UMUYOBOZI W’UMURENGE WA CYUMBA NDIZIHIWE CYLIAQUE AFATANYIJE N’ABASIRIKARE BO MU KIGO CYA CYUMBA BATEZE IGICO PATRICK NTAWIHEBA IMANA IKINGA AKABOKO!

Spread the love

IJISHO RY’ABARYANKUNA MU MURENGE WA CYUMBA.

Akarere ka Gicumbi

Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna ryo mu Murenge wa Cyumba”ryakurikiranye rigasanga ari ukuri koko ni uko Gitifu Cyliaque NDIZIHIWE afatanyije n’Umuyobozi w’Akagari ka Jyambare, GAFISHI Fidèle bacuriye hamwe umugambi wo kurigisa umusore Patrick NTAWIHEBA babonye ko batapfa kumufata nta cyaha kigaragarira abaturage afite,bagisha inama abasirikare bakorana bo mu kigo cya gisirikare cya Cyungo,maze Comanda wacyo ababwira ko ibyo byoroshye : “Mumupange ku irondo,ndibutume abasore banjye bakorana irondo n’abaturage baze kumunzanira n’ijoro.”

Niko byagenze bategeka umuyobozi w’Umudugu wa Gitandi witwa SEKIDENDE Léonard  amupanga ku irondo. Ngo ntawangwa na bose, umwe mu basirikare bo muri icyo kigo yamuriye akara ati wikengere baribuze kugufatira ku irondo.

Ijoro rijigije abasirikare bagiye gushakira Patrick ku irondo ntibahamubona,bajya ku mushakira mu rugo ntibamubona basubira ku irondo barongera bakubita igihwereye barikubura barataha.

N’ubwo kugeza ubu ntawe uzi aho Patrick aherereye,amakuru yizewe ni uko atafashwe n’urwego urwo arirwo rwose rw’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibyo bibaye nyuma y’igihe gito abo bayobozi bombi bamuteye aho yacururizaga Butike maze ibicuruzwa bye byose Gitifu w’Umurenge NDIZIHIWE agategeka ko bipakururwa bikajyanwa ku biro by’Umurenge ngo kuko atemerewe gucuruza!

Twashatse kumenya impamvu ubuyobozi bwikomye uwo musore bukamubuza gucuruza,ibicuruzwa bye bukabisahura kugeza ubwo bunamupangira kumwica,maze bamwe mu baturage tutaributangaze amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo,batubwira ko icyo bakeka azira ari uko ari inshuti n’umusore wahoze mu nzego z’ubuyobozi z’amatsinda y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Cyumba witwa Jean d’Amour SINGIRANKABO uherutse guhunga kubera kugaragaza ubujura bwakorwaga n’abayobozi mu kurya inkunga zatangwanga n’umushinga AEGIS-Trust  n’undi witwa HEROC (Healing and Rebuilding Our Community), bakaba bakekaga ko avugana nawe!

Abandi bo batubwiye ko nta kindi azira bazi ko ahubwo bakeka ko Leta ishaka kwica urubyiruko rwose itiyumvamo. Umwe yagize ati: “ dore nkawe batubujije kuvana ibintu mu Bugande kandi duturiye umupaka, nta kintu na kimwe kiribwa ushobora kwinjiza ku butaka bw’u Rwanda ukivanye hakurya hariya…niyo cyaba ari ikiro kimwe cya kawunga barayimena! Ukabona umuyobozi araje ngo ntiwemerewe gucuruza, si uko utasoze,s’uko ufite umwanda aho ukorera cyangwa ucuruza ibitemewe! Ibi byo rwose byatuyobeye! Niba abagiye kujya bacuruza ari abameze bate? Muradusabire!”

Turacyabakurikiranira amakuru anyuranye muri uyu Murenge ndetse no muyindi mirenge ituriye umupaka w’U Rwanda n’Ubugande kuko ibibazo abaturage bafite ari uruhuri cyane cyane urubyiruko n’abacuruzi.

Kuwashaka kubaza impamvu y’iki gise abaturage barimo muri iki gihe,yabaza uramutswa uyu Murenge Gitifu Cyliaque NDIZIHIWE : +250789311199

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.