ABARI ABAYOBOZI B’INKAMBI YA KIZIBA BARIREGURA ABAJE KUMVA URUBANZA BAGAFATWA N’ISHAVU N’AGAHINDA.

Spread the love

 Ubushinjacyaha butagira isoni, mu gutanga ibimenyetso, burega abari abayobozi b’impunzi kuzikoresha inama (undi wazikoresha inama ni nde?), gutanga amakuru ku maradiyo no mubindi bitangazamakuru (undi watanga amakuru ni nde?), gushaka gutaha iwabo (none barafunze cyangwa bafashwe bugwate ngo nibura baregwe gutoroka?)… wumvise ikirego cy’ubushinjacyaha wibaza niba u Rwanda ari igihugu bikakuyobera!

Urukiko Rukuru urugereko rwa Rusizi kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Ukwakira 2019, rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo abari abayobozi b’impunzi batanu: abagabo bane barangajwe imbere na Bwana Maombi Louis Mbangutse wari umuyobozi mukuru na Mme Clemence Mukeshimana wari umwungirije.

Baregwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, bakoresha inama zitemewe n’amategeko no gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Mutekereze namwe kuregwa gukoresha inama zitemewe kandi ari mwe bayobozi! Bayobora impunzi ibihumbi cumin a birindwi (17,000) bate batazikoresheje inama! Kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga…? Nibo batumye Kagame afunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ndetse n’iruhuza na Uganda?

Bwana Maombi mu kwiregura ku cyaha cyo gukwiza impuha zangisha leta mu bihugu by’amahanga gishingira ku biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye, yasobanuye ko bamubazaga ku “mateka y’inkambi ya Kiziba ndetse n’ubuzima bw’impunzi” kandi ko kubivugaho bitari icyaha cyane ko  yari umuyobozi wabo.  Biratangaje cyane kubona umushinjacyaha ajyana mu rukiko icyaha nk’iki kandi n’urukiko rukacyakira! Bimaze kuba akamenyero ko ibyo umuntu yatangarije ku maradiyo kandi yanasubiramo Leta ya Kagame ibyicira umuntu cyangwa ikabimufungira! Mutekereze kuba uri umuyobozi utagaragaza ibitagenda neza, aho ufite inshingano!

Bwana Maombi yavuze ko ubwo yagaragazaga ikibazo cy’imibereho kubera amafunguro adahagije babonaga bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuruta intambara y’amasasu bahunze muri Kongo. Yemera ko yavuze ko aho kwicwa n’inzara yakwicwa n’isasu kuko kuri  we nta Kajoliti y’inzara. Yabwiye urukiko ko ababazwa no kubona ibirego ubushinjacyaha bumurega bushaka kubihindura politiki kandi ko yahawe ubuhunzi nk’umuntu wari uhunze amasasu muri Kongo atatse ubuhungiro nk’umunyapolitiki.

Ku cyo guteza imidugararo muri rubanda abinyujije gukangurira impunzi kwigaragambya, aha Maombi yagize ati “Impunzi ntitwakoze imyigaragambyo ahubwo twari dutashye iwacu muri Kongo”. Mu gihe u Rwanda rwagatewe isoni no kwica umuntu ushaka gusubira iwabo, ahubwo barabibaregera mu nkiko!

Me Gilbert Ndayambaje na mugenzi we Me Alice Umulisa bamwunganira mu mategeko babwiye urukiko ko hagombye kubanza kurebwa ku kibazo cy’imibereho y’impunzi cyari mu nkambi ya Kiziba gishingiye ku biribwa bike, kutagira ibyangombwa by’ubuhunzi no kutavurwa uko bikwiye.

Bakibaza icyo uregwa yari kuba agamije ku kwamamaza impuha zangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Basobanura ko uretse kuba u Rwanda rubacumbikiye nta kindi rubagomba ari na yo mpamvu akababaro kabo bakagaragarije ku ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR.

Bavuze ko kuba Maombi yaravuze ko hari impunzi zihabwa ibyangombwa by’u Rwanda zigashyirwa mu gisirikare bitari ibihuha kuko ngo hari n’abaregwa mu rindi tsinda bagaragaje amakarita ko bigeze kubaho abasirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Mme Clemence we asa nkutangazwa no kubona baregwa gutangaza imfu z’abantu kandi barapfuye koko atari ikinyoma! Yagize ati: “iyo impunzi zitaraswa ngo zipfe ntitwari butange amakuru ku mfu zabo”. Yavuze ko uretse no kumurega kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga nta n’ubushobozi yagira bwo kwangisha abaturage b’umudugudu n’uwundi.

Ukurikije ikirego n’imiburanire y’abaregwa, izi mpunzi nizo zakagombye kuba zirega Leta y’u Rwanda, kuko igipolisi cyayo cyarashe kandi kica abantu 11 kinakomeretsa abandi benshi. Leta kandi yabafashe bugwate mu kwanga ko bataha cyangwa ko HCR yumva ikibazo cyabo ngo igikemure

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki 07 Ugushyingo 2019. Abo Leta y’u Rwanda izakomeza guta ibaba. Ikibabaje muri ibi byose ni ukuba uri nk’umubyeyi wararishye amashuri, ukaba uri n’umwarimu warigishije amategeko, ukajya kubona ukabona umushinjacyaha n’umucamanza bakora nk’ibyo bakorera ziriya mpunzi, ku nyungu cyangwa ku mabwiriza y’ubutegetsi gica!

RUBIBI Jean Luc