URUBANZA RW’UMUNYAMAKURU PHOCAS NDAYIZERA NA BAGENZI BE 12 RURASUBUKURWA KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 08 MUTARAMA 2020, UMUSHINJACYAHA YAPFUNYIKIWE!

Spread the love

Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwa Kagame bukorewe n’isoni kubera ko abaregwaga muri uru rubanza bafatiye icyemezo cyo kugaragaza ukuri kwabo, ko ari abere, binyuranye n’ibyo bari bahatiwe n’inzego z’iperereza zashimuse umwe umwe zikabakorera iyicarubozo zigamije gutera ubwoba urubyiruko zitaretse n’itangazamakuru ndetse no kwigira nyoni nyinshi imbere y’umuryango mpuzamahanga kubera ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, ubushinjacyaha bwasabye akaruhuko ngo burananiwe, birangira urubanza rumaze amezi agera kuri 3, bagerageza kureba uko bahengekereza ngo basisibiranye uru rubyiruko.

Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko icyatumye ubushinjacyaha busaba isubikwa ritunguranye ari uko ryashakaga kujya gushaka umutangabuhamya ryigisha gutanga ubuhamya buhimbano kugira ngo bubone uko bupfukirana cyangwa buyobya rubanda. Aha rero bwakubise igihwereye kuko byatahuwe rugikubita bikaba bisa na bimwe by’ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Dutegereje uko birazinduka bimeze.

Amakuru ijisho ry’Abaryankuna rivana mu bwanditsi bw’urukiko kandi aravuga ko ubushinjacyaha bwigijije nkana no muri uru rubanza rugahimbira bamwe muri aba basore imyirondoro, kugeza aho bwanatwerereye bamwe ibihugu by’abaturanyi kugira ngo bwerekane ko u Rwanda rwa Kagame rugeramiwe n’abaturanyi! Iki ni ikibazo kimaze kumenyerwa mu manza zirimo ikitwa kurwanya ubutegetsi cyose, aho Leta ya Kagame ivuga ko ibangamiwe n’igihugu cya Uganda ndetse n’u Burundi kugeza aho ruvuga ko binaraye biriburutere!

Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 baritaba urukiko kuri uyu wa 08 Mutarama 2020.

Turarikira abari bubishobore bose, kurirara ku kababa bakajya kumva uru rubanza rurabera ku rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba ruri i Nyanza mu Majyepfo y’ u Rwanda.

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.