GITIFU W’UMURENGE WA NIBOYI YEMEJE KO UBUTEGETSI BWA KAGAME BWABAHAYE AMABWIRIZA YO GUKUBITA NO GUKUMIRA ITANGAZAMAKURU MU BIKORWA BYO GUSENYERA ABATURAGE: RUHUMURIZA RICHARD YAKUBISWE.

Spread the love

Umuyobozi w’ikinyamakuru “Muhabura” gikorera imbere mu gihugu, yakubiswe n’umuyobozi w’Umurenge wa Niboyi Gitifu  HAVUGARUREMA JMV, agaragiwe n’abashinzwe umutekano bo mu mutwe wa DASSO n’abandi bo munzego z’iperereza bari bambaye gisivili, ubwo yageraga ahaberaga igikorwa cyo gusenyera abaturage bo mu gace ka Sahara ho mu Murenge wa Niboyi uri mu Karere ka Kicukiro mu Umujyi wa Kigali kuwa 18 Ukuboza 2019. Mbere y’uko yadukira uyu munyamakuru, Gitifu Havugarurema yaramubwiye ko bababwiye ko umunyamakuru uzitambika bazakubita!

Ni igikorwa cyo kwirukana abakene batuye mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronezwa n’Ubwongereza (Common Wearth) izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, ngo izasange Umujyi urabagirana nk’uko bahora babitangaza mu binyamakuru byaba iby’imbere mu gihugu cyangwa ibyo hanze bashoramo akayabo ngo bibavuge ibinyoma!

Uyu munyamakuru Richard Ruhumuriza uyobora ikinyamakuru Muhabura, yakubiswe ubwo yaragiye gutara amakuru ahurujwe n’abaturage, bazonzwe n’agahinda kubera kuberabezwa n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwafashe icyemezo cyo kwirukana abakene batuye mu Mujyi wa Kigali. Abaturage  babajwe n’ikubitwa ry’uyu munyamakuru ndetse banamubaza ikibazo gikomeye cyane bagira bati :”Twari tuzi ko ari twe dukubitwa, kumbe namwe abanyamakuru murakubitwa? ” Iki kibazo si gishya mu banyarwanda. Segikubo Barafinda Fred, nawe yabajije iki kibazo, agira ati: “Niba bakubita njyewe Perezida nyaperezida, bakananshimuta, ubwo aba baturage basanzwe bameze bate?”

Gitifu Havugarurema uyobora Umurenge wa Noboyi, yatangaje ko ibyo akora ari ibyo yatumwe … na nde? (Na nyir’igihugu akaba na nyir’ijambo: Kagame).

Uyu munyamakuru yatangaje ko yakubiswe ari “Umutoza w’Intore”, iri ni ijambo rikomeye… yakomeje avuga ko ibi ari igisebo kuri Leta kandi koi bi bizgira ingaruka. Ukurikije uko abaturage bitwaye muri iki kibazo, biragaragara ko babuze ubakura ubu butegetsi bumeze nk’ubw’ikuzimu, bubageze ku buce!

Iyi nkuru iragaragariza abarwanyiraza ubutegetsi hanze ko bakabije gutinda mu makoni, kuko abaturage babuze ubarangaza imbere ngo bivane urusyo ku ijosi!

Kurikira ikiganiro cyatambutse kuri muyoboro wa You tube y’Umuseke hasi aha, gitanzwe na nyir’ubwite, Ruhumuriza Richard!

Remezo Rodriguez

Umujyi wa Kigali.