IMPINDURAMATWARA GACANZIGO IRACYENEWE MU RWANDA

Spread the love

« Ahazaza h’ishyanga ntihashobora kubakirwa hejuru y’ubuyobe cyangwa y’ubuhakanyi bw’ amateka yaryo». Verdier 1995:2

Igihugu ni ikintu gikomeye cyane, kigizwe n’ibintu byinshi kandi byose by’agaciro gakomeye.

Abaryankuna twubaha ibintu bitatu dufata nk’inkingi za mwamba z’igihugu, kuko iyo imwe muri izo nkingi ihungabanye igihugu cyose kirahungabana ndetse imwe ivuyemo izisigaye ntizabasha gukora igihugu; izo nkingi ni ahantu (ubutaka, amazi n’ikirere), abantu (abakivukamo n’abagituyemo), n’ukuntu (umuco, indangagaciro, kirazira, ururimi n’ibindi bigendanye n’imyumvire ariko bidafatika, ariko bigenga ibifatika).

Izi nkingi uko ari eshatu ni zo zituma hari igihugu tubamo, hakaba n’igihugu kitubamo. Iyo igihugu tubamo gihungabanye, natwe turahungabana, ariko kandi n’iyo igihugu kitubamo gihungabanye, twe ubwacu duhungabanya igihugu tubamo. Iyi ni yo mpamvu Abaryankuna dusanga ubukoloni ari umwanzi ukomeye w’igihugu ndetse tugasanga bwaragize uruhare rukomeye mu gusenya u Rwanda kuko bwibasiye iguhugu kitubamo maze ubuyobozi bubi bukoresheje Abanyarwanda ubwabo bisenyera u Rwanda babamo nabo ubwabo batiretse.

IBIBAZO ABARYANKUNA BASANGA U RWANDA RWARACIYEMO BIKARUHUMANYA:

  1. Ubukoloni:

Ubukoloni bwabibye inzigo n’urwango mu Banyarwanda, bituma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda. Ubukoloni ni uburyo ababuzanye bateguye neza, bugamije gukura u Rwanda mu mitima y’Abanyarwanda, bityo Abanyarwanda ubwabo ari abari ku butegetsi n’abayoborwa bagafatanyiriza hamwe kwisenyera igihugu biciye mu nzira zitandukanye. Ni muri uru rwego abategetse u Rwanda bose nyuma yabwo bakomeje kurangwa n’ubugambanyi bagambanira igihugu, aho kugiteza imbere. Amakosa bamwe bakoze, agasubirwamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ababasimbura kandi bakaza bavuga ko bagiye kuyakosora.

2.Amacakubiri y’uburyo butandukanye agamije gutanya Abanyarwanda:

 Kuva umukoloni yagera mu Rwanda hatangiye amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko (Ubuhutu, ubutwa n’ubututsi) ahitana benshi, ahungisha benshi anafungisha benshi mu bihe bitandukanye. Habayeho kandi amacakubiri ashingiye ku turere n’aho abantu bakomoka nayo akora amahano menshi. Ayamenyekanye cyane ni amacakubiri yiswe “Kiga” na “Nduga” yahanganishije cyane HABYARIMANA na KAYIBANDA akaza no kuba intandaro y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa KAYIBANDA, byaje no kuvamo impfu z’Abanyarwanda benshi bazize iyo nkundura. Nubwo bitamenyekanye cyane ariko habaye amacakubiri hagati y’amadini,hagati y’ amashyaka ya politiki ubwo yari amaze kuba menshi n’ayandi y’ubundi bwoko byose bigahitana abatari bacye.

  • Ubwicanyi, ubuhunzi no gufunga bikabishije:

kuva twabona ikiswe ubwigenge mu Rwanda. Inzigo yabibwe n’ubukoloni yakomeje gutanga umusaruro wo kwica, gufunda no guhungisha abo mutavuga rumwe. Ibi byatangiranye na repubulika kuva yaza, kugeza ubu. Umutegetsi ava ku butegetsi yishwe, undi akabujyaho yishe uwamubanjirije, ibyo kandi bikagwamo rubanda itazi iyo biva n’iyo bijya kuko nyine aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahatikirira.

4.Abayobozi bishyira ku butegetsi hirengagijwe uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bwo kwitorera umuyobozi ubakwiriye:

Kuva twabona ikiswe ubwigenge nta na rimwe mu Rwanda umuperezida yari yasimburana n’undi mu mahoro, iteka bigendana n’amahano. Ibi bigaterwa n’uko ababujyaho bose bishyiraho hatabayeho kugisha inama abaturage cyangwa se kubaha umwanya wo kubigiramo uruhare.

Nubwo demokarasi isobanurwa nk’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage, mu Rwanda ibyo ntibiharangwa. Ubusanzwe muri demokarasi umuyobozi agomba gushyirwaho n’abaturage akikuraho igihe yahawe kuyobora kirangiye, ariko ibyacu byakomeje kuba macuri kuko abayobozi mu Rwanda ari bo bishyiraho, icyakora bagakurwaho n’abashaka kubasimbura ndetse mu buryo bubi bwo kumena amaraso.

5: Abayobozi bashyira imbere inyungu zabo bwite, bakirengagiza inyungu rusange z’igihugu:

 Ubundi hari inguni ebyiri umuntu akwiriye kwibonamo no kubonamo ubuzima bwe. Iya mbere ni iye nka we, iya kabiri ni we mu muryango mugari cyangwa se ishyanga. Uwibona nka we ubwe ashyira imbere inyungu ze bwite, akirengagiza inyungu rusange, uwireba mu muryango mugari, ashyira imbere inyungu rusange. Muri rusange iri ni ryo hame ry’ubuyobozi. Umuyobozi agomba kuba yirebera mu ishyanga, kurusha uko yirebera muri we. Ikibabaje ni uko abayobozi bose twagize nyuma y’ubukoloni ari abirebera muri bo, bityo bagashyira imbere inyungu zabo bwite, iz’Abanyarwanda muri rusange zigateshwa agaciro.

NI NDE UZACA IYI NZIGO YABAYE KARANDE MU BANYARWANDA?

  • Ni umunyarwanda ku mutima no kuri kavukire.
  • Ni umuziranenge utarijanditse mu bugome bwahekuye u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose,
  • Ni umuntu ufite u Rwanda ku mutima (uwize u Rwanda mu mizi, akamenya ikibazo rufite, icyagiteye (root cause), ni umuti rucyeneye)
  •  Ni umuntu uzi icyerekezo u Rwanda rucyeneye mu gihe turimo n’icyo tuganamo,
  • Ni umuntu udafite uruhande na rumwe abogamiyeho mu zagiranye ibibazo by’uburyo butandukanye mu bihe bitandukanye.
  • Ni umuntu ufite intwaro y’ubwenge n’inzira y’amahoro itagira uwo ihutaza.
  • Ni umuntu uzabasha guhoza Abanyarwanda amarira barize, kandi akabafasha kwigeza ku byiza bibabereye kandi Abanyarwanda bakamwibonamo.
  • Uzabasha gusubiza u Rwanda ubusugire bwarwo n’isura nziza mu ruhando rw’amahanga.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Ubunyamabanga

RANP-Abaryankuna