UMUJYI WA NYAMAGABE ABATURAGE BATEGETSWE KURARA BICAYE KUBERA KWIKANGA IBITERO BYAWUGABWAHO.

Spread the love

Yanditswe na Espoir Semahe

Igisirikare cy’u Rwanda RDF kuva kuri uyu wa mbere nimugoroba cyatanze amabwiriza ko abaturage batuye mu mujyi wa Nyamagabe n’imicungararo yawo baryamira amajanja bakarara bambaye cyangwa ntibanaryame kubera kwikanga ibitero bishobora kuwugabwaho isaha iyo ariyo yose. Ayo mabwiriza yongeye gutangwa no muri iri joro ryo kuwa kabili taliki ya 26 Mutarama 2021, abaturage bongeye kurara baryamiye amajanja.

Amakuru aturuka mu Busumyi bw’Abaryankuna aratangaza ko abategetsi ba gisiviri n’aba gisirikare batanze amabwiriza ko abatuye Umurenge wa Gasaka cyane cyane Kigeme bahama barikanuye kandi bambaye imyenda n’inkweto ngo kuko hari amakuru y’ibitero bishobora kubagabwaho biturutse mu ishyamba rya Nyungwe. Usibye abatuye Kigeme, Gashaka n’umujyi wose wa Nyamagabe, abandi baturage bategetswe kurara barikanuye ubugira kabiri ni abo mu murenge wa Kitabi n’abandi bose baturiye ishyamba rya nyungwe.

Ijoro ryo kuwa mbere ryarinze ricya ntagikomye ariko ntibyabujije ko n’uyu munsi itegeko ritangwa. Amarondo y’abaturage igipolisi n’igisirikare yakajijwe. Icyoba ni cyose mu baturage ndetse no mubategetsi! Ubusumyi bw’Abaryankuna burarikanuye nihagira ikiba turaba mu bambere kubamenyesha.

Inkuru y’Ubusumyi mugejejweho na 

Espoir Semahe