UMUNYAMAKURU PHOCAS NDAYIZERA YIRUKANYE ABARI ABAVOKA BE.

Spread the love

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, Umunyamakuru Phocas Ndayizera yabwiye umucamanza ko atiteguye gukomezanya n’abunganizi bari basanzwe bamwunganira mu rubanza aregwamo ibyaha by’inkomoko by’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, aribyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.

Kuri uyu wa mbere nibwo abaregwa uko ari 12 bagejejwe muri gereza ya Nyanza aho baraye bazindukanwa bajyanwa ku rukiko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu iterabwoba ryinshi, Phocasa na bagenzi be bari baherekejwe n’abapolisi benshi bitwaje intwaro mu ntoki no ku matako bagose urukiko rwose  ndetse hiyongereyeho abacungagereza nabo bari bitwaje intwaro ndetse n’imbere mu rukiko! Mugihe abari baje kuburana bo binjiye mu rukiko bafunze amapingu ku maguru no kumaboko!

Phocas bitiriye uru rubanza, yahise abwira umucamanza ko atari buburane yunganiwe n’abari basanzwe bamwunganira! Muyandi magambo yabirukanye. Bitandukanye na Kizito Mihigo wabirukanye kubera kwanga impaka zabo n’ubushinjacyaha zishingiye ku mategeko ngo abone uko yikubitira ibipfukamizo hasi, biragarara ko Phocas we yabahagaritse kuko bo bashobora kuba batari biteguye kujya impaka zikwiye cyangwa ziri mu nyungu ze nkuko abyifuza!

Mu iburanisha riheruka, urubanza rwari rwasubitswe kubera ko hari hari abatunganiwe kandi bakaba batari bakabonye idosiye zikubiyemo ibyo baregwa. Icyo gihe umucungagereza mukuru wari waje aherekeje abo bafungwa yabwiye urukiko ko bagize ikibazo cy’ikoranabuhanga ridakora, kandi u Rwanda ari igihugu cyakataje mu ikoranabuhanga! Uyu munsi nanone, Phocas Ndayizera yongeye gusubiriramo umucamanza ko nubundi atarabona dossier ikubiyemo ibyo aregwa byose!

Umucamanza yimuriye iburanisha kuwa 19 Ugushyingo 2019, ngo neneho byanga bikunze akazaruburanisha! Ukurikije uko wabonaga asa n’ubashyiraho igitutu, wagira ngo nibo bafite ikibazo! Aho kugirango arebe ko ababuranyi bafite ibyangombwa byose, we arasa n’uwakerewe kujya kureba umupira!

Hashize iminsi haburanwa ku ifunga n’ifungura urubanza ureragwamo Major Mudasiru na bagenzi be 25, Leta ikaba yararwamamaje irutangaza ku mateleviziyo no ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bafite amatsiko yo kuzabona uru rubanza narwo rwerekanwa cyangwa abanyamakuru boroherezwa kurukurikira.

Mu gihe byari bimenyerewe ko ababuranira mu rukiko rwa Nyanza bacumbikirwa muri gereza ya Nyanza, Phocas na bagenzi be, bahise bo, basubizwa muri gereza ya Mageragere, kandi barinzwe cyane ndetse ababarinze bose ubona batikoma isazi kandi bakebaguza impande zose cyane! Ntabwo turamenya impamvu aba basore bongererewe uburinzwi budasanzwe!

NYEMAZI Emmanuel

Intara y’Amajyepfo