabo bombi bagiriraga ubutabera mpuzamahanga kubera amahano bakoze maze bikabatera kuvuga amangambure asa bamagana bivuye inyuma ububasha bw’urukiko mpanabyaha ”International Criminal Court” ICC mu gucira imanza abayobozi bijandika mu byaha byibasira inyoko muntu ndetse n’ibyaha bya genoside ku isi. Mu gihe Paul Kagame atungwa agatoki mu mabi yagwiririye u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo miliyoni z’abantu zigatikira, Omar al Bashir we yashinjwaga guhonyora uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Darfur muri Sudan aho abanyagihugu batari abo mu bwoko bw’abarabu babarirwa mu bihumbi batsembwe n’ingabo ze.

Abanyarwanda baca umugani ngo ”Ibisa birasabirana”

Uretse ibyo byaha byibasira inyoko muntu kandi, Paul Kagame na Omar al-Bashir bari bahuriye kandi bahujwe n’irindi honyangwa ry’uburenganzira bw’ibanze abaturage ba Sudan n’abaturage b’u Rwanda bemererwa n’amategeko aribwo burenganzira bwo kwishyira ukizana, kuvuga icyo ushatse, guhitamo abayobozi mu bwisanzure ndetse n’uburenganzira bw’itangazamakuru. Ngiryo rero ishingiro ry’ubushuti bwaranze Omar al Bashir na Paul Kagame kubera guhuzwa n’amabi ameze kimwe neza maze bikabatera ubwoba busa bwo gutinya ubutabera.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Al Jazeera mu kwezi kwa Kane muri 2018, Paul Kagame yamaganye yivuye inyuma urukiko mpanabyaha rwa ICC yemeza ko ngo rwashyiriweho gucira imanza abayobozi bo muri Africa gusa. Aha umuntu akaba yakwibaza niba Paul Kagame yibwira ko kuba urukiko mpanabyaha rwa ICC rutaracira imanza abanyamerika cyangwa abashinwa, bimuha ubudahangarwa we n’abandi banyagitugu nkawe bwo kudakubitwa intahe mu gahanga kubera amahano bagirizwa. N’ubwo kandi Kagame avuza iya bahanda atyo, yirengagiza nkana ko urwo rukiko rwashyizweho mu mwaka wa 2002 mu rwego rwo gucira imanza abakoze ibyaha bikomeye ku isi n’uko urukiko mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha ndetse no mu cyahoze ari Yougoslavia zashyizweho. Mu gihe abyinira ku rukoma iyo ubwo bubasha bw’amategeko bukatiye burundu abo yifuza Arusha, ni nako atengurwa mu makoti iyo ubwo bubasha bw’amategeko bushatse kumubaza impamvu ibaganza bye bitukura.

Burya buri gisambo kigira iminsi 40 cyagenewe!

Mu gihe Omar al-Bashir yibeshyaga nka Paul Kagame ko azakomeza guhangana n’ubutabera mpuzamahanga akoresheje imitungo ye n’inshuri ze, yibagiye ko ingufu z’impinduramatwara ziva muri rubanda. Uku kwibeshya nta washidikanya ko aguhuriye na mugenzi we. Nk’uko Paul Kagame vuba aha atazamenya ikimukubise niko na Omar al-Bashir atasobanukiwe ikimukubise!

Itariki ya 11 Mata 2019 ni itariki itazibagirana mu mateka ya Sudani. Ubwo abaturage b’icyo gihugu bari bamaze iminsi itari mike binubira igitugu cya Bashir, batewe ingabo mu bitugu n’igisirakare maze kuri iyo tariki amateka arahinduka, umunyagitugu Al-Bashir atabwa mu mvuto. Ibyari ubuhangange, amafaranga, ingufu za gisirikare, inshuti ze nka Paul Kagame byahise biba zero mu minota zero. Abantu benshi ntabazibagirwa amashusho y’Umuryankuna w’umunya Sudanikazi witwa Alaa Salah wari ufite imyaka 22 gusa wagaragaye imbere y’imbaga avugana imbaraga nk’ikimenyetso cy’impinduramatwara yahiritse umunyagitugu Omar al-Bashir.

 Ibya Bashir ntibarashira: Miliyari enye z’amadolari yari yaribye zaragarujwe!

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byabigarutseho kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020, Salah Manaa umuvugizi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa no gusenya indiri z’igitugu muri Sudan ( Anti-Corruption and Regime Dismantling Committee) yatangaje ko imitungo ya Omar al-Bashir imaze gufatirwa ibarirwa hagati ya miliyari 3,5 na miliyari 4 z’amadolari y’amerika mu gihe cy’umwaka umwe gusa.  

Ubuhanuzi kuri Paul Kagame n’agatsiko ke burakomeza kwisukiranya

Nyuma y’aho umuhanuzi Ian Ndlovu ahanuye ko hari umuntu uzwi cyane wari hafi kwicwa mu bihugu birimo n’ u Rwanda maze nyuma y’umwaka umwe gusa Nyakwigendera Intwari Kizito Mihigo akicwa, ibiri kuba kuri Omar al-Bashir nabyo nta washidikanya ko ari ubuhanuzi kuri mugenzi we, inshuti y’akadasohoka Paul Kagame.

Nk’uko abanyasudani bagagurutse bagahirika ingoma ya Bashir ni ko abanyarwanda bagiye guhaguruka bagahirika ingoma ya Kagame. Imitungo yasahuye abanyarwanda izasubizwa rubanda. Nk’uko biri kugenda muri Sudani.

Ibimenyetso by’ibihe bikomeje kwisukiranya: uretse Omar al-Bashir, izindi nshuti z’amagara za Paul Kagame nazo ntizorohewe. Aha twavuga nka Vital Kamerhe utarasibaga i Kigali ubu nawe uri mu ibohero. Muramwibuka agabira Kabarebe inka 30. Indi nshuti ya Kagame Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS nawe amerewe nabi n’ubutegetsi bwa Perezida Trump. Uyu mugabo wiyamamarije uyu mwanya agenda mu ndege Paul Kagame yaguze mu mutungo w’abanyarwanda yahawe na Amerika intarengwa y’iminsi 30 yo kuba yatanze ibisobanuro by’ukuntu yitwaye mu kibazo cya COVID-19 aho ashinjwa na Perezida Trump kubererekera igihugu cy’Ubushinwa. Paul Kagame yagerageje kumushyigikira kuri twitter ariko biba iby’ubusa. Indi nshuti ya Paul Kagame Akiwuni Adesina uyobora Banki Nyafrika itsura amajyambere BAD, nawe ntiyorohewe kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherutse gusaba ko akorwaho iperereza ku byaha akekwaho byo gukoresha itonesha n’icyenewabo mu buyobozi bw’iyo Banki. Harabura gato ngo ya ”pressure” Paul Kagame asuzugura imusange ikambere mu rugwiro.

Tugarutse kuri Bashir, biragararaga ko film iri kumubaho ishushanya neza ibizaba vuba kuri Paul Kagame. Umuti akaba ari umwe: Nuko yakwicara agasaba abanyarwanda imbabazi, kandi akarekura ubutegetsi. Ariko nk’uko mubizi ibya Kagame n’ingoma ni nk’ibya ya Mpyisi basabye gucira inyama ahubwo igitamo gucika umunwa! Agapfa kaburiwe ni impongo, kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Ibiri kuba kuri Omar al Bashir ni ubuhanuzi kuri Kagame. Bwasohoye!

Kayinamura Lambert